Monaco cosmetics

Angelina Jolie aravumira ku gahera uwamuyoboreye amashusho ya filme agashaka kumusambanya

Icyamamarekazi muri Cinema Angelina Jolie aravumira kugahera Producer Harvey Weinstein washatse kumusambanya ubwo yayoboraga amashusho ya zimwe muri Filme yasohoye hambere yitwaje ko bizatuma zimenyekana kurushaho.

JPEG - 67 kb
Producer Harvey Weinstein yashatse gusambanya Angelina Jolie amubera ibamba

Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru yarezwe n’abagore bagera kuri batatu bahamya ko yabafashe ku ngufu ubwo yabafashaga gutegura filme zitandukanye,uretse n’ibyo ngo usanga aho agiye hose atabakuraho ijisho.

Gwyneth Paltrow na Angelina jolie niho bahishuriye ko uyu mugabo ari ko ateye dore ko nabo ataboroheye mu gihe yayoboraga filimi bakinaga mu myaka yashize.

Batanze ubuhamya bavuga ko inshuro nyinshi mu gihe yabaga akora filimi bari gukinamo yashoboraga kubasanga mu byumba byabo akabasaba kugirana nabo umubano wihariye ariko bakamwangira nubwo babaga bafite ubwoba ko abirukana bityo bakemeza ko ubu bwoba bo batahaye agaciro hari abo yabufatiranamo akabahohotera.

Ibi byatumye Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama atangaza ko yatewe isesemi n’amakuru y’uko Harvey Weinstein, yafashe ku ngufu abagore batandukanye akanateza umwuka mubi mu baturage.

JPEG - 49.9 kb
ubusanzwe Weinstein na Obama bari inshuti magara

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Us Weekly Obama yagize ati “Njye na Michelle twatewe isesemi cyane n’amakuru avugwa kuri Harvey Weinstein. Abantu bose basuzugura abagore bakabatesha agaciro bigeze aho bagomba kubihanirwa hatitawe k’ubukire bwabo cyangwa izina bafite.”

Yakomeje kandi ashimira cyane aba bagore bagize ubutwari bwo gutamaza uyu mugabo aho yagize ati “Twakagombye kwishimira cyane ubutwari bw’aba bagore bateye intambwe bakavuga aya makuru ababaje. Dukeneye kubaka umuco, harimo no kongerera imbaraga abakobwa ndetse no kwigisha abahungu bacu kubahana."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

akingeneye daniel - 27/10/2017 saa 01:46

uyu mugabo agomba guhanwa
Kanda hano umusubize

Jox reponse morgan - 23/10/2017 saa 09:18

Angelina jolie afite umugabo?
Kanda hano umusubize

kamanzi - 13/10/2017 saa 03:31

Biteye kwibazwa, kuki bisohotse nyuma y'imyaka ingana gutya? kandi bose bakabivugira rimwe?? aho si inyota yifaranga bashaka cyangwa ngo bavugwe???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X