Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sandra Teta na Vanessa biyemeje kujya bafasha rubanda kuruhuka mu masaha ya kumanywa

Nyuma y’igihe gito Miss Sandra Teta afunguwe yunze ubumwe n’inshuti ye magara ari we Vanessa biyemeza kujya bafasha abantu kuruhuka binyuze kuri radio ikorera kuri murandasi,aho bagiye kujya bumvikana bari kumwe mu biganiro byo kumanywa bifasha ibakunzi babo kuruhuka neza.


Nyuma y’igihe batagaragara, dore ko uyu Sandra Teta yagiye abangamirwa no gufungwa kwa hato na hato, naho mugenzi we Miss Uwase Vanessa agasa nk’utagaragara, ubu noneho bongeye kugaruka aho bafite ikiganiro gishya bagiye kujya bakorera kuri radiyo Safi yumvikana kuri murandasi.

Sandra Teta aherutse kubwira itangazamakuru ko ikiganiro cyabo kizajya kinyura kuri iyi radiyo kivuga amakuru anyuranye

JPEG - 165 kb
Vanessa wakundanaga n’umuhanzi Olivis wo mu itsinda rya Active

Ati “ Tuzajya tuganira kuri buri kimwe cyose cyafasha abantu kuruhuka cyane ko iki kiganiro kiba mu masaha yo kumanywa, mbese ni talk! Naho Radiyo Safi ni online radio(yumvikana kuri murandasi), bayikurikira kuri internet.”

Sandra Teta yatubwiye kandi ko iki kiganiro cyabo kiba buri munsi guhera saa sita z’amanywa(12h00) kugera saa munani(14h00) aho yasabye abakunzi babo kugumya kubakurikirana ndetse no kubasaba icyo bifuza, yewe bakaba biteguye no kwakira n’ibitekerezo.

Miss Sandra Teta na Vanessa ni abakobwa bamenyekanye cyane mu bikorwa bya nyampinga n’ibindi bijyanye n’ubwiza ndetse banagiye bategura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, ariko hejuru y’ibyo baninjiye mu itangazamakuru aho babanje gukora kuri TV 10 mu bihe bishize.

Sandira Teta kutumvikana kwe mu myidagaduro byakuruwe no gufungwa kwa hato nahato nyuma y’uko yagiye agaragarwaho amanyanga bikamubera inzitizi kugeza n’aho ubwo yafungurwaga yakatiwe igifungo gisubitse.

Naho mugenzi we Vanessa yagiye agenda biguruntege kugeza ubwo azimye.Bose bakaba biyemeje kuzamura amazina yabo binyuze kugufasha abantu kuruhuka.

JPEG - 165 kb
Vanessa wakundanaga n’umuhanzi Olivis wo mu itsinda rya Active
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/10/2017 saa 16:28

Icyo gitekerezo nikiza
Kanda hano umusubize

Nkunda - 13/10/2017 saa 12:00

Bajye baza kutubikira rwose tuvuye ku kazi tuzahita turuhuka rwose.
Kanda hano umusubize

- 13/10/2017 saa 10:02

ndababashimiye ko ari abana beza bifuza ko abantu baruhuka neza maze bajye bafata umwanya munini bajye imbere y'Imana na bayishimire kuko irabakunda nubo basanzwe babizi bongere babimenye
Kanda hano umusubize

ange uwase - 13/10/2017 saa 05:40

abo bana barakeye kandi bafite igitekerezo cyiza ,nibadufashe kuruhuka turananiwe
Kanda hano umusubize

- 13/10/2017 saa 10:05

Numva nanjye nagufasha icyiza cyane bo bagu fasha ukaruhuka ejo ukonera ukaruha kuberako ikikunaniza ntabwo uba wakiruhuye none rero sanga shakira yesu umwanya mumutima wawe kugirango uruhuke ujye uhorana amashimwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X