Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mc Dammy yitangarije ko akunda igitsina gore

Umuhanzi Mc Dammy wamenyerewe ku kazina ka Marshall akanamenyekana cyane mu ndirimbo zitandukanye nka:Iby’isi ndetse n’izindi nyinshi ,kuri ubu yivugiye ko akunda igitsina gore kandi anacyubaha cyane nk’abantu bagaciro.

Mc Dammy kuri uyu wa kane nibwo yatangaje impamvu nyamukuru nyurabwenge yatumye avuga ko akunda igitsina gore cyane kandi akanacyuba ngo kuko ari ibiremwa muntu Imana yahaye ubudangarwa bukomeye cyane kurusha ikiremwa muntu cy’igitsina gabo.

Mu kiganiro na Imirasire.com yagaragaje impamvu nyamukuru yamuteye gutangaza aya magambo aho yabivuze muri ay’amagambo agira ati : “njyewe nkunda cyane igitsina gore kandi nkana bubaha cyane kuko mbona ari ibiremwamuntu Imana yahaye ubudahangarwa”

Umunyamukuru yamubajije ubusobanuro bwimbitse bw’aya magambo maze akomeza asobanura agira ati : “ impamvu nta yindi nuko nakoze ubushakashatsi kandi bugaragarira buri wese maze binyemeza ko igitsina gore ari abantu bo kubahwa cyane, ibaze nawe abantu babyara abantu ugasanga abyaye umuntu kandi akazavamo umutu ukomeye mu buryo runaka”

Umunyamakuru yongeye kumubaza niba yaba afite umukunzi kugirango yumve ko urukundo akunda igitsina gore rushingiye kuri ibi byubu, maze asubiza agira ati : “hoya nta mukunzi mfite kandi ibyo mvuga ntago ari urukundo rushingiye kubusambanyi nka bimwe byubu ahubwo nuko mbona igitsina gore ari abantu Imana yahaye ubadaharwa ndetse n’umutima mwiza kurusha igitsina gabo, bityo rero niyo mpamvu ituma mbakunda kuko ari abantu bo kubahwa cyane”

Mu minsi ishize nibwo Mc Dammy yatangazaga indirimbo yabo nk’itsinda rya Just Boyz bakoranye na Gisa Cy’inganzo bavuga ko ari indirimbo irimo amagombo yo kuvuga neza igitsina gore bityo bikaba aribyo byatumye tumubaza niba amagambo yiyo ndirimbo yaba hari aho ahuriye nibyo yitangarije , ariko avuga ko ntaho bihuriye.

Yasoje avuga ko nkuko Leta y’u Rwanda yabigennye umuntu wese uzajya ahohotera igitsina gore yagakwiye kuzajya ahanwa cyane, kuko ngo abagore ni abantu bakomeye cyane.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kigwa - 16/10/2017 saa 08:06

ibyo Mc Dammy avuga nibyo kuko abagore bafite ubudahangarwa kandi twagakwiye kububaha nkuko perezida kagame yabasubije agaciro, kuko baratubyara bakanatwotsa tugakura tukavamo abantu bakaze. ntabyera ngo deux gusa nab nibo nkomoko yicyaha
Kanda hano umusubize

honore - 11/10/2017 saa 15:57

ikibazo Ni kimwe nuko usanga ibibi byose bibakomokaho icyaha cy,inkomoko gusa Imana yadutegetse k ubakunda no kutabababaza
Kanda hano umusubize

EMMY - 9/10/2017 saa 13:47

GUSA ANANGAJE!
Kanda hano umusubize

aisha - 9/10/2017 saa 09:51

Ariko umuntu agira icyo akunsa buriya Niki abyiyumvamo
Kanda hano umusubize

aisha - 9/10/2017 saa 09:51

Ariko umuntu agira icyo akunsa buriya Niki abyiyumvamo
Kanda hano umusubize

sage - 7/10/2017 saa 01:42

Aka ni aga ki?
Kanda hano umusubize

SHEMA - 8/10/2017 saa 03:49

MC NIBYIZA NIBA UBAKUNDA ARIKO UDAKORA BIBI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X