Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Lionel Messi yahesheje Argentine yisanga mu irushanwa ry’igikombe cy’isi

Icyamamare Lionel Mess yatumye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Argentine yisanga mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cya 2018,nyuma y’uko atsinze ibitego bitatu.


Ku munsi wa nyuma usoza imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL) Lionel Messi afashije ikipe y’igihugu cye cya Argentine gukora ibyo benshi babonaga nk’ibigoye, ayigeza mu gikombe cy’Isi batsindiye Ecuador iwayo ibitego 3-1.

Uyu rutahizamu w’imyaka 30 ukinira FC Barcelone, yatsinze ibitego byose bya Argentine byabonetse muri uyu mukino, atahana umupira ndetse yuzuza hat-trick ya 44 mu buzima bwe akina umupira w’amaguru.

Mbere y’umukino, Argentine yasabwaga gutsindira i Quito muri Ecuador kugira ngo yizere kujya mu gikombe cy’Isi dore ko yari ku mwanya wa gatandatu mbere y’umukino, aho byasaga naho yamaze gusezererwa mu gihe Brazil ari cyo gihugu rukumbi cyari cyaramaze kubona itike muri CONMEBOL.

Ecuador batangiye bashengura imitima y’abanya-Argentine maze ubwoba bwo kutajya mu gikombe cy’isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1970 butangirana n’umunota wa mbere w’umukino ubwo Ibra Mina yafunguraga amazamu ku masegonda 36 gusa y’umukino.

Ibi ariko, byaje kuvamo indi nkuru, abasoma urupapuro rwa mbere bahindura ku rundi, ubwo ku munota wa 12 ku mupira yahererekanyije na Di Maria, Messi yishyuriraga igihugu cye mbere y’uko atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 20, ibyari amagambo bihindura injyana.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Messi yongeye gushimnagira ubudahangarwa mbwe maze atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 62 w’umukino, iki gishamagiye bidasubirwaho ko Argentine igeze mu gikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya.

Mu gikombe cy’isi giheruka kubera muri Brazil mu 2014, Argentine yari yageze ku mukino wa nyuma , itsindwa n’u Budage igitego 1-0 mu minota y’inyongera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsengumukiza j claude - 13/10/2017 saa 20:45

messi oyeeee bazongere bavuge ko adashoye cg ntacyo amariye igihugu cye
Kanda hano umusubize

kayijuka - 13/10/2017 saa 01:44

messi nuwambere kabisa!
Kanda hano umusubize

kibosi jean - 13/10/2017 saa 23:00

uwambere ni ronaldo akanikurikira sr7 oye!!!
Kanda hano umusubize

valueHARERA - 12/10/2017 saa 17:50

Messi Yabaye Umucunguzi Wa Argentine Pe!! Gusa Bamwitege Kuko We Arashwanyaguza Yanshimishije Cyane Kbs Messi Oye!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

- 11/10/2017 saa 17:34

Messi Yerekanye Ko Ari Cptn Kbs
Kanda hano umusubize

Habanzintwali J - 12/10/2017 saa 15:33

Nibyo Kabisa Numutaramo .
Kanda hano umusubize

alfa - 11/10/2017 saa 07:15

Bayitege ku gikombe rero. Burya ngo nta mwana usya aravoma! Argentina n'udukipe twiha kuyihagama ni uko iba isa n'iyajenjetse. Harya ntiyaherukaga igikombe ku bwa Diego Maradona? Igira n'umwaku ejo bundi yagisunukijeho amazuru kirayicika. Niyitegure neza rero.
Kanda hano umusubize

alfa - 11/10/2017 saa 07:15

Bayitege ku gikombe rero. Burya ngo nta mwana usya aravoma! Argentina n'udukipe twiha kuyihagama ni uko iba isa n'iyajenjetse. Harya ntiyaherukaga igikombe ku bwa Diego Maradona? Igira n'umwaku ejo bundi yagisunukijeho amazuru kirayicika. Niyitegure neza rero.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X