Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Stromae aracyagaragaza impungenge atewe n’ubuzima bwe

Umuhanzi Stromae ukunze kwibanda ku ndirimbo zumvikana mu rurimi rw’igifaransa,aracyakomerewe n’ubuzima nyuma y’igihe gito atangaje ko ahagaritse umuziki.


Hari mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Karl Lagerfeld. Stromae yongeye kugaruka ku buryo yahagaritse muzika, ubuzima abayeho muri iyi minsi ndetse no ku burwayi bwe yatewe n’imiti yanyweye nyuma yo gusubika ibitaramo bye harimo n’icyo yagombaga gusorezaho mu Rwanda.

Muri Kamena 2015, Stromae yagombaga gukorera igitaramo mu Rwanda avuye i Kinshasa muri RDC. Mbere gato y’uko akora igitaramo cy’i Kinshasa, yahise asubizwa mu Bubiligi igitaraganya kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite, ibitaramo bye bihita bisubikwa harimo n’icyo yagombaga gukorera mu Rwanda.

Stromae yatangaje ko igihe yahagaritse muzika ye kitazwi kuko ngo abona yarakoze ibitaramo byinshi. Yakoze ibitaramo 210 mu myaka 2. Yongeyeho ko yumva agikunze indirimbo ze ariko atarongera kugira ubushake bwo kuziririmba ku rubyiniro.

Stromae ati " Mpura kenshi n’abantu bambaza ngo ni ryari nzongera gushyira hanze indi album? Ikiri ngombwa muri iki gihe ni uko meze neza. Nanjye byageze igihe numva nshaka gusohora album nshya , ko nakongera gusubira ku rubyiniro ariko nabashije kwisubiza Oya."

Stromae yemeje ko yaryamaga atinze cyane, akandika indirimbo mu gicuku, akabyuka ku manywa. Ni ubuzima bwamutwaye imbaraga nyinshi cyane ari nabyo bituma kuri ubu ubuzima bwe bugeraho ntibimumerere neza. Mu minsi yashize yatangaje ko wananiwe kwakira urukingo rwa Liam rurinda Malariya yari natewe, bituma akajya asa nubona ibintu bidahari (hallucinations).

Stromae ati " Mvugishije ukuri, nigeze kujyanwa mu bitaro, ni ukuvuga ko ubu nkiri ku miti ari nayo mpamvu ntarabasha gusubira ku murongo. Nagize ikibazo gikomeye kubera urukingo rwa Liam. Hari igihe ntakaza imbaraga neza neza. Urumva ntabwo ari byiza ari nayo mpamvu ntagikora ibintu bingora cyane."

Mu minsi ishize yatangarije ikinyamakuru Liberation ko iyo aramuka akomeje guhatiriza gukomeza ibitaramo bye, ngo yari gukora n’ibidasanzwe.

Yagize ati " Naketse ko nagize ikibazo cyo kurwara mu mutwe. Nari gukora ibidasanzwe, si nari nkiri njyewe ubwanjye…"

Mu kwezi k’Ukuboza 2016 nibwo Stromae yatangaje ko abaye ahagaritse muzika ko ahubwo azakomeza kwandikira abahanzi indirimbo cyane cyane akibanda ku muhanzikazi wo mu Bufaransa witwa Vitaa.

Kugeza ubu we n’umugore we Coralie Barbier bashinze kompanyi bise Mosaert yambika abantu, ikanakora amashusho. Stromae yatangarije Libération ko we n’umugore we bagomba gukora kugira ngo bazabone amafaranga yo gushora muri kompanyi yabo mu gihe kizaza. Yongeyeho ko ashaka gusa n’uba ari mu gicucu kugira ngo yongere yisuganye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkunzimana gaspard - 12/10/2017 saa 16:25

Stromae ndamwemera cane gose!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X