Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Mbigenze nte? Umugore wanjye agiye kwishakira undi mugabo kubera ko ntabyara

Bagabo bagenzi banjye mungire inama. Mfite ikibazo kinkomereye. Hashize imyaka 10 nshatse ariko niturabona urubyaro njye n’umugore wanjye. Twagiye kwipimisha ahantu hatandukanye harimo kwa Nyirinkwaya CHUK na Fayisal hose basanga umugore wanjye nta kibazo afite ahubwo arinjye ufite ikibazo cy’intanga nke kandi nazo zitihuta. Mu minsi ishize umugore wanjye yambwiye ko ngo kubyara uko byagenda kose ko atazemera ko bamuhambana ishyiga. Gusa ambwira ko ankunda cyane atatinyuka kunca inyuma ariyo mpamvu azemera tugatandukana akajya gushaka aho yabyara aho kugira ngo ance inyuma. Nanjye ndamukunda cyane numva ntakwemera ko agenda. Ese mbigenze nte? Nemere agende cyangwa hari aho mwandangira bamfasha nkabona urubyaro? Mungire inama y’icyo nakora.
Murakoze cyane

Igisubizo

Umuvandimwe wacu arababaye cyane kandi koko kubura urubyaro birahangayikisha. Nyamara ariko hari ibintu bishobora gutuma umugabo agira intanga zidakora neza, intanga nke cyangwa ntan’imwe afite bityo kubyara ntibibe bigishobotse. Ibitera iki kibazo bigenda bitandukana, kandi mu bibitera harimo ibijyanye n’uko umugabo yakuze mu bugimbi bwe ndetse n’uko yitwara mu buzima busanzwe.

Bimwe mu byatera umugabo kutabyara harimo indwara yagiye arwara mu buto bwe cyane cyane indwara y’iseru, amashamba, kuba yarigeze kubagwa, akazi uwo mugabo akora cyane cyane abakora akazi gatuma bahora ahantu hashyushye cyane, ahantu hari imirasire ihumanya, cyangwa iyindi myuka cyangwa ibitunganywa (produits) bihumanya. Ibindi bishobora gutera ubugumba ku bagabo harimo kunywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi.

Ubumuga bwo mu mutwe bwaba ari ubugaragara inyuma cyangwa se ubundi budapfa kuboneka urebeye umuntu inyuma (trouble psychologique) nabwo bushobora gutuma umugabo adashobora gukora imibonano mpuzabitsina neza ndetse rimwe na rimwe bikaba byamunanira burundu.
Kutagira imisemburo ngabo ihagije (testosterones) nabyo bishobora gutuma umugabo atabasha kubyara.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umugabo adafite imisemburo ihagije, harimo nko kutagira amoya ku mubiri, cyangwa kugira amatako arimo ibinure byinshi.

Iki kibazo kandi gikunze gutera ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina no kurangiza vuba bitewe ahanini na cholesterol nyinshi mu maraso. Ikindi gikunze gutuma abagabo baba ingumba ni ukugira intangangabo zitujuje ubuziranenge.

Kutabyara bitera ibibazo bikomeye mu miryango y’abashakanye. Rimwe na rimwe usanga imiyoboro imwe n’imwe y’intanga itari mizima, rimwe na rimwe udusabo tw’intanga ngabo ntitumanuke ngo tujye aho twagenewe kujya tukigumira hejuru cyangwa twamanuka aho tuvuye ntihifunge, tugahora tuzamuka ndetse ibyo bigatuma tudakura neza cyangwa ngo dukore intanga ngabo nzima.

Zimwe mu ndwara zishobora gufata intanga ngabo zigatuma umugabo atabyara

1.Azoospermie

Iyi ni indwara yo kutagira intanga ngabo mu masohoro. Kutagira intangangabo zihagije cyangwa uburwayi bwazo bituma abagabo batabasha kubyara.

2. Oligospermie

Umubare w’intanga ngabo uri munsi ya miliyoni 30/ml ; ubundi uyu ukaba ari wo mubare fatizo umugabo yagakwiye kugira.

3. Asthénospermie

Ni ukuba umugabo afite intanga ngabo zidafite umuvuduko uhagije

4. Teratospermie}

Ibi ni ibijyanye no kuba intanga ngabo zifite imiterere itari yo, aho aba afite minini cyane. Iyo umugabo afite ibyo bimenyetso 3 bya nyuma icyarimwe, amahirwe ye yo kubyara aba ari macye cyane, n’ubwo rimwe na rimwe ashobora kubyara, ariko biba ari nk’impanuka.

