Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Patriots ikomeje kwitwara neza

Nyuma y’igihe kitari kinini irushanwa ritangiye ikipe ya patriots yitwara neza n’ubu yongeye kubigaragaza ubwo yitwaraga neza ku mukino bahuriyemo na Betway.

Nk’uko n’ubundi irushanwa ryatangiye iri mu makipe abiri ahabwa amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’amakipe yo mu karere ka gatanu rikomeje kubera i Kampala muri Uganda, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma itsinze Betway Power amanota 82 kuri 74.

Agace ka mbere k’umukino karangiye Patriots iri imbere n’amanota 18 ku 10 y’iyi kipe yo muri Uganda, mu gihe aka kabiri Pariots yari ikiyoboye n’amanota 35 kuri 32.

Betway ntiyashoboye gukomeza kwihagararaho imbere ya Patriots irimo gukina iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, agace ka gatatu karangira hajemo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (57- 48) mu gihe umukino wose warangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota umunani (82- 74).

Patriots isanze ku mukino wa nyuma City Oilers nayo yo muri Uganda, bari kumwe mu itsinda A, aho uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

City Oilers yatsinze KPA yo muri Kenya amanota 73-65 mu mukino wa 1/2 wabanje kuri uyu wa Gatanu i Lugogo.

Ikipe izegukana igikombe izahagararira akarere ka gatanu mu mikino nyafurika izabera i Rades muri Tunisia mu Ukuboza uyu mwaka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X