Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ikipe y’igihugu ya Argentine iri hagati nk’ururimi

Ikipe y’igihugu ya Argentine ishobora kubura amahirwe yo kubona tike yo kugaragara mu gikombe cy’isi nyuma yo guhura n’amakipe atandukanye ikananirwa kuyava mu nzara.


Ibintu si byiza mu gihugu cya Argentine, aho ikipe y’igihugu cyabo yongeye kunanirwa gutsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, bagumana intsinzi ebyiri mu mikino 10, ubwo bari bamaze kunganya na Peru ubusa ku busa mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatanu.

I Buenos Aires muri Argentine, abasore ba Sampaoli bakiriye Peru basabwa gutsinda kugira ngo biyongerere amahirwe yo gukina igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya dore ko undi mukino bafite mu cyumweru gitaha bazawukinira hanze bakirwa na Ecuador.

Argentina: Romero, Mercado, Mascherano, Otamendi, Acuna, Banega (Gago, 61 (Perez, 67), Biglia, Messi, Di Maria (Rigoni, 46), Alejandro Gomez, Benedetto.

Abasimbura batakoreshejwe: Guzman, Marchesin, Fazio, Pezzella, Icardi, Casco, Salvio, Paredes, Dybala.

Peru: Gallese, Corzo, Araujo, Rodriguez, Trauco, Tapia (Aquino, 78), Pena (Cartagena, 53), Yotun, Farfan (Polo, 72), Guerrero, Flores.

Abasimbura batakoreshejwe: Caceda, Santamaria, Gomez, Ruidiaz, Abram, Advincula,Reyna, Carvallo, Loyola.

Amahirwe yari menshi ku ruhande rwa Argentine hagati mu mukino ariko ntbashije kubyaza umusaruro uburyo bwose bwabonetse mu mukino.

Kugeza ubu Argentine yageze ku mwanya wa gatandatu utagira icyo uyimarira, ikabura mu gikombe cy’isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1970, mu gihe yaba ntacyo ihinduye ku mukino basigaje bazahuramo na Ecuador.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyongiraemmanuel - 8/10/2017 saa 14:13

Ntagahora gahanze
Kanda hano umusubize

- 7/10/2017 saa 00:48

murengrakuriza
Kanda hano umusubize

- 7/10/2017 saa 00:48

murengrakuriza
Kanda hano umusubize

Marius - 6/10/2017 saa 14:39

eh!!!Yikebuke izatunezerez
Kanda hano umusubize

value Harera - 7/10/2017 saa 15:11

Messi Ntazatubababaza
Kanda hano umusubize

blandine - 12/10/2017 saa 13:57

mess ntateze narimwe kwigera ababaza abakunzi be oya!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X