Monaco cosmetics

Wizkid na Davido ku rutonde rw’abahanzi bazahatanira igihembo cya MTV Awards

Abahanzi bakomeye bo muri Afurika barimo Wizkid na Davido bashyizwe ku rutonde rw’abazahatanira igihembo gikomeye mu irushanwa ritegurwa na MTV.

JPEG - 36.3 kb
Wizkid washyizwe ku rutonde rw’abazahatanira igihembo cy MTV

Televiziyo y’umuziki ya MTV yatangaje amazina y’abahanzi bo ku mugane w’Afurika bazahatanira ibihembo bitegurwa n’iyo televiziyo byitwa MTV EMA ‘MTV Europe Music Award’

Abo bahanzi batoranyijwe ngo bazahatane muri uyu mwaka w’2017 ni Wizkid na Davido bose bo muri Nigeria, NastyC na Babes Wodumo bo muri Afurika yepfo ndetse na C4 Pedro wo muri Kenya.

Aba bahanzi bose bazahatanira igihembo kimwe cy’umuhanzi y’umunyafurika wiitwaye neza ku rubyiniro ‘Best African Act’.

JPEG - 40.3 kb
Davido nawe ukomoka muri Nigeria yashyizwe kuri urwo rutonde

Umuhango wo gutanga ibihembo uzabera i Londres mu gihugu cy’Ubwongereza ku wa 12 Ugushyingo 2017.

Igihembo cya Best African Act umwaka ushize w’2016 cyegukanywe na Alikiba wo muri Tanzania.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

habarugira pascal - 7/10/2017 saa 14:24

igihembo nica wizkid kwel..ndakimwifurij
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X