Monaco cosmetics

Waba uzi icyishe 2 Pac Shakur? Dore amwe mu mateka ye


Tariki ya 13 Nzeli 1996, nibwo hatangajwe ko Tupac amuru shakur, umuraperi wamamaye cyane mu njyana ya Hip hop yashizemo umwuka, twifashishije ibitangazamakuru bitandukanye Imirasire.com iragaruka kubyaranze ubuzima bwe.

2 Pac, yavutse tariki 16 Gicurasi 1971 mu gace ka East Harlem, I Manathan mu mujyi wa New York mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abyarwa na Alice Faye Williams na se Billy Garland, bamwise Lesane Parish Crooks.

Ababyeyi be baje gutandukana, maze mama we aza gushakana na Mutulu Shakur wari umusilamu, ibi byamuteye guhindura izina maze yitwa “Afeni Shakur.” Mu 1972 Afeni Shakur yaje guhindurira izina Lesane Parish, amwita “Tupac Amaru” izina bakuye ku mu nyaPeru, waharaniye bikomeye ubwigenge bw’abanyaPeru.

Tupac na mushiki we Sekyiwa Shakur bakuriye mu buzima butoroshye barerwa na nyina gusa. Umuryango wabo wagenderaga ku matwara y’ishyaka ryitwaga “Black Panther Party” ryari rishyize imbere kwishyira ukizana ndetse no kwigenga kw’abirabura. Ibi byateye Tupac nawe gukurana iyi myumvire, anabiririmba mu ndirimbo ze nyinshi.

Mu 1986, umuryango wa Tupac waje kwimukira I Baltmore. Tupac warumaze kurangiza umwaka wa kabiri ku ishuri ryitwa “Paul Laurence Dun Bar High school” yaje kurivaho maze ajya kwiga ku ishuri ry’ubugeni ryitwa “Baltimore school for the arts” aho yigaga ubuvanganzo, kwandika no kuvuga imivugo, gukina amafilime ndetse n’umuziki w’injyana ya Jazz . Kuri iri shuri Tupac yaherekaniye impano yarafite yo kuririmba Rap, abifashijwemo n’inshuti ye Dana Mouse Smith wamuvugirizaga ingoma. Tupac yakomeje kwerekana ubuhanga yari afite, atsinda amarushanwa yo ku rapa, ari nako arushaho gukundwa cyane mu kigo. Aha yaje kuhakura inshuti ye magara Jada Pinkett wamubereye inshuti y’ubuzima bwe bwose.

Kugeza kuri ubu, Tupac akaba yibukwa cyane kuri iki kigo bitewe ni ukuntu yakundwaga cyane n’abandi banyeshuri ndetse n’ubuhanga yarafite mu ku rapa. Tupac yakomeje kwigaragaza, atangira gukoresha akabyiniriro ka Mc New York. Ku myaka 17, Tupac yahinduye uko izina rye ryandikwaga (Tupac) ritangira kwandikwa “2pac”. 2Pac yatangiye kujya gutunganya indirimbo ze muri studio mu 1987, indirimbo ze ariko ntizigeze zimenyekana cyane.

Mu 1990 2pac yinjiye mu itsinda ryitwaga “Digita underground”, aba baje gukorana indirimbo mu 1991 yakoreshejwe muri filime “Nothing but trouble” ndetse nabo baje gukina muri iyi filime.2Pac yokoranye n’iri tsinda Alubumu yitwa “Sex packets” n’indi yitwa “The Sons Of The P”.

2Pac yaje kwitandukanya na Digital underground, maze akora Alubumu yambere kugiti cye yise “2pacalypse now, nubwo iyi alubumu itigeze ivugwa cyane mu zakunzwe ariko aba raperi nka Nas, Eminem na The game bo barayikunze cyane ndetse bavuga ko hari byinshi bayigiyeho .

