Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Babiri mu bigeze kuyobora FERWAFA bagiriwe icyizere bahabwa imirimo muri CAF na FIFA

Ntagungira Celestin bita Abega na Musabyimana Celestin bayoboye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bashyizwe kuri CAF na FIFA.

Ntagungira yabaye umuyobozi wa FERWAFA mu myaka yashize asimburwa na Nzamwita Vincent De Gaulle wamurushije amajwi.

JPEG - 30.7 kb
Celestin(ibumoso) na Abega iburyo, bagaragiye David Dean ubwo yasuraga u Rwanda muri 2013

Musabyimana we yabaye umuyobozi wungirije muri FERWAFA.

Ntagungira yagizwe umwe mu batanga amahugurwa y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ndetse n’iry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

Musabyimana we yagiye muri komite ishinzwe gutegura amarushanwa y’igikombe cy’Afurika.

Abo bashyizweho n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) mu nama yabereye mu Misiri ku cyicaro cya CAF muri iki cyumweru.

FERWAFA yatangaje ko abo bagabo bamaze guhabwa imirimo muri CAF na FIFA kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2017.

Ntagungira na Musabyimana bazamara imyaka 4 mu buyobozi bwa CAF buyobowe na Ahmad Ahmad.

Abanyamuryango ba CAF bahise bashyira abo bagabo mu kanama kabaye mu rwego rwo gutegura imikino y’igikombe cya Afurika ku cyicaro gikuru i Cairo mu Misiri.

Iyi mikino izabera muri Cameroun muri 2019, Côte d’Ivoire muri 2021 na Guinea muri 2023.

Nkuko tubikesha Ferwafa, aba bagabo bakaba bemejwe na CAF binyuze mu muyobozi wayo, ubwo yari atumiwe ku cyicaro cy’iri shyirahamwe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Muri CAF kandi hakaba hakozwe n’inama yitabiriwe n’abategura igikombe cya Afurika(barimo Celestin Musabyimana) aho bongeye gushimangira ko CAN ya 2019 izabera muri Cameroon nkuko byari biteganyijwe, mu gihe Côte d’Ivoire na Guinea bizakira amarushanwa azakurikiraho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X