Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Charly na Nina bari mu myiteguro yo kumurika Album yabo izajya hanze mu kwezi k’Ukuboza

Charly na Nina,ni itsinda ry’abahanzikazi bazwiho amajwi ayongoroye by’umwihariko iyo barimo kuririmba Live.


Aba bakobwa rero babifashijwemo n’ushinzwe inyugu z’umuziki wabo Alex Muyoboke,bavuze ko nyuma yo gukora indirimbo nyinshi bahisemo kuzimurika mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Aganira n’itangazamakuru,Alex yatangaje ko hari benshi bari banyotewe no kubona aba bakobwa bamurika album yabo,gusa yirinze kuvuga umunsi n’igihe icyo gitaramo cyizaberaho.

Iyi Album ya mbere ya Charly na Nina yitwa ‘Imbaraga’ ikazaba iriho indirimbo nka Bye Bye, Indoro, Agatege, Owooma, Face to Face, Mfata,Zahabu n’izindi batarashyira hanze byitezwe ko zizahita zuzuza indirimbo icumi (10) zizaba ziri kuri iyi Album.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo Owooma ryakoranye n’umuhanzi Geostedy wo muri Uganda.Iyi ndirimbo ikaba yaranabahesheje gukora mu ntoki za Perezida Museveni ndetse anabaha ibahasha irimo amafaranga ku bwo kunyurwa n’ibihangano byabo.

Mbere ya Owooma bakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa "Indoro"bakoranye na Big Fariouz yakunzwe ikanabagira abo baribo kugeza ubu.Yabahesheje kogoga mu bicu bari muri rutemikirere berekeza mu bihugu bitandukanye bagiye kuririmbayo.

Mu minsi ishize baherutse gushyira hanze indirimbo bise "Zahabu"ikomeje gukundwa n’ingeri zose.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X