Mu 1993 mu kwezi kwa gashyantare, 2pac yashyize hanze Alubumu ye ya kabiri yise “Strictly for my N.I.G.G.A.Z…,” Iyi yarakunzwe cyane kurusha iyari yayibanjirije (2pacalypse), ndetse ihita iza ku mwanya wa 24 muri 200 zari zikunzwe cyane ku rutonde rwa Billboard. Iyi Alubumu yarigizwe n’indirimbo ziganjemo izivuga uko 2pac yabonaga politike ndetse n’uburyo abirabura bafatwaga. Indirimbo nka “Keep your head up” na “I get around” ziri mu zakunzwe cyane kuri iyi Alubumu.


Mu 1993 waje kurangira 2Pac akoze itsinda bise “Thug life” ryari rigizwe n’inshuti ze Big sky, Macadoshis ndetse n’umuhungu wa Mutulu Shakur witwa “Mopreme Shakur”. Aba ariko baje gukorana Alubumu imwe gusa na 2Pac yitwa “Thug life volume 1 bashyize hanze mu 1994 itariki 26 Nzeri. Indirimbo yakunzwe cyane kuri iyi Alubumu yitwa “Pour out a little liquor”.

Mu 1995 2Pac yashyize hanze Alubumu ye ya gatatu yise “Me Against The world”, yakunzwe cyane ndetse ikaba ari imwe muri Alubumu nziza mu njyana ya Hip hop z’ibihe byose. Iyi Alubumu ikaba yaraje guhabwa igihembo cya Alubumu nziza ya Rapu mu 1996 yahawe na “Soul Train Music Award”. Kuri iyi Alubumu indirimbo yakoreye nyina umubyara yise “Dear mama”, niyo yaje gukundwa cyane.

Muri uyu mwaka 2Pac yatangiye gukoresha akabyiniriro ka Makaveli, izina yakuye ku mugabo w’Umutaliyani wanditse igitabo 2Pac yakundaga cyane cyitwa “The Prince” cyavugaga uburyo umuntu yabeshya ko yapfuye kugirango abanzi be bareke kumugendaho.

Ttariki 12 Ukwakira 1995, 2Pac wari umaze amezi icyenda afunzwe azira gusambanya ku gahato umugore, yaje gufungurwa abifashijwemo na Suge Knight wari umuyobozi wa Death Row Record, wamwishyuriye milliyoni n’ibihumbi maganane by’Amadolari. 2pac mukumwitura iyo neza ahita asinya masezerano yo gukorana alubumu eshatu na Death Row Records.

Agifungurwa 2Pac yahise ashinga itsinda bise “Outlaw Immortalz” ryari rigizwe na Mopreme Shakur na Big syke (aba bari bakoranye muri Thug Life), Hussein Fatal, E.D.I Mean, Kastro, Yaki Kadafi na Storm. Mu 1996 tariki ya 13 Gashyantare, 2pac yashyize hanze Alubumu ye ya kane yise “All Eyez on me”, iyi Alubumu yatunganyijwe na Death Row Records ndetse na Interscope Records, bivugwa ko iyi ariyo alubumu ya Tupac yarikoze neza kurusha izindi. Indirimbo zirimo: “California love”, “How do u want it” ndetse na “2 of Americaz most wanted” yokaranye na Snoop Doggy Dogg, zaje gukundwa cyane kuri iyi Alubumu. All eyez on me yegukanye igihembo cya Alubumu nziza ya Rapu yahawe mu 1997. Icyi gihembo yagihawe Soul Train Music Award.

