Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Miss Mutesi Aurore azengerejwe n’ibizongamubiri atewe na gafotozi

Imbuga nkoranyambaga,ni kimwe mu byo Miss Mutesi Aurore akunze gukoresha ataka umukunzi we bateganya gushyingiranwa kugeza ubwo kuri iyi nshuro nabwo yananiwe kwihangana ashyira hanze ifoto bari kumwe nk’uko n’ubusanzwe akunze kuzigaragaza anandikaho amagambo yuje ubwuzu.


Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, uri mu rukundo na gafotozi Egide Mbabazi akomeje kwandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga akoresha ahamya urwo yakunze uyu musore bagiye kumarana imyaka igera kuri itatu.

Uyu mukobwa ari mu byamamare bikunzwe hano mu Rwanda ndetse bikunze no kugarukwaho cyane na benshi bitewe n’uburyo yitwara mu rukundo n’uyu musore bivugwa ko bateganya kurushinga mu minsi iri imbere.

JPEG - 35.3 kb
zimwe mu ndabo Aurore yakoresheje kuri uyu wa gatatu ataka uyu musore bakundana

Miss Aurore yashyizeho hanze amafoto y’indabo arimo ifoto ihuriweho nawe ndetse n’umukunzi we ahamya neza ko yihebeye uyu musore ndetse akomeza gushimangira urukundo rudasanzwe akunda Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Urukundo rwaba bombi rukunze kwigaragaza cyane mu mafoto bari kumwe cyangwa se igihe umwe aba yagize isabukuru. Ku isabukuru ya Mbabazi Egide mu mwaka ushize, Miss Mutesi aurore yabwiye umukunzi we ko abahungu bose bakwiye ku mwigiraho gukunda.

Uyu mukunzi wa Mutesi Aurore, yaje mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 aho yari aje gutwara Mutesi Aurore gusa banagiranye ibihe byiza birimo gutemberana mu birunga n’ibindi byiza nyaburanga.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NBA - 16/10/2017 saa 06:16

Mwaramutse neza, ubundi baravuga ngo iyo utinze birapfa. Barakundana rwose kdi bigaragara, nibagire vuba rero babane. Icyo nabonye ni uko abantu bazira abimereye neza; wasanga ejo shitani yazabatera bagatandukana batabanye. Sibyo mbifuriza ariko birashoboka
Kanda hano umusubize

- 14/10/2017 saa 06:52

Auro ,nkubonamo umukobwa Uzi gukunda icyo ari cyo,ugaha agaciro uwo ukunda. muri make uri umukobwa uri serieuse utajarajara. Komerezaho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X