Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urugo rwa Safi Madiba na Judith rwatangiye kugerwa intorezo

Mu mpera z’uicyumweru gishize,nibwo Niyibikora Safi (Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban boys) yafashe umwanzuro wo gusaba akanakwa umwari witwa Niyonizera Judith bari bamaranye iminsi mike amusimbuje Parfine bamaranye imyaka itatu.

JPEG - 180.3 kb
Safi na Judithe ubu ni umugabo n’umugore

Nyuma y’iyo mihango rero nibwo Safi na Judith bafashe inzira bajya kumarira ukwezi kwa buki mu birwa bya Zanzibar mu rwego rwo kurushaho kubaka urukundo rwabo no kuryoshya dore ko bari bamaze iminsi badatuje bitewe n’uko umushinga w’ubukwe uba utoroshye.

Muri ubwo bukwe rero ntihagaragayemo umuhanzi ubarizwa muri Urban Boys ariwe Nizzo bakunze kwita Kabosi.Ibi byatumye benshi bashaka kumenya imvano yabyo batangira kwibaza ukuntu uyu musore atatashye ubukwe bwa mugenzi we maze birayoberana.

Bidatinze rero kuri uyu wa kabiri taliki 03 Ukwakira 2017,abinyujije ku mashusho yifashe akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga,Nizo yavuze ko impamvu atatashye ubwo bukwe ari uko atigeze atumirwa kandi ngo ntiyari kujya kuvumba ibyo atatumiwemo.

Aha yasobanuye ibyavugwaga ko uyu musore ari nawe wabanje gutereta Judith mbere yo kumenyana na Safi.Yavuze ko uyu mukobwa atari mu rwego rw’abakobwa yatereta.

Yagize ati" Si goût yanjye" (ashaka kumvikanisha ko ari mu rwego rwo hasi ugereranyije n’abo basanganywe).Ibi byasanishijwe n’ibyari byatangiye kuvugwa kuva hatangira kumenyekana ko Safi agiye kurongora Judith,aho bavuga ko bataberanye na gato ariko abandi bakavuga ko ari uburenganzira bwe bitewe n’uko aho urukundo rushatse ruhajya.

Hamwe n’ibyo byose rero,kuri uwo mugoroba wo ku wakabiri,nibwo humvikanye amajwi ya Parfine wahoze akundana na Safi,avuga ko uyu muhanzi yaba yarongoye Judith mu rwego rwo gushaka uko yigira kwibera mu mahanga gusa kuko nta rukondo namba amufitiye.

Parfine ashinja Safi kuba akunda amafaranga,ubuhehesi n’uburaya.Icyo ngo akurikiyeho Judith ngo n’uko azamara kujya hanze akamuta ubundi akisangira izindi nkumi akamusiga iheruheru.Aha anavuga ko Judith ari nawe watanze amafaranga yo kumukwa hanyuma bikitirirwa umugabo.

JPEG - 71.1 kb
Safi na Parfine bakiri mu rukundo

Akomeza avuga ko kugeza ubu Judith yamaze kugurira Safi imodoka n’inzu bihenze mu rwego rwo kumureshya ngo bakore ubukwe kuko ngo ntiyari kumwigondera iyo adakoresha iyo turufu.

Cyakora nyuma yo gutangaza ibyo,Safi yabaye nkumusubiza ashyira hanze ibyo baganiriye asa n;umwikoma.Yagarutse ku munsi ngo yari agiye kumwambikiraho impeta y’ikimenyetso cy’uko azaba umugore we ariko nyuma akaza kwisubiraho avuga ko ntaho yari kuyishyira kuko yari yambaye izindi yambitswe n’umugabo we yari afite.

JPEG - 43.5 kb
Ibiganiro bya mbere byasohowe na Safi Madiba yerekana ko yikomye Parfine


Dore uko yamusubije

Nyuma Parfine yaje gusaba imbabazi z’ibyo yatangaje,avuga ko ari ikiganiro yagiranye n’inshuti ye amubwira akaga Safi yamuteje mu rukundo noneho nawe aza kubishyira hanze ariko ngo ntiyari agamije ko icyo kiganiro kijya hanze.

