Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ibya CECAFA byongeye gusubirwamo

Nyuma y’igihe CECAFA isa n’itakivugwa mu Rwanda,kuri ubu yongeye gushingwaho agati kuko habaye gusasa inzobe ku mpande bireba baguhiriza hamwe.


Abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati, CECAFA, bashyize basasa inzobe bemeranya kongera gutegura amarushanwa yo ku rwego rw’akarere ahuza ibyiciro bitandukanye.

Iyi nama yahuje abayobozi b’amashyirahamwe y’ibihugu byo muri aka karere, yabereye i Khartoum muri Sudani aho bigiye hamwe ibijyanye no gutegura amarushanwa ku rwego rw’ama Club(Kagame Cup), amakipe y’igihugu, amarushanwa y’abana hamwe n’Abagore.

Kuri gahunda, uyu mwaka irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ryahawe igihugu cya Kenya giheruka kwamburwa kwakira CHAN, gusa kikaba cyemeye kwakira CECAFA y’ibihugu iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza.

Muri iyi nama idasanzwe ya CECAFA kandi, u Rwanda rwahawe kuzakira CECAFA y’abagore, u Burundi buhabwa CECAFA y’abatarengeje imyaka 17, mu gihe CECAFA y’ama Club, Kagame Cup yo izakinwa umwaka utaha ikazakinirwa muri Djibouti ahari na gahunda yo kongeramo andi makipe.

Umwaka utaha uretse iyi CECAFA Kagame Cup izabera muri Djibouti, Sudani izakira U20 mu gihe U 17 izabera muri Tanzania.

Aganira n’urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle yagize ati:

“U Rwanda rwemeye kwakira CECAFA y’abagore uyu mwaka. Twasabye ko haba amasezerano ya CECAFA n’u Rwanda ndetse na FIFA ikatwemerera amafaranga yo kuzakira iri rushanwa kugira ngo tubone gutangaza amatariki y’irushanwa ndetse n’aho rizabera mu mpera z’uyu mwaka”.

Ibihugu bigize CECAFA byari bimaze iminsi byaracitsemo ibice gusa abayobozi bemeye kwicara basasa inzobe. Kuri ubu, hemejwe ko hazakorwa amatora ya komite nyobozi mu Ugushyingo uyu mwaka, gusa Perezida Mutasim Gafar we akazaguma kuyobora.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NiYiBiZi silyvan - 5/10/2017 saa 17:13

capiyonayomurwanda igezehe
Kanda hano umusubize

NiYiBiZi silyvan - 5/10/2017 saa 17:11

capiyonayomurwanda igezehe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X