Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uncle Austine, Ciney na Nkusi mu ishusho yo kwigana Oda Paccy

Nyuma y’aho Oda Paccy yifotoje yambaye ubusa agakinga ikoma ku myanya ikomeye ye y’ibanga, bimwe Ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda birimo Uncle Austine, Ciney na Nkusi Arthur bagaragaye nabo bakinze ikoma ku bice bikomeye by’umubiri.

Ifoto ya Oda Paccy yikinze ikoma ku myanya y’ibanga niyo yagizwe cover y’indirimbo nshya uyu muraperikazi yakoranye n’itsinda Urban Boys indirimbo yiswe Order yamaze gusohoka kuri uyu wa kane.

JPEG - 108.3 kb
Ifoto Oda Paccy yifotoje ari nayo barebeyeho

Kuri iyo foto, Paccy yagaragaye yifotoje yambaye ukuri ariko yakinzeho urukoma ku myanya ye y’ ibanga, ariko kuri ubu ikigaragara ni uko ifoto yakoresheje yamamaza iyi ndirimbo yamamaye kurusha indirimbo ubwayo ku buryo yavugishije abantu amagambo.

Abantu benshi bashishikajwe n’ iyi ifoto Paccy yakoresheje aho kuri ubu usanga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Facebook, Twitter na Instagram, iyi imaze iminsi ivugwaho cyane.

JPEG - 40.5 kb
Uncle Austine nawe yagerageje kwigana Oda Pacy

Mu bavugishijwe menshi n’ iyi foto harimo n’ ibyamamare bya hano mu Rwanda birimo umunyarwenya Arthur Nkusi, abahanzi batandukanye nka Uncle Austin, Mc Tino na Ciney, aba bose bakaba baragiye bashyira hanze amafoto bifotoje kimwe na Oda Paccy, bamwe bikingirije amakoma y’ insina, abandi basa n’abihishe inyuma y’ insina.

PNG - 519 kb
Ciney na mugenzi we biganye Oda Paccy

Gusa amafoto yabo aho atandukaniye n’ iy’ uyu muhanzi ni uko bo bayifotoje bambaye mu gihe we ifoto yamamaza iyi ndirimbo bigaragara ko nta mwambaro n’ umwe yari yambaye uretse iryo koma yakinze ku bice bye by’ ibanga.

JPEG - 115.6 kb
Arthur Nkusi we yihishe inyuma y’insina

Uyu muhganze akunze gushyira amafoto hanze, benshi ntibayavugeho rumwe bitewe n’ uburyo aba yayifotojemo, akesnhi bakanamushinja ko aba yatandukiriye umuco nyarwanda.

Indirimbo nshya ‘Order’ Paccy ahuriyemo na Urban Boys yakozwe na Producer Junior Multisystem, kuri ubu ikaba yamaze kujya hanze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

murinzi emmanuel - 13/10/2017 saa 18:54

hoya uwo sumuco rwose biriya ntibikwiriye umubyeyi
Kanda hano umusubize

CYPRIEN - 12/10/2017 saa 09:01

Tureke Guseka Kuko Nta Rwenya Rurimo,ahubwo Twiheshe Agaciro Mu Rwa Gasabo
Kanda hano umusubize

kess - 11/10/2017 saa 09:13

Yewe isi yaragiritse pe turirimbuye? u Rwanda rwabaye sodoma
Kanda hano umusubize

- 10/10/2017 saa 05:30

that girl she is so creative congz and never give up
Kanda hano umusubize

Indatwa - 8/10/2017 saa 22:51

Ikoma Ryabaye Ikoma eee Paccy Afite Mubikari Heza Kabisa Nibwo Mbibonye Peeeeeeeee!
Kanda hano umusubize

Toto - 7/10/2017 saa 10:05

Yewe we ngo ibyamamare, Austin!??? yamamaye he! isoni
Kanda hano umusubize

Big - 10/10/2017 saa 20:44

Sha uri Toto koko ubwo c uzi nde koko? Ntawakurenganya ariki izina niryo muntu,rata Uncle keep't up my bro!
Kanda hano umusubize

CYPRIEN - 12/10/2017 saa 09:03

Iyo Uri Toto Uba Uri Toto Koko.Austin Amamara Kuko Nibyo Totallement
Kanda hano umusubize

Edison Ganza - 7/10/2017 saa 04:56

Paccy ntuzongere gusebya umucyonyarwanda
Kanda hano umusubize

evariste - 6/10/2017 saa 16:26

ndabona babijyize ster
Kanda hano umusubize

Mutuyumuremyi joshua - 6/10/2017 saa 07:26

Yewe murashimishije pe
Kanda hano umusubize

Niyigena oscar - 5/10/2017 saa 20:20

arkoc ibiri mu rwanda nibiki ubuc paccy yarafite iyihe ntego koko ahhhhhhhhhhhhhhaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Kanda hano umusubize

mfitumukiza elisee - 5/10/2017 saa 18:10

ndabona iterambere arihatari nonese birashoboka ko od PAC yabikora birarenze
Kanda hano umusubize

vava valens - 5/10/2017 saa 15:54

Ahhhhh nukuri muzatubarize paccy icyo yari agamije kuko biteye amatsiko menshi ese bariya bahanzi band I bamwiganye buriya no koko babifitiye ubusobanuro cg nikigare gusa???
Kanda hano umusubize

MIBUKIRO JONAS - 5/10/2017 saa 12:53

Aba agirango ahahe cyane kuko iyo mushyizeho comment nyinshi buriya abonaho akantu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X