Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bishop Rugagi yahaye umukobwa impeta ye bivugwa ko yarimo imiti imufasha gukora ibitangaza


Umushumba mukuru w’itorero Abacunguwe Bishop Rugagi Innocent,yamaze guha umukobwa waje gusengera mu rusengero rwe impeta bivugwa yarimo imiti imufasha gukora ibitangaza mu gihe yabaga asengera abantu.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize , ubwo muri iri Torero ubwo byari bigeze mu mwanya w’ubuhanuzi. Bishop yagendagenze mu mpande zose z’uru rusengero ahanurira abantu. Yaje kugera mu nguni imwe ahagana inyuma ku muryango ahaba hahagaze abantu benshi babuze aho yicara, yambura impeta ye abantu benshi bamuziho, aho hari na bamwe bavuga ngo ko ariyo mpeta imukoresha ibitangaza.

JPEG - 108.1 kb
Bishop Innocent Rugagi watanze impeta ye

Mu ibanga rikomeye, ku buryo byaje kugora n’umunyamakuru w’Abacunguwe gufata amashusho, Bishop yaje kureba uyu mukobwa/umugore aramubaza ati: Mbese n’ako gatelefone konyine ufite? undi nawe amusubiza ko ariko konyine, Bishop aramubwira ati: Uretse n’aka kagaragarira inyuma gusa, ufite n’ibindi bibazo byinshi cyane bijyanye n’ubushobozi.

Ibi byose Bishop Rugagi yabivugaga gahoro byumvwaga n’aba mwegereye gusa kuko indangururamajwi yari yayikuyeho atari kuyikoresha. Ubwo yahise amubwira ngo akure simukadi (sim cards) muri Telefone ahita yambura ya mpeta arayimupfumbatisha ati: Genda uyigurishe ukemuze n’utundi tubazo dutandukanye ufite, kuko ndatubona ko ari twinshi.

Uyu wahawe iyi mpeta byaramurenze , Bishop amaze kugenda arapfukama azamurira Uwiteka icyubahiro ariko ubona byamurenze pe.

Ubwo ushobora kwibaza ngo nyuma yo kuyitanga byagenze bite n’ubuhanuzi?
Ubwo nyuma yo gutanga iyo mpeta amateraniro yarakomeje, ahubwo Bishop ahanura birenze, ubwo yafashe umwanya wo gusengera abantu indwara nyinshi zitandukanye harimo umugore wari waje yarahinamiranye atabasha no kweguka, ariko Bishop yaramusengeye arahagarara neza ndetse aricara aranagenda ndetse yirukanye n’abandi benshi mo imyuka mibi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntabanganyimana venuste - 10/10/2017 saa 01:24

Imana imuhe imigisha
Kanda hano umusubize

Munezero josephine - 6/10/2017 saa 07:27

ariko abatuka umukozi wi Mana bibaza iki koko niba utamushaka mureke abamushaka barahari ahubwo umugiraneza ampe nomeroye nitwa Munezero nomero zanjye ni +258868976645nukuri uraba ukoreye umugisha
Kanda hano umusubize

cynthia - 7/10/2017 saa 05:42

nashakaga kukwihera no.ya bishop rugagi0786153607
Kanda hano umusubize

Havugimana Eria - 10/10/2017 saa 09:10

nomeroni 0722880019
Kanda hano umusubize

Munezero josephine - 6/10/2017 saa 07:18

nukuri Imana imukomeze kwitanga kwe nanjye muzame nomero ye
Kanda hano umusubize

musabyeyezu . - 6/10/2017 saa 00:49

amahoro ndifuza kubona nimero ya paciyeri rugagi uwayi ndusha yazAyima0782575558
Kanda hano umusubize

- 5/10/2017 saa 18:56

Imana ihezagire bishop Rugagi, agira impuhwe zidasanzwe, atandukanye n’abandi bahanuzi/Pasteur/bishop tumenyereye kubona, bo baba bashaka kwikururiraho imitungo y’abayoboke babo ariko bishop Rugagi we nibyo atunze ashimishwa no kubifashisha abayoboke be babikeneye. Bishop Uwiteka akomeze abane nawe,
Kanda hano umusubize

- 2/10/2017 saa 19:23

imana ninnziza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X