Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Alubumu ya kabiri ya Israel Mbonyi igiye kujya ku isoko

Israel Mbonyicyambu bakunze kwita Israel Mbonyi ari mu myiteguro yo kumurika umuzingo (Album) we wa kabiri yise ‘Intashyo’ azashyira hanze tariki ya 10 Ukuboza 2017.

Igitaramo azamurikiramo iyi Album kikaba giteganyijwe kubera kuri Camp Kigali, aho uyu muhanzi yiteze abantu benshi bazaza kucyitabira bitwe n’ uburyo bagiye bishimira ibihangano bye.

Ni umuzingo uzaba ugizwe n’ indirimbo zigera ku munani, eshatu muri zo, ari zo’ Sinzibagirwa’, ‘Ku Marembo’ na ‘Hari Ubuzima’ zikaba zaramaze kugera hanze n’ indi yitegura gusohora vuba yise ‘Intashyo’ ari na ryo zina ry’ iyi Album.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru izubarirashe.rw uyu muhanzi yatangaje ko indirimbo zose zigize iyi Alubumu zamaze kurangira, n’ ubwo eshatu zonyine ari zo zimaze kujya hanze, akavuga ko izindi itariki y’ igitaramo izajya kugera zaramaze kujya hanze.

Mbonyi yagize ati, “indirimbo zose zararangiye igisigaye ni ukuzishyira hanze ubundi nkazimurikira abakunzi banjye ku itariki ya 10 Ukuboza 2017”.

Mbonyi yagize ati,“ntumiye abakunzi banjye bose kuza kwifatanya nanjye tugaha Imana amashimwe n’ icyubahiro, kandi bizaba ari iby’agaciro gutaramira imbere yabo”

Iyi iraba ibaye Albumu ye ya kabiri nyuma ya ‘Number One’ yamuritse muri Kanama 2015 ikitabirwa bikomeye.

Israel Mbonyi w’ imyaka 25 y’ amavuko yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana nka ‘Yesu Number One’, ‘Yankuyeho Urubanza’, ‘Ku Migezi’ n’ izindi nyinshi zatumye akundwa cyane n’ingeri zose.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugisha Gilbert - 13/10/2017 saa 00:51

Imana Iguhezagire ku mirimo myiza uyikorera.
Kanda hano umusubize

Bizimana daniel - 12/10/2017 saa 18:39

Ukuntu mukunda icyo mwifurije imana izamuhe umugisi !!!!
Kanda hano umusubize

- 12/10/2017 saa 12:57

KUMIGEZI YIBABURONI KURIRA TWIBUKA IWACU !!! TURAKWEMERA NI NDIRIMBO ZAWE KBS KOMEREZAHO UBWO BUTUMWA
Kanda hano umusubize

Irankynda Yvett - 10/10/2017 saa 09:29

mbonye ndagukunda cyane indirimbo zawe zirafasha turagushyigikiye komeza ushyiremo kuraje tukurinyuma
Kanda hano umusubize

bagaza faustin - 8/10/2017 saa 17:39

Imana izaguhe imigisha kuko wubaka imitima yabenshi kandi turagushigikiye.
Kanda hano umusubize

ndahiro theo - 8/10/2017 saa 10:32

Iyi nkuru yanyu ko ntamakuru afatika muduhaye kwinjira Ntituzi niba ari angahe cg n'ubuntu
Kanda hano umusubize

kobusingye jacky - 8/10/2017 saa 08:34

imana ikwagure cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X