Tariki 4 Kamena 1996, 2Pac afatanyije na OutlOw Immortalz baje gushyira hanze indirimbo bise “Hit Em Up” yari yiganjemo guterana amagambo (Diss Song) n’umuraperi The Natorious B.I.G ndetse n’abandi bakoranaga nawe aribo Bad boyz yariyobowe na Sean Combs ubu uzwi ku izina rya “Puff Daddy”. Muri iyi ndirimbo 2Pac yishongoraga bikomeye ku mu Raperi Notourious B.I.G yigamba ko yaryamanye n’umugore we Faith Evans, ndetse n’andi magambo menshi yo gusebya abari bagize Bad Boyz. Hit Em Up yari umusaruro w’urwango rukomeye rwari ruri hagati ya East Coast yari iyobowe na 2pac ndetse na West Coast yari iyobowe na Natorious B.I.G. Nyamara aba bombi bakuze ari inshuti, ariko umubano wabo wajemo agatotsi ku itariki ya 30 Ugushyingo 1994, ubwo 2pac yaraswaga inshuro eshanu ndetse akanibirwa mu gitero cyagabwe kuri Quad Recording Studio I Manthan.

Ibi byashinjijwe Notorious B.I.G n’umuyobozi wa Bad Boyz Sean Combs. Mu ijoro ryo ku ya 7 Nzeri 1996, Tupac Shakur na Suge Knight bitabiriye umukino wo guterana ibipfunsi (Box) wahuje Mike Tyson (wari inshuti ya 2Pac cyane) na Bruce Seldon.

Uyu Mukino wabereye muri Hoteli yitwa “MGM Grand” Mu mujyi wa Las Vegas. Ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba Mike Tyson yaramaze gukubita hasi Bruce Seldon, umukino wabahuzaga uhita urangira. Ku isaha ya saa mbiri na mirongo ine n’itanu 2Pac wari usohotse Muri MGM Grand Hotel, yahise abwirwa ko Orlando “Baby Lane” Anderson ari aho hafi.


Orlando n’igikundi cye bari barasagariye umwe mu bagize Death Row. 2Pac yahise agira umujinya n’iko kujya gukubita Orlando ibipfunsi abifashijwemo na Suge Knight, imirwano ariko yahise ihoshwa n’abari bashinzwe umutekano muri MGM Grand Hotel. Imirwano irangiye 2Pac na Suge Knight bahise bajya guhindura imyenda mu kabyiniro ka Suge Knight kitwaga “Club 662” ubu kakaba kitwa “Restaurent /Club 7”. Ahagana mu ma saa tanu z’ijoro 2Pac na Suge Knight bari bari mu modoka, bahagaritswe n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda bitewe n’uburyo bavuzaga umuziki cyane ndetse no kutagira plake z’imodoka. Aba ariko bahise babarekura.

Ku isaha ya saa tanu irengaho iminota icumi, 2Pac na Suge Knight bahagaze mu ihuriro ry’umuhanda wa Flamingo na Koval Rane imbere ya Hotel Maxim, imodoka yaririmo abakobwa babiri yahagaze ibumoso bwabo, maze 2Pac atangira kuganira nabo.

Ku isaha ya saa tanu irengaho iminota cumi n’itanu imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Kadilake (Cadillac) y’imiryango ine yaririmo abantu batamenyekanye umubare yahagaze ku ruhande rw’imodoka yaririmo 2Pac na Suge Knight, maze bamanura ibirahure batangira kurasa amasasu ku ruhande 2Pac yari yicayeho, 2Pac yafashwe n’amasasu inshuro enye, amasasu afata mu gatuza, ku maboko ndetse n’ibindi bice by’amaguru. Suge Knight we yakomeretse bidakomeye mutwe.

Ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo ambulance yatwaye 2pac Na Suge Knight ku bitaro bya kaminuza y’amajyaruguru ya Nevada (University Medical Center of Southern Nevada). Akigera mu bitaro 2pac yahise ajya muri koma, ashyirwa mu byuma byamufashaga guhumeka. Suge Knight we umunsi wakurikiyeho yahise ataha. Ku itariki 13 Nzeri 1996, 2pac yagize ikibazo cyo kuvira imbere ku buryo bukabije cyane, abaganga bagerageje kubihagarika ariko ntibyabashobokera.

