Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abahoze muri Orchestre Impala bajya bavuga ururimi rwihariye abandi ntibumve

Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose umwe mu batangiranye na Orchestre Impala mu 1977, aratangaza ko hari igihe bavuga ururimi rwihariye bavuganaga bakiyirimo bagenzi babo bashya bari kumwe ubu ntibasobanukirwe n’icyo avuze.

Ibi Mimi La Rose yabitangaje mu kiganiro urukumbuzi cyaraye gitambutse kuri KT Radio maze ava imuzi urwo rurimi bavugaga n’abaje muri concert zabo ntibarwumve.

JPEG - 66.8 kb
Abagize Impala mu kiganiro n’abanyamakuru ba KT Radio

Ubwo bari bari muri icyo kiganiro, Sebigeri Paul uzwi nka Mimi la Rose yavuze ko bari bafite ururimi baziranyeho bakaruvuga kenshi iyo babaga bari kumwe n’abandi bantu cyangwa se bakaruririmba.

Agira ati “Twari dufite ururimi rwacu twihariye ku buryo nta wundi wapfa kurutahura, ku buryo twashoboraga no kukuvuga turi kumwe ntusobanukirwe. Kandi urwo ni ururimi rwacu twari twihariye utasanga ahandi ku isi.”

Akomeza avuga ko urwo rurimi rudafite izina, barukoreshaga bashaka kuvuga ibintu uko babishaka ariko batagamije gukomeretsa abantu.

Atanga urugero avuga ko nk’iyo bashakaga kuvuga ngo “Ni byiza” mu rururimi rwabo bavuganga ngo “Trumor”, bashaka kuvuga ngo “Ni bibi” bakavuga ngo “Ni bewo”. Umukobwa we bamwitaga “Kimwanamwana”.

JPEG - 93.8 kb
Sebigeri Paul uwo ucuranga gitari na Munyanshoza Dieudonne wambaye agapira k’umweru

Mu ndirimbo yabo yitwa “Sipesiyoza” hari aho bagera naho bakaririmba muri urwo rurimi rwabo bagira bati “Mungu Tu wement de Dieu, kipampale kiliye soutient koro koro ki bigambo ti bya kukubita gasopo.”

Mimi la Rose avuga ko bashakaga kuvuga ngo “Impala ziri kumwe n’Imana kandi ko izakomeza kubashyigikira kandi ko abafite ibigambo bazavuga bo bakazakomeza bagakora bikabaha gasopo.”

Akomeza avuga ko na n’ubu abo batangiranye Orchestre Impala bakiriho, bajya baganira muri urwo rurimi abandi bari kumwe bashya ntibabashe gusobanukirwa n’ibyo bavuga.

Orchestre Impala ubwo yatangiraga yitwaga “Vox Pop”. Ariko yahinduye izina kuko Abanyarwanda batumvaga neza igisobanuro cy’iryo zina.
Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje gusenyuka yongera gusubirana nyuma ya Jenoside.

Iyo Orchestre yatangiye mu mwaka wa 1977, kuri ubu abayitangiye basigaye ni Ngenzi Fidele, Marceline wari umubyinnyi na Mimi la Rose.

Abayigize bakomeje gukora ibitaramo bitandukanye ariko bavuga ko bakeneye imodoka yabafasha kujya bazenguruka u Rwanda bataramira abakunzi babo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUNYANEZA PASCAL - 12/10/2017 saa 09:22

Orchestre Impala originally comprised of seven members; Sebanane Andre (Pepe La rose.) Gasasira Jean Felix (Soso Mado), Sebigeri Paul (Mimi la rose), Gasigwa Abdallatif (Toubi Lando), Rubangura Francois (Maitre Rubangi) Kalimunda Jean Pierre (Kali wa Njenje) and Ngenzi Fidele (Fidele la jacard). Later the orchestra recruited an eighth member called Semu Jean Berechimas (Semu wa semu). Together, Impala recorded over 13 albums in more than two languages, travelled across the globe, staging concerts in Canada, Germany, France and other African countries.
Kanda hano umusubize

MUNYANEZA PASCAL - 12/10/2017 saa 09:20

Orchestre Impala yatangiye muli 1974,ntabwo ali muli 1977
Kanda hano umusubize

mugaba - 9/10/2017 saa 22:36

impala yatangiye 1974 hashize imyaka 43.
Kanda hano umusubize

celestin - 9/10/2017 saa 17:13

Uwo mugabo yahoze muri orchestre impala ya mbere ya genocide ariko nkabunvise itandukana ryabo mukiganiro soso mado na sebanani bagiranye kuri radio Rwanda icyo gihe hari aho usanga atubeshya kumateka kuko batikiriho
Kanda hano umusubize

celestin - 9/10/2017 saa 17:10

Nibyo uwo mugabo ni uwo muri orchestre impala ya mbere ya genocide ariko hari ibyo anyuzamo akabeshya kuko nka soso mado,na sebanani baburaniye kuri radio Rwanda turushaho gusobanukirwa
Kanda hano umusubize

Kagwandi - 9/10/2017 saa 07:39

Orchestre Impala yatangiye muri 1977? Ababizi munsobanurire kuko basohoye indilimbo MRND ntaratangira mashuli abanza kandi nayatangiye muri 76.
Kanda hano umusubize

MUNYANEZA PASCAL - 12/10/2017 saa 09:22

Yatangiye 1974
Kanda hano umusubize

banga - 9/10/2017 saa 06:00

IMPALA ni orchestre yabaye iya mbere mu Rwanda kdi n ubu ntayirayitwara umuhigo . Ba Mimi na fidel mukomeze mugerageze mwigishe abato. Ndabakundaaaaaa cyane .muzabone ubuvivi.
Kanda hano umusubize

birikunzira pascar - 8/10/2017 saa 10:27

None kuberiki abobantu. Bavuga ururimirutamenyekana nukiberiki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X