Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ntagihindutse Alikiba ashobora gutaramira abanyarwanda mu minsi ya vuba

Nyuma y’uko abahanzi bakomeye bo muri Tanzania bagiye bataramira mu Rwanda abafana bakanyurwa,kuri ubu Alikiba nawe yiyongereye kuri abo aho bitaganyijwe ko mu minsi iri imbere azataramira abanyakigali.


Umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya wamenyekanye ku izina rya Ali Kiba agiye kuza mu Rwanda aho azataramira Abanyakigali n’abandi bakunzi be bazashobora kuza kumureba mu gitaramo.

Mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2017 nibwo biteganyijwe ko Ali Kiba azataramira mu mujyi wa Kigali mu gitaramo kizwi nka Kigali Jazz Junction.

Remmygious Lubega utegura iki gitaramo aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko impamvu bahisemo kuzazana uwo muhanzi ari uko abantu banyuranye bagiye bamusaba kumuzana.

Yagize ati “Abantu bakomeje kudusaba cyane kumuzana ni yo mpamvu twemeje kumubwira akaza akabataramira”.

Igitaramo cye, Lubega avuga ko kizaba ari cyiza cyane kuko Ali Kiba ari umuhanzi ukomeye by’umwihariko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Ali Kiba ni umuhanzi uzwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Aje”, “Mwana”, “Nakshi mrembo”, “Seduce me” n’izindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X