Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umunyezamu Bakame yongeye kuvuga ku gitego aherutse gutsindwa ku makosa ye

Umunyezamu wa Rayon Sports Bakame uherutse gutsindwa igitego cyavugishije benshi ahanini bamushinja ko ari we wakmitsindishije yavuze ko atabyicuza ariko kandi anasaba imbabazi.


Ndayishimiye Eric bita Bakame, kapiteni wa Rayon Sports ntiyicuza ikosa yakoze ryatumye banganya na AS Kigali 1-1 muri shampiyona ku munsi wa mbere.

Uyu munyezamu wa Rayon Sports yakoze ikosa ku mupira bamuteye awufashe uramucika ujya mu izamu mu minota ya nyuma byatumye amakipe yombi anganya, ariko akaba atabyicuza.

Bakame avuga ko aticuza kuba uwo mupira wagiye mu izamu nubwo hari abavuga ko ariwe wabigizemo uruhare.

Abajijwe niba yicuza kuba icyo gitego cyagiyemo, yagize ati ” ntabwo mbyicuza, kuko umupira ni uwa makosa niyo mpamvu tubona abantu bakora imyitozo buri munsi, ni ikosa ryabaye kimwe n’uko abataha izamu bagera imbere y’izamu bakabihusha cyangwa ba myugariro bagakora ikosa. Ni ikosa nka ririya gusa riba rinsigiye isomo n’ubunararibonye”.

Nubwo aticuza ariko, Bakame avuga ko asaba imbabazi abakunzi n’abakinnyi ba Rayon Sports ku ikosa yakoze muri uwo mukino bikaba byarabahesheje inota rimwe mu gihe bashakaga amanota yose y’umukino uko ari 3.

Uyu mukinnyi akomeza atangaza ko buri kintu cyose kiba kubera impamvu, Imana ikaba ariko yabipanze.

Iradukunda Eric wa AS Kigali niwe watsinze icyo gitego ku mupira yari atereye mu kibuga hagati, umuzamu Bakame arawufata ariko ntiyawukomeza werekeza mu izamu.

Igitego cya Rayon Sports cyari cyatsinzwe na Bimenyimana Caleb Bonfils kuri penaliti yateye umuzamu arawugarura awongezamo kiba igitego.

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ndikumana Katauti yatangaje ko atababajwe n’icyo gitego batsinzwe, ahubwo ko yababajwe n’ibyo bahushije bakagombye kuba baratsinze.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

saratier - 12/10/2017 saa 13:31

TUZIHIMURIRA KURI CYIYOVU TUYIKUREHO ATATU
Kanda hano umusubize

patlick - 6/10/2017 saa 10:02

Ngew mbonantahobitaba ahubwo azikosore ndumufanawanyu murakoze
Kanda hano umusubize

alfa - 5/10/2017 saa 05:56

Muri interview n'ikinyamakuru, umuzamu Thomas Nk'ono (Cameroon) yagize ati "le gardien de but n'a pas droit a l'erreur". Rutahizamu atera inyuma akishima mu mutwe bikarangira. Ariko goal keeper ikosa akoze ni igitego ni ugutakaza. Abanyezamu iki kintu bajye bakizirikana. Hanyuma Bakame ibyabaye byarabaye nategure izindi match nawe nimukuru bihagije azi icyo abafana dushaka. Tugiye gutangira gushyiraho imisanzu yacu namwe mutere ruhago dususuruke.
Kanda hano umusubize

damas nduwayo - 13/10/2017 saa 11:12

kiyovu tuzayitsinda 4G
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X