Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibyishimo bikomeye byatashye mu bo mu muryango wa Kim Kardashian

Ibyishimo bikomeje kwisukiranya mu bo mu muryango w’umunyamideli Kim Kardashian,aho kuri ubu barumuna be nawe ubwe batwite kandi mu gihe gito bamwe bakaba biteguye kwibaruka.

JPEG - 45.4 kb
Abagize umuryango wa Kardashians ni ukuvuga Kim Kardashian, Kylie Jenner na Kloe Kardashian baratwite

Abagize umuryango wa Kardashians ni ukuvuga Kim Kardashian, Kylie Jenner na Kloe Kardashian bari mu byishimo bidasanzwe byo kuba batwite bose uko ari babatu, ndetse ibi byishimo byabo bakaba bagiye kubitangariza kuri televiziyo mu kiganiro bakora.

Aba bagore uko ari batatu kuri ubu bafite inda z’amezi atanu bafite ikiganiro bita Keeping up with The Kardashians bakora kuri televiziyo ya E Entertainement akaba ari ho bazagaragariza ibyishimo byabo.

Kim Kardashian abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter agamije gukangurira abantu ikiganiro cyabo kizaba ku cyumweru yagaragaye ahamagarwa kuri telefone na murumuna we Kloe Kardashian amubwira ko bagiye kubyara.

Kim Kardashian atwite inda y’umugabo we ari we muraperi Kanye West basanzwe bafitanye abana babiri, Kloe Kardashian atwite inda y’umukinnyi wa BasketBall Tristan Thompson naho Kylie Jenner atwite inda y’umuhanzi Travis Scott.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umutoni - 7/10/2017 saa 05:03

Ntibavugagako atazongetakubyarara
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X