Abaganga bagerageje gukoresha amamashini ngo bamugarurire umwuka ariko nabyo ntibigire icyo bitanga kuko yari yavuye amaraso menshi cyane. Mama wa 2Pac, Afeni Shakur yafashe icyemezo, asaba abaganga kurekeraho gukoresha izo mashini. Ku isaha ya saa kumi n’iminota ine z’umugoroba ku itariki 13 Nzeri 1996 ku munsi wo ku wa Gatanu, nibwo hatangajweko ko 2Pac yashizemo umwuka. Abaganga batangaje ko impamvu y’urupfu rwe ari ukunanirwa guhumeka ndetse no guhagarara gutera k’umutima bitewe n’ibikomere bikabije by’amasasu yarashwe.

Ku munsi wakurikiyeho, umurambo wa 2Pac waratwitswe. Rike mu ivu rye rikaba ryaravanzwe n’ikiyobyabwenge cya Marijuana ubundi binyobwa na bamwe muri bari bagize itsinda rya Outlawz. Umwe mu bari bagize Out Lawz ariko witwa “E.D.I Mean” muri interview yatanze mu mwaka wa 2014 yavuze ko yaje gusanga ko ivu bahawe ritari irya 2Pac nubwo bo barihawe baziko ari irya 2pac.

Uwarashe 2pac kugeza magingo aya akaba ataramenyekana, iperereza rikaba rigikomeza. Gusa abenshi bashyira mu majwi Orlando Anderson n’igikundi cye ko aribo baba baramurashe bihorera ibipfunsi 2pac yari yakubiteye Orlando kuri MGM Grand Hotel. Orlando ariko nawe akaba yaritabye Imana ku itariki 29 Gicurasi 1998.

The Don Killuminati: the 7 Day Theory, alubumu 2pac yari yarasize akoze ku izina rya Makaveli, yaje kujya hanze nyuma y’amezi abiri, iragurishijwe cyane ndetse iranakundwa cyane. 2Pac akaba uri umwe mu banyamuziki babayeho b’ibihe byose, cyane cyane akaba yarabaye icyitegererezo ku bandi baraperi, bamwigiyeho ubuhanga bwo ku rapa, gushimisha abafana be mu bitaramo no kwandika indirimbo neza. Kugeza magingo aya indirimbo ze zikaba zigikunzwe na benshi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

alexis Tuyishimire - 28/11/2017 saa 13:56

tupac numuhanzi wibihe byose kbx
Kanda hano umusubize

alexis berry - 28/11/2017 saa 13:50

2pac nuwibihe byose kbx
Kanda hano umusubize

HATEGEKIMANA Onesphore - 25/11/2017 saa 02:30

Ntimugacire umuntu urubanza ,iyo yasengaga yatangaga abagabo?
Kanda hano umusubize

Ahiboneye Albert - 29/10/2017 saa 10:24

2pac yarumuntu wumugabo cyane, gusa nabamwishe nabo bazamusangayo.
Kanda hano umusubize

Albert Ahiboneye - 29/10/2017 saa 10:21

2pac yarumuntu wumugabo cyane. gusa abamwishe nabo bazamusangayo
Kanda hano umusubize

Jox reponse morgan - 23/10/2017 saa 09:40

2pac mbona 50 cent amwigiraho byinshi.
Kanda hano umusubize

BIZUMUREMYI Gaspard - 9/10/2017 saa 17:40

2 pac yari umuntu w'umugabo cyane niyi mpamvu tuzahora tumwibuka ibihe byose.
Kanda hano umusubize

karenzo j paul - 8/10/2017 saa 10:58

yari gupfa yamaze kwakira yesu kristo
Kanda hano umusubize

karenzo j paul - 8/10/2017 saa 10:55

ikibacje nuko yapfuye atarakira umwami yesu nkumwami numukiza mubugingo bwiwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X