Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuherwekazi Zari aracyakomeye k’umugabo we Diamond

Mu myidagaduro yo mu karerere ka Afurika y’Uburasirazuba nta kindi cyavugwaga uretse amakuru yavugaga ko umuhanzi Diamondi n’umugore we Zari batandukanye,nyamara uyu muherwekazi we yabihakanye avuga ko ahubwo bashaka guhungisha ubuzima bwabo bwite imbuga nkoranyambaga.


Aba bombi bari bamaze iminsi mu itangazamakuru bavugwaho gutandukana ndetse hakagaragazwa n’ibimenyetso bitandukanye byemeza ko batagicana uwaka.

Diamond na Zari bari baherutse gusiba amafoto yose bahuriramo ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, ndetse umugore akura izina ry’umugabo kuri konti z’abantu babyaranye, ibintu byatumye bamwe bemeza itandukana ryabo.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko Zari yemeje ko atigeze atandukana na Diamond mu kiganiro yagiranye n’imwe muri radiyo zikomeye muri Tanzania.

Muri icyo kiganiro, Zari yagize ati "Namwifurije isabukuru nziza bitari ku karubanda, naramwandikiye kuri WhatsApp. Turi kugerageza guhungisha imbuga nkoranyambaga ubuzima bwacu twembi. Nubwo uko tugerageza kubuhakura ariko ahubwo burushaho kuhagarurwa, nta kintu nk’icyo cyabayeho, turi kumwe tumeze neza."

Zari yabajijwe niba ibyo yemeje ko akiri kumwe na Diamond atari ku mpamvu z’ubucuruzi n’amasezerano bari barasinyanye n’ibigo bikomeye bafatanyije kuko mu minsi ishize byakunze kugarukwaho ko baramutse batandukanye bagira igihombo gikomeye ndetse amasezerano yo kwamamaza bafitanye n’ikigo cyitwa Gmnetic agaseswa.

Ibinyamakuru bitandukanye mu karere byahise bitangira gutangaza ko ibyo uyu mugore yatangaje byaba ari mu mayeri yo kwamamaza icyo kigo mu gihe ibindi byirinze kugira icyo bivuga ku magambo ya Zari wemeje mu buryo butunguranye ko ataratandukana na Diamond.

Diamond Platnumz na Zari Hassan uri mu bagore b’ibyamamare muri Afurika y’Uburasirazuba, babana kuva muri 2014 ariko ntabwo bigeze bashyingiranwa. Bafitanye abana babiri biyongera ku bandi batatu umugore yabyaranye na Ivan Ssemwanga, umugabo we wa mbere uherutse kwitaba Imana.

Umwana wa mbere Zari yabyaranye na Diamond yavutse ku wa 6 Kanama 2015, amwita Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote]. Bafitanye n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/11/2017 saa 16:39

Kigali today
Kanda hano umusubize

- 17/10/2017 saa 00:20

ntazibana zidakomana amahembe ikindi nyuma yo gushwanaho gato haboneka ububyutse bwurukundo nyarwo, erega ntanimpamvu igaragara kuko Dmnde kugira abana hanze sikibazo kuko na Zar. arabafite batari aba Dmnde bihanganirane
Kanda hano umusubize

- 14/10/2017 saa 19:03

mambo vp mim kwel nimegupenda kama jinsi muriyopendeza namupenzi wako?????
Kanda hano umusubize

THOMAS - 13/10/2017 saa 17:02

BOSE N,INDAYA URUKA NTAFATA UHITWA?
Kanda hano umusubize

Bizimana daniel - 12/10/2017 saa 18:52

ndumva kuba umusitari bitoroshye
Kanda hano umusubize

Alicebazubagira - 12/10/2017 saa 18:15

Ubwosetwafata icyi tukareki ubwose ukuri nukwande ukomubona?
Kanda hano umusubize

blandine - 12/10/2017 saa 14:07

Bibaho gushwana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X