Kugira ngo abagabo nk’aba babyare ni uko baba bagomba kwegera abaganga bavura bakoresheje imiti y’inyunganiramirire gusa. Iyo umugabo afite Azoospermie ntabwo aba ashobora kubyara mu buzima bwe. Kugira ngo abashe kubyara ni ugushaka abaganga bamuvura bakoresheje imiti iri mu rwego rw’inyunganiramirire ikora mu kuvura abagabo batabyara.

Teratospermie, Oligospermie na Asthénospermie, izi ndwara eshatu ubuvuzi busanzwe nazo ntiburabasha kuzivura. Cyakora ubuvuzi bw’abashinwa bukoresheje imiti yo mu rwego rwa food supplement bubasha kuzikiza.
Imiti ikoreshwa itanga ibisubizo mu kongera umubare wintanga, mu kongera ubwiza bw’intanga ndetse no kongera umuvuduko wazo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bizimana Phanuel - 11/10/2017 saa 18:11

Gapfane uwomurizo wawe Claude we,
Kanda hano umusubize

claude - 11/10/2017 saa 05:45

umugore ushaka imboro nini mpamagara 0780324435
Kanda hano umusubize

Claude - 10/10/2017 saa 21:36

umugore cq umukobwa ushaka imboro nini knd ndende ibyibushye mpamagara 0780324435
Kanda hano umusubize

- 10/10/2017 saa 15:59

IBINTU BYAWE UBIKONTORORE
Kanda hano umusubize

Valens - 9/10/2017 saa 23:39

uwo muvandimwe akurangiye umuganga ariko ntabwo abarwayi bose bageze kwa muganga bavayo bakize. igihe rero byakwanga, uzafate madamu wawe mwegere abaganga ba kizungu mubasabe babafashe guhuza intanga za mwembi muburyo bugezweho bwa none kuko biri gukorwa, noneho igi baritere mumugore wawe, aritwite, azabyara umwana muzima pe kandi wanyu mwembi. murakoze.
Kanda hano umusubize

- 8/10/2017 saa 16:09

NIWIGUMYE.SHA.BIRASHIKA.KANDI.IMANANIYITANGA
Kanda hano umusubize

Munezero Josee - 8/10/2017 saa 15:43

Reka nkugire inama nshuti yanjye nukuri ndakumva shaka abakozi bi Mana bagusengere genda kwa potimos cg Rugagi
Kanda hano umusubize

SEKIRITE - 8/10/2017 saa 14:15

Aha muratubeshye!ubwo se najya gushakira ahandi,ntabwo azaba uguciye inyuma!keretse ahubwo yihanganiye ubwo burwayi.
Kanda hano umusubize

Kabombo - 8/10/2017 saa 11:12

Niba ufite amafranga muzabaze clinic iri remera en face ya KIE bazabakore IVF ( in vitro fertilization)! It's very easy
Kanda hano umusubize

kamaliza anne - 8/10/2017 saa 09:45

Nanjye nabajije ikibazo ntamuntu wanshubije! Umugabo wanjye arangiza ibintu bifashe cyane kuburyo niyo turimwo dukomeza kubikora kuko aba yarangije mbere kandi bifashe numva binjennye ! Kuko ndabyumva biba bifashe cyane ! Nkibaza uti uwo muntu yabyara? Ikindi iyo bingezemwo ngira iseseme idasanzwe ! Narya nkikintu nkahita nduka !naramwihoreye ngo mbenitonze kuko hakirikare ariko.mumbwire niba uwo muntu azabyara?murakoze
Kanda hano umusubize

Claude - 7/10/2017 saa 12:56

Muraho, nanjye nagize ikibazo nk'icyo Umugore wanjye arahukana. Yamaze amezi agera Ku mezi 10 ataba Mu rugo yarahukanye. Naje kurangirwa umuganga uvura ukoresheje ubuvuzi bwa gishinwa aza kumvura. Gusa mbere nari nabanje kwivuza muri Fayisal Chuk hose bambwira ko mfite Intanga Nke ko batabasha kumvura. Naje kuvurwa n'uwo muganga WO Mu bashinwa ndakira. Kugira NGO menye nagiye hanze ntera inda mbonye umukobwa asamye nahamagaye Umugore mubwira uko bimeze Anita atahuka. Ubu namwe aratwite. Uwo muganga wamvuye Numero ye ya telefoni ni( +250)787150912.

kamaliza anne - 11/10/2017 saa 12:06

Nanjye ndagirango mungire inama umugabo asohora ibintu bifashe nanubu ntakiragenda nubwo hadashize igihe kinini ariko numva mfite impungenge! Ese uwo.muntu ashobora kubyara?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.