Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Safi Madiba ngo ntazahagarika muzika kubera umugore yashatse


Niyibikora Safi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Madiba yamaze gutangaza ko umugore basezeranye kubana akaramata Niyonizera Judith atazatuma ahagarika ibikorwa bye bya muzika ko ahubwo azabishimangira bigakomera.

Ibi yabitangarije kuri TV 10 ubwo yashimangiraga impamvu nyamukuru yatumye akunda Niyonizera agahitamo kumurongora.

Ngo yasabye Imana kuzamuha umugore wubaha umwuga akora, avuga ko nta muntu n’umwe wakuzuza buri kintu cyose ijana ku ijana ariko ko Judithe yujuje byinshi mu byo Safi yasabye Imana.

JPEG - 51.1 kb
Niyonizera Judith ngo azatuma ibikorwa bya muzika bya Safi birushaho gutera imbere

Muri iki kiganiro Safi yabajijwe niba kuba ashatse umugore bitazatuma ahagarika muzika cyangwa se agatangira kwihunza itsinda yabarizwagamo,yavuze ko bitashoboka ahubwo ko umugore aje gushyira itafari kubikorwa yari amaze gukora mu myaka irenga umunani amaze akora muri muzika.

Yagize ati “Ntabwo umugore aje kudindiza ibikorwa byanjye ahubwo aje kubiteza imbere ahubwo niba wabonaga indirimbo imwe buri kwezi bagiye kujya babona ebyiri.”

Yakomeje avuga ko mbere y’uko ahitamo gukora ubukwe yabanje gufata umwanya wo kuganira no kwitekerezaho we akabona gufata umwanzuro.Ngo yibajije ibibazo bitandukanye birimo no kwibaza akisubiza niba koko umugore bazashobokana.

Yungamo ati “Nibyo nakubwira nyine mbere y’uko ushaka urabanza ukareba imikorere yawe ukibaza uti ese uyu muntu tuzashobokana?.Ukibaza niba muzashoboka ugendeye kubyo wakoraga.Ibyo nabyo biri mubyo nagendeyeho nahereyeho mbere y’uko mfata umwanzuro…Ndahamya ko ubu noneho Muzika igiye kuba umwuga koko.”

JPEG - 59.4 kb
Safi Madiba n’umugore we Niyonizera Judith

Safi Madiba yasezeranye mu mategeko y’u Rwanda, ku wa 01 Ukwakira 2017 mu murenge wa Remera.Nyuma yahoo umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

Mu bazwi mu muziki batashye ubukwe bwa Safi Madiba na Judithe harimo Riderman, Platini, Queen Cha[mubyara we], Uncle Austin, Humble Jizzo[baririmbana], Hope Irakoze, Kid Gaju, David Bayingana, Muyoboke Alex.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutuyumuremyi joshua - 6/10/2017 saa 07:32

Mbifurije urugo ruhire kd nibyo kumvikana hagati yabo buriwese agaha undi igitekerezo gikwiye kububaka aho kubasenya.
Kanda hano umusubize

- 6/10/2017 saa 02:56

uyu se arikuvuga iki ubuse bihuriyehe niyinkuru arasekeje rwose bagusure bakuganirize
Kanda hano umusubize

rubyogo - 3/10/2017 saa 14:03

ubwo c ibyo bihuriye cg urakangutse?
Kanda hano umusubize

Giramat Feza. - 5/10/2017 saa 11:24

Nitwa Giramata Feza Mbonye Unyandikira Gusa Ntago Nakumeye Nabonye Izina Ryawe Ariko Ntago Nakumenye? Uherereyehe? Njye Ndi Nyanza
Kanda hano umusubize

Diane - 2/10/2017 saa 21:03

Birababaje Kubona abanyarwanda birirwa baburagizwa.abanyagataro, abazunguzayi. Diane arafunze azira ko Yashatse uburenganzira yemererwa n amategeko. ikibabaje nuko bamw ebirirwa bavuga ngo niyumve nkaho bo batari munsi y ijuru.igihe kirageze ngo abantu bumve ko Nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abidukangurira, igihugu si akarima k umuntu umwe icyo yaba ari cyo cyose. nta muntu numwe kamara. umwe aragenda ariko igihugu kizahoraho. abirirwa banigagura abantu nabo nabo bamenye ko Imanza zibategereje zaba mwisi cg kwa Mungu.
Kanda hano umusubize

Reponse - 3/10/2017 saa 11:06

Aha se urashaka kugaragaza iki
Kanda hano umusubize

malaika - 3/10/2017 saa 11:48

Ndemera nya nawe %
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X