Yagize ati “Uwo mwumva muri iryo jwi ni njyewe, ntabwo iryo jwi ryari rigamije kujya hanze. Naganiraga n’umugore w’inshuti yanjye, twaganiriye asanga hari amakuru namenye atari meza nawe anzanira andi atari meza noneho bihurirana n’uko na we ibyambayeho byari bimubayeho. Yari afite umusore azi ko bakundana hanyuma yambika impeta undi mukobwa. Ibyo ni ibiganiro twagiranye, nasubizaga, nari mu kiganiro. Ntabwo nari ngamije kubishyira hanze ahubwo ni kwa kundi uganira n’inshuti ukirekura yarangiza akagushyira hanze, yampaye ibisobanuro ariko we mu mutima azi impamvu yatumye abishyira hanze.”

Muri icyo kiganiro ayumvikana yibasira Judith n’ibitutsi byinshi aho atanatinya kumugereranya n’inkende.

Muri Mata 2015 nibwo Safi yavuzwe mu rukundo rweruye na Parfine Umutesi wafashe rutema ikirere akava mu Busuwisi kugira ngo amusure mu Rwanda. Muri icyo gihe uyu muririmbyi wo muri Urban Boyz yahamije byeruye ko nyuma ya Knowless asigaye akundana n’uwitwa Parfine ufite uburanga n’imico bikwiye kuranga uwo bazarushingana.

Umva uko Parfine yari yibasiye Safi na Judith

Aha yasabaga imbabazi

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cadette - 8/10/2017 saa 04:10

safi bime amattwi bazavuga baruhe ntacyo bakora uretse gus ebanya
Kanda hano umusubize

- 5/10/2017 saa 15:00

Mukomeze kwihanganirana
Kanda hano umusubize

- 5/10/2017 saa 07:36

birasekeje
Kanda hano umusubize

Jean Claude - 5/10/2017 saa 06:23

Mu buzima niko bigenda, iyo wakundanaga nu muntu ukumutanga gushaka usigaye aragusebya. Hubaka umutima nubushake ntihubaka isura, naho ngo Safi yashatse umugore mubi! Buri wese amanya ibye, gusa mbifurije urugo ruhire.
Kanda hano umusubize

krvin - 5/10/2017 saa 05:55

hey njyewe nagira safi inama ,niba abakunze bose niyinjire idini ya islam ubundi abarongore bose .
Kanda hano umusubize

- 6/10/2017 saa 09:50

icyo ndakemeye kabisa
Kanda hano umusubize

kwizera joel - 5/10/2017 saa 03:03

Ariko uyumukobwa sumunyarwandakazi uremva ubucucu bumwuzuye?? Uwazampuza name ngo nkwereke musubize yumirwe
Kanda hano umusubize

- 4/10/2017 saa 17:03

BRO, NTUCIKE INTEGE.
Kanda hano umusubize

Coco - 4/10/2017 saa 15:35

Yewe! Biteye agahinda! Niba Safi yihitiyemo Judith w'umuyumbu, parfine niyihangane abyakire. Areke gukomeza kwisebya kuko aracyari Ku isoko!! Niyiyubahe yubahe n'umu ex we! Isi irizunguruka ntawamenya aho ejo bazahurira ndetse n'uburyo azaba amukeneye. Safi rwose nkwinginge cyane, ntiwongere gusubiza uyu mugore ahubwo icecekere avuge bizarangira acecetse.Umwanya wawe wuharire umugore wawe ni ukuri Mureke guha urwaho abatabifuriza ibyiza. Murakoze
Kanda hano umusubize

kabugu - 4/10/2017 saa 11:40

Ego ko karabaye!!!!!ndumiwe cyakora.
Kanda hano umusubize

kabugu - 4/10/2017 saa 11:40

Ego ko karabaye!!!!!ndumiwe cyakora.
Kanda hano umusubize

kabugu - 4/10/2017 saa 11:40

Ego ko karabaye!!!!!ndumiwe cyakora.
Kanda hano umusubize

damascene - 6/10/2017 saa 15:50

parfine mumwumve nundi baza dating abyitege
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X