Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Asinah yaba yongeye kwibasira Riderman

Mukasine Asinah uzwi ku mazina ya Asinah Erra mu muziki yamaze gutangaza ko Riderman yagiye kurongora yaraye mu kabari. Ibi abitangaje nyuma yo gushima ubukwe bwa Safi Madiba na Niyonizera Judith akagaya ubwa Riderman wigeze kumubera fiyansi ubwo yashyingiranwaga na Nadia.

Mu butumwa Asinah yashyize ku rubuga rwa Twitter na Instagram yagaragaje ko yatunguwe n’ubukwe bwa Safi ariko avuga ko bwari bwiza n’ubwo bwaje butunguranye mu bantu , ndetse anahishura ko hari ababukoze bameze nk’abaraye mu kabari.

JPEG - 49.5 kb
Riderman akiri mu buryohe bw’urukundo na Asnah

Ati”Muzabyare hungu na kobwa kandi ntimuzibagirwe Imana yo yonyine izi impamvu yabahuje, muzubakire urugo rwanyu ku Mana. Insha Allah, mu bukwe bwatunguranye ubwa Safi bufashe iya mbere ariko wabonaga nta stress bafite, bari banezerewe, mu gihe abandi wagiraga ngo baraye mu kabari.”

N’ubwo Asnah ateruye ngo avuge mu izina uwakoze ubukwe avuye mu kabari, abasesengura ibikorwa bye baganiriye na Imirasire.com bavuze ko yashatse kuvuga yashatse kuvuga uwahoze ari inshuti ye Riderman .

Ubukwe bwa Safi na Riderman bwabaye Asinah areba; aho yahamije ko Safi yakoze ubukwe bwiza ariko mugenzi we,Riderman ngo byasaga nk’aho yabukoze avuye mu kabari.

JPEG - 140.9 kb
Riderman ngo yaba yaraje muri ubu bukwe yaraye mu kabari

Uyu mukobwa ukunze kuvugwaho kwiyambika ubusa yaboneyeho kunnyega mu buryo bujimije ubukwe bwa Riderman bakundanye imyaka irenga umunani.Asinah usigaye ari mu njyana ya Dancehall yatangaje ko ubukwe bwa Safi bwari bwiza cyane ugereranije n’abandi babukoze bameze nk’abaraye mu kabari[aha yashakaga kuvuga Riderman n’ubwo ateruye ngo abivuge.

Ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015 Gatsinzi Emery uzwi ku mazina ya Riderman yasezeranye imbere y’Imana na Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, Agasaro Farid Nadia.

Ni nyuma y’uko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ari naho bazatura.

Safi Madiba wa Urban Boyz na Niyonizera Judithe basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.Ku mugoroba wa tariki ya 01 Ukwakira 2017 Safi yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judithe mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero.
.
Mukasine Asinah ni umuhanzikazi nyarwanda akaba umubyinnyi w’umuhanga ari naho yamenyaniye na Riderman yaraye amajoro menshi ari kumwe na Riderman mu bitaramo agatoki ku kandi ndetse byavugwaga ko nta gisibya bazabana.

Icyizere kuri Asinah cyayoyotse ubwo yatungurwa n’urupapuro rw’ubutumire kuri Instagram ahita amenya ko amazi atakiri ya yandi.Mu 2015 Riderman yagaragaje undi mukobwa ahita ategura ubukwe dore ko byanavugwaga ko yamuteye inda, nyuma yo gutandukana na Riderman

kugeza ubu Asinah yahise yerekeza mu muziki atura agahinda ashyiramo n’inganzo y’uruvangitirane adakunda kweruka ko aba abwira Riderman.

Asinah mu minsi yashize yavugaga ko yazinutswe abasore ndetse agakomeza gushimangira ko azabona undi musore umwibagiza Riderman. Yakunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko yiyumva ariko Ridermana akumurenza ingohe.

Riderman na Miss Agasaro Nadia wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya bafitanye umwana w’umuhungu witwa Eltad

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mike - 6/10/2017 saa 05:48

Ndasaba abahanzi n'abahanzikazi kujya barangwa n'ibanga aho guhora biha amenyo y'abasetsi. Gutandukana mwarakundanye bibaho . Mujye mubyakira mureke gusebanya mutegana iminsi nk'abatindi.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 5/10/2017 saa 19:45

anyway byaribyiza kabsa!
Kanda hano umusubize

ru - 5/10/2017 saa 09:01

Ariko rero namwe umuseke mugira ikibazo gikomeye cyane kimyandikire... Kandi mbona musa nkababuze inkuru mwandika... Iyo usomye amagambo ya Asinah byunvikana yavugaga abo barikumwe cg abamuherekeje.. Ikindi kuva aho Riderman akoreye ubukwe, sinzi niba yabasha kubuhuza nubwa safi. Ibyo nukubara amenshi kandi biranateranye abantu..Mwikosore cg tubakureho ikizere..
Kanda hano umusubize

- 5/10/2017 saa 08:03

Hoya Uwomuco Nimubi Kumuntu Wumuhanzi
Kanda hano umusubize

- 5/10/2017 saa 03:43

ahh uwomuntu nakamnni ashk kur y musitar
Kanda hano umusubize

jumo - 4/10/2017 saa 20:21

ASNAIH ARATIKURA NTARIYAKIR UKUBYE 120000000000000000000000000000000000000000000000000000000000
Kanda hano umusubize

georgette - 4/10/2017 saa 15:59

plZ twiyubahe
Kanda hano umusubize

- 4/10/2017 saa 15:58

ariko abantu tujye twiyubaha ubu se aha harimo iyihe message.gusa asinah avuz,ukuli ubukwe bwa safi bwari bien prepare nukuli bazagire ibihe byiza
Kanda hano umusubize

- 4/10/2017 saa 15:57

ariko abantu tujye twiyubaha ubu se aha harimo iyihe message.gusa asinah avuz,ukuli ubukwe bwa safi bwari bien prepare nukuli bazagire ibihe byiza
Kanda hano umusubize

- 4/10/2017 saa 15:56

ariko abantu tujye twiyubaha ubu se aha harimo iyihe message.gusa asinah avuz,ukuli ubukwe bwa safi bwari bien prepare nukuli bazagire ibihe byiza
Kanda hano umusubize

Kanyana - 4/10/2017 saa 13:53

uzige imvugo itari nyandagazi
Kanda hano umusubize

Cyizere frank gigi mutoni - 4/10/2017 saa 12:24

Safi ubu urikugituba byaburigitondo naburinimugoroba.
Kanda hano umusubize

- 4/10/2017 saa 16:33

Ibyo Uvaze Nizero Ngo Safi Arikuki
Kanda hano umusubize

Tuyizere Adidas - 4/10/2017 saa 16:38

Safi Numuntu Uzi Ubwenge
Kanda hano umusubize

Josephine - 4/10/2017 saa 18:12

Agomba nogutekereza kubyejo hazaza ntamutuzo ibyuvuze ntibyakorwa.
Kanda hano umusubize

- 4/10/2017 saa 18:31

Safi bakureke niwewahisemo ijishoryundi ntirikureberumugeni
Kanda hano umusubize

- 5/10/2017 saa 14:09

Ntabwo ariwo mushinga kuko nabyo bigira igihe cyabyo kandi bikanategurwa harimo no kubisabira umugisha ku Mana kuko iriyo yabahuje nshuti kugira ngo buri wese yishimire mugenzi we bambaranye impeta.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 5/10/2017 saa 19:44

ahwi uranyishe kabsa! wagize akababarose bro! shaka uwawe nawe gals are there!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X