Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ikipe y’Isonga Fc yiyemeje kuba irerero ry’abana bari munsi y’imyaka 15 isezera muri shampiona y’u Rwanda

Ikipe y’isonga Fc nyuma yo gutanga umwanya wayo yari yatsindiye wo kujya mu kiciro cya mbere iwuhaye Kiyovu Sports,kuri ubu yamaze gusezera muri shampiyona aho ngo igiye kwita ku mpano z’abana bakizamuka.


Isonga FC yamaze gusezera muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda ikaba igiye kuba irerero ry’abana bari munsi y’imyaka 15.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017 ni bwo umuyobozi wa Isonga Muramira Gregoire yatangarije itangazamakuru ko bamaze gufata icyemezo cyo gusezera muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri aho bagiye gukomeza gutegura abana nyuma bakazagaruka gukina muri shampiyona ni biba ngombwa.

Muramira yagize ati “Tugiye gutangira gahunda yo gutegura abana bakiri bato aho bazava mu ma “center”(ibigo) 10 agize intara z’igihugu tukazajonjoramo abana 30 tuzakomeza gutegura ndetse dushobora no kuzifashisha turamutse twemerewe kwakira igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka wa 2019”.

Avuga ko aba bana bagiye gutegurwa imyaka yabo itabemerera gukina shampiyona ari nayo mpamvu bafashe iki cyemezo cyo gusezera nyuma yo gutegurwa nibwo hazongera gutekerezwa ko Isonga yagaruka muri shampiyona ariko ntibyaba mbere ya 2019.

Isonga yari isanzwe igenerwa inkunga na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) ingana na miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Interforce niyo shobora guhita isimbura Isonga muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma y’aho yari imaze umwaka yarasezeye nayo yaragiye gutegura abana bari munsi y’imyaka 15.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jayne Longwell - 15/10/2017 saa 16:53

Hi, i read your blog occasionally and i own a similar one and i was just wondering if you get a lot of spam remarks? If so how do you stop it, any plugin or anything you can suggest? I get so much lately it's driving me crazy so any support is very much appreciated. my web blog :: [medical marijuana card renewals->https://issuu.com/anymoreagain/docs/the_numerous_positive_aspects_of_me]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X