Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mbere y’uko Jazz Junction itangira,umuhanzikazi Seyi Shay yavuze uko azitwara imbere y’Abanya Kigali

Mu gijgihe habura igihe kitagera ku munsi ngo igitaramo cya Jazz Junction gitangire,umuhanzikazi Seyi Shay watumiwe ngo asusurutse ababanyarwanda yavuze ko yiteguye gukora iyo bwabaga kugirango agaragaze ibyo afite mu mpano ye y’ubuhanzi.

JPEG - 38.2 kb
Seyi Shay ushaka kwesereza agahigo i Kigali

Umuririmbyi Deborah Oluwaseyi Joshua uzwi nka “Seyi Shay” mu muziki yamaze kugera mu Rwanda aho yagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru avuga ku gitaramo azaririmbamo.

Uyu muhanzikazi wo mugihugu cya Nigeria muri iki cyumweru taliki ya 29 Nzeri nizwo azataramira Abanyarwanda afatanyije n’ itsinda rya Charly na Nina mu gitaramo kimaze kumenyerwa buri kwezi cya Kigali Jazz Junction.

Kuri iyi nshuro hakaba haratumiwe umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria Seyi Shay. Uyu muhanzi w’ imyaka 31 mu kiganiro n’ itangazamakuru yatangaje ko yiteguye gushimisha Abanyarwanda bazitabira icyo gitaramo.

Uyu muhanzi uzwi muri Nigeria afite zimwe mu ndirimbo zakunzwe muri Afurika nka Right Now, Weekend Vibes yakoranye n’ umuraperi Sarkodie wo mu gihugu cya Ghana, Murda nayo ayatanyije na Sarkodie n’ izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi kandi yagiye aririmba mu bitaramo bikomeye ku mugabane w’ Afurika twavuga nko mu itangwa ry’ ibihembo rya MTV mama 2015.

Charly na Nina, nabo bitezwe muri icyo gitaramo ni ubwa mbere bazaba baririmbiye muri Kigali Jazz Junction nabo ngo biteguye kunezeza abantu ku buryo bizashyirwa mu mateka ya Jazz.

JPEG - 63 kb
Charly na Nina bazafatanya na Seyi Shay

Iki gitaramo kizaba ku munsi wo kuwa gatanu taliki ya 29 Nzeri 2017 guhera i saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba muri Kigali Serena Hotel.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X