Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Neg G uherutse gufungirwa i Gikondo mu nzira yo kwigana itsinda rya Tuff Gangs

Mu gihe muri iyi minsi itsinda rya Tuff Gangs risa n’iryasubiranye ndetse rikaba riherutse gushyira hanze indirimbo nshya ryise "Someone"kuri ubu umuraperi Neg G nawe ngo agiye kugarura itsinda rya UTP yari abereye umuyobozi rikaza kuzimira.


Umuraperi Neg The General ubu usigaye ari Producer muri Studio ye i Nyamirambo, mu minsi ishize wari ufungiwe i Gikondo kuri ubu yarafunguwe yatangaje ibikorwa byinshi afite birimo indirimbo ye nshya afatanyije na Fireman yitwa “abakaraza” ndetse no kugarura itsinda rya UTP Soldiers.

UTP soldiers ni itsinda ryashinzwe muri 2005 rikaba ryari rigizwe na Neg G the General, Rider Man, M.I.M ndetse na Puff G gusa uko imyaka yagiye itambuka buri umwe akaba yaragiye aca uwe muvuno ndetse bakagenda banasohora indirimbo buri umwe ku giti cye, rimwe na rimwe bakanagirana utubazo twa hato na hato, UTP Soldiers icyendera ityo.

JPEG - 33.7 kb
UTP yigeze kwigarurira imitima y’abafana ariko iza kuba amateka

gusa kuri iyi ncuro mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Neg G The General yavuze ko afite igitekereo cyo kugarura UTP Soldiers maze abazwa niba bizakunda dore ko afitanye umubano utari mwiza na Rideman muri iyi minsi asubiza ati

;” Njyewe na Riderman ubundi tumeze nkabo bita Siamese Twins ni ukuvuga ngo ni impanga ariko zizirana, ndamukunda adahari najya down gusa ikibazo gihari ni uko we ashaka gushyira Distance nini Hagati yanjye nawe.”

Neg G akomeza avuga ko ibyo bitamuca intege kuko we igitekerezo afite cyo kugarura UTP agikomeyeho nubwo kuvugana na Riderman bigoye ari gushaka abanyamakuru babimufashamo barimo Wamamaye Bomaye, ngo bumvishe Riderman ko bagarutse nka UTP byaba byiza nkuko Tuff Gangs yagarutse maze ngo bagakora Trap Music.

Akomeza agira ati:” Njyewe mbona bishoboka kuko yarazimye (Riderman) nanjye narazimye na M.I.M yarazimye na Puff G yarazimye rero turakeneranye, urumva afite amafranga nanjye hari ayo mfite kuko mfite indi mishinga inyinjiriza irimo ibyuzi by’amafi urumva ntago naba ndi kumukonsoma gusa, twakora rero nazane abafana be nanjye nzane banjye tugarure UTP Soldiers.”

Hashize igihe gito uyu musore avuze ko abahanzi batakibona amafaranga nkuko byahoze agatunga agatoki agakundi karimo Alex Muyoboke na Producer Clement ko ari bo bayihariye ntibitume abandi binjiza.

Imirasire

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hyene Brague - 16/10/2017 saa 07:04

Nigaruke Turayikeneye Kd Nziko Nibongera Gufatanya Bazazura Hiphop
Kanda hano umusubize

Manzi JAy p - 13/10/2017 saa 01:13

Pore kubakunda neg g gus imana ishimwe kuba yagarutse
Kanda hano umusubize

Mwiseneza - 11/10/2017 saa 12:42

Ngo yarafungiye i Gikondo???? kwa mironko aho bita kwa gacinya. Yewe ntabyo byoroshye ariko satani koko afite abayoboke muri kino gihugu
Kanda hano umusubize

Manzi JAy p - 13/10/2017 saa 01:11

Umva neg g ntag byumvikana ukuntu yafungwa kbs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X