Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uwakinnye muri Titanic yitwa Rose yahawe andi mahirwe

Kate Winslet wakinnye yitwa Rose muri Filme yabaye icyamamare mu myaka yo hambere,yahawe andi mahirwe yo kuzagaragara mu yindi filme ikomeye aho ashobora kuzaba ari mu bakinnyi b’imena.

JPEG - 45.5 kb
Kate Winslet wakinnye yitwa Rose

Ibya James Cameron na Kate Winslet ni amateka maremare. Filimi yabo Titanic yahembwe inshuro 11 mu bihembo bikomeye bya cinema bya Oscar aho James Cameron wayikoze(producer) yari yahaye uyu mugore gukina ari Rose DeWitt Bukater waje gukundana na Jack(Leonardo Dicaprio). Nyuma y’imyaka 20 badakorana bisa nk’aho byari byarabatindiye kongera gukorana.

"Kate hamwe nanjye hashize imyaka 20 dushaka kongera gukorana nyuma yo gukorana muri Titanic, yabaye imwe mu bihembo bihebuje nagize mu mwuga wanjye.”, James Cameron aganira na Deadline.

Nyuma y’igihe rero aba bombi bifuza kongera gukorana, kuri ubu amata yaba agiye kubyara amavuta kuko uyu mukinnyikazi yamaze kwemera kuzagaragara muri filimi nshya yitezwe y’uyu munya-Canada ya "Avatar".

Nkuko James Cameron yabitangaje, Kate azakina muri iyi filimi yitwa izina rya Ronal. Cyakoze abakunzi b’iyi filimi by’umwihariko abakunda uyu mukinnyikazi bamenya ko bagomba gutegereza bihanganye kugeza mu mpera za 2020 ubwo iki gice kizasohoka.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

omari - 13/10/2017 saa 15:55

birakabijekbc
Kanda hano umusubize

Bosco Nyamagabe - 11/10/2017 saa 07:51

Turayiteguyd Rwose Neza
Kanda hano umusubize

FRED - 9/10/2017 saa 08:23

barakazaneza eeeeee narinziko batakibaho titanic nio firm yambere kwisi .
Kanda hano umusubize

Akimanimpaye Valentine - 7/10/2017 saa 12:21

ndishimye cyanye, kuba tugiye kongera kubona umukinnyi wacu muyindi film.Thx so Much
Kanda hano umusubize

mizero john - 8/10/2017 saa 16:32

ntago bitangake 2
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X