Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kiyovu Sports ngo yamaze kuvuguta umuti w’ibibazo byayibanye uruhuri

Ikipe ya Kiyovu Sports yahinduye amatwara ihigira kutazongera kumanuka mu kiciro cya kabiri nkuko byari byayigendekeye mu mwaka w’imikino ishize.


Nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri bwa mbere kuva ishinzwe mu 1964, ubuyobozi bushya bwa Kiyovu Sports bwasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe bashimangira ko bagarutse guhatanira ibikombe aho bavuguse umuti w’ibibazo by’amikoro bahuraga nabyo.

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa shampiyona bakina na Musanze 1-0, intsinzi ya mbere bari babonye muri shampiyona kuva tariki ya 30 Mata 2017 ubwo batsindaga Sunrise i Nyagatare.

Habinshuti Rashid, Umunyamabanga mushya wa Kiyovu Sports avuga ko mu kubaka ikipe ikomeye babanje gushyiraho ubuyobozi bwubatse neza aho bongereyemo urwego rukuru “Board” ruzaba rugizwe n’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri iyi kipe, rube umuhuza w’inteko rusange na komite nyobozi.

Habinshuti yavuze ko nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, byabaye nk’akanyafu bakubiswe aho bagarutse mu cyiciro cya mbere na gahunda yo guhatanira igikombe, ni mu gihe yasubizaga ku ntego bahaye umutoza mushya, Cassa Mbungo Andre.

Yagize ati “ Gahunda ni igikombe, cyabura tukaba mu makipe agihatanira, ubu dufite ikipe ije guhatana, twizeye ko tuzabikora turebye ubunararibonye dufite n’ibyo twanyuzemo byose.”

Ubu buyobozi kandi bwasabye imbabazi umuryango wa Kiyovu Sports ku burangare bwabayeho bwatumye bamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kiyovu Sports ya Cassa Mbungo ngo ni imwe mu makipe aje guhatanira ibikombe icy’amahoro na shampiyona

Muri uyu mwaka w’imikino, Kiyovu Sports izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 230 FRW aho Akarere ka Nyarugenge kazabaha miliyoni 60 FRW; miliyoni 5 FRW buri kwezi.

Kuri ubu noneho Akarere ka Nyarugenge ngo kari hafi y’iyi kipe, aho mbere yo gutangira shampiyona, abakinnyi n’abayobozi bakiriwe n’umuyobozi w’akarere abasaba gukora cyane kuko bari mu mihigo yabo.

Andi mafaranga Kiyovu Sports irateganya kuyakura ku kibuga, umuterankunga wa shampiyona, menshi akava mu bafatanyabikorwa “Umufana”.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports avuga ko ubu Kiyovu Sports ifite bene yo Umunyamuryango atanga ibihumbi 120 FRW buri mwaka “Membership fees”, ubu bafite abantu 62 bazajya banatanga buri kwezi.

Nibura ubu mu mujyi wa Kigali, Kiyovu Sports irabara amahuriro y’abafana (Fan Clubs) 12.

Yagize ati “Abanyamuryango bemeye kujya batanga amafaranga buri kwezi, ubu umukinnyi wa Kiyovu Sports yakizera ko azahemberwa igihe n’agahimbazamusyi ke akakabona nyuma y’umukino.”

Muri uyu mwaka w’imikino, Kiyovu Sports ifite abakinnyi 26 barimo Kalisa Rachid wakinaga muri Slovakia utarabona ibyangombwa aho bazajya bahemba buri kwezi miliyoni 9 FRW avuye kuri miliyoni zisaga 6 FRW bahembaga umwaka ushize.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butangaza ko kuva kuri uyu wa Mbere batangira gukora imyitozo kabiri ku munsi mu rwego rwo kwitegura neza no kongerera imbaraga abakinnyi, imyitozo ya mu gitondo na nimugoroba izajya ibera ku Mumena.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X