Monaco cosmetics

Nyuma y’igitero cya 2 cya Grenade, Bob Wine ashobora kwicwa n’abantu batazwi

Umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina ya Bob akaba na depite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda aratangaza ko isaha n’isaha ashobora kwicwa n’abantu bataramenyekana bitewe n’uko adashyikiye ko agaka ka 2 mu ngongo ya 102 y’itegeko nshinga gahinduka.

Ibi Bob Wine abitangaje nyuma y’aho mu ijoro ryakeye abantu batamenyekanye bateye gerenade mu rugo rwe mu karere ka Wakiso ikangiza byinshi.

JPEG - 50.7 kb
Ubuzima bwa Bob Wine burahgishwe uruhindu

Iyi gerenade avuga ko yatewe 1: 20 nta muntu yakomekeje gusa ngo yangije byinshi. Iki kikaba ari igitero cya kabiri cya grenade gitewe mu rugo rwe.

Mu butumwa yashize ku rubuga rwe rwa facebook, Depite Robert Kyagulanyi yavuze ko atari ubwa mbere mu rugo rwe hatewe gerenade ikahaturikira.

Uyu mudepite arakeka ko bifitanye isano n’ akazi asigaye akora muri politiki dore ko ari mu badepite badashyigikiye ko ingingo ya 102, agaka ka kabiri ivugururwa.
Yagize ati “Inshuti zanjye zizi byinshi kundusha zangiriye inama yo kumenyesha polisi. Zinsaba kugira amakenga kubyo ndya, nywa, uko ntwarwa aho mva n’ aho njya, no kubankoraho ngiye mu nteko.

Yakomeje agira ati “Bisa n’ aho bifitanye isano no kuba ntashyigikiye ikurwaho ry’ imyaka ntarengwa mu itegeko nshinga. Hari uwampamagaye arambwira ngo ibi bintu nintabivamo nzarangizwa cyangwa mugazwe”.
Depite Bob yavuze ko yiteguye gupfa aho guhindura imitekerereze ku ivugururwa ry’ itegeko nshinga.

Ati “Hari ibikorwa by’ ubugwari birimo gukorerwa abafite imitekerereze mizima. Ntabwo turi mu ntambara. Turi abaturage, dukunda igihugu cyacu, n’ abazadukomokaho. ntidukwiye guterwa ubwoba. Bamenye ko nta cyaburizamo igitekerezo igihe cyaje. Nimunyica ndi umwe abandi igihumbi bazahaguruka. Isi ibihanze amaso!”

Iyi ngingo itavuguruwe yabera Perezida Museveni itangambanyi ntazongere kwiyamamariza kuyobora Uganda. Ivuga ko Perezida wa Uganda agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 35 na 75.Perezida Museveni amaze kugeza kuri 73 bivuze ko iyi manda ayoboye izarangira afite 77.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahindiro - 10/10/2017 saa 08:25

Njye numva kugirango aba Prezida b'Africa bishime bagubwe neza nibajya mu nama ya African Union bazasabeko I tegeko Nshiga ry'ibihugu byose by'Africa rivaho kuko kuribo ntacyo rivuze.
Kanda hano umusubize

gadi - 7/10/2017 saa 08:22

Museven bamureke atuyobore
Kanda hano umusubize

lockerson - 3/10/2017 saa 20:41

ARIKO AFRIKA WARAGOWE PE! KUKI ABAYOBOZI BAFURIKA BUMVA BAKWIRIYE KUGWA KUBUTEGETSI KOKO! KUKI BATUBAHA ITEGEKO NSHINGA BABA BARATOYE IBI BITEYE AGAHINDA KBSA INTWARI NELSON MANDELA YAKABABEREYE URUGERO NAHO MUSEVENI ,IGIHE YAYOBEREYE KIRAHAGIJE IGIHE CYARI KIGEZE NGO AREKURE. IBI KANDI NTIBYAKABAYE IKIBAZO KUKO PEREZIDA WIGIHUGU ABA AKORA AKAZI IGIHE ASHAJE IMYAKA YE IMWEMERERA KUJYA MU IZABAKURU YAKAGIYEBMUMAHORO HATABANJE KUMENA AMARASO YABAFITE IBITEKEREZO BISHINGIYE MUKURI. IMANA IHE UMUGISHA ABATURAGE BA UGANDA
Kanda hano umusubize

HAVUGIMANA J PAUL - 9/10/2017 saa 06:27

GENDA AFURIKA WARAYOBEWE PE!!!
Kanda hano umusubize

Guevara - 3/10/2017 saa 13:51

Africa warakubititse kbs.Ukeneye ko abana bawe bakubohora bagukiza abanyagitugu bakuboshye.
Kanda hano umusubize

Kabuga - 10/10/2017 saa 18:15

Ndabakunda cane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X