Monaco cosmetics

Ubutinganyi buravuza ubuhuha mu muryango wa Jackie Chan

Ni kenshi amakuru hajya humvikana amakuru y’ibyamamare byabaswe n’ubusambanyi bw’abahuje ibitsina aba bazwi nk’abatinganyi.Mu byamamare byibandwagaho usanga ari mu bahanzi ariko noneho kuri iyi nshuro no mu muryango w’umukinnyi wa Filme Jackie Chan uyu mwuka urimo kuvugwamo.

JPEG - 15.8 kb
Etta Ng, umukobwa w’icyamamare muri sinema

Etta Ng, umukobwa w’icyamamare muri sinema, Jackie Chan, yemeje ko ari umutinganyi yibasirwa bikomeye aho aho atuye muri Hong Kong.

Uyu mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yatangaje ko aryamana n’abo bahuje igitsina abinyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram, anemeza ko ari mu rukundo n’undi mukobwa w’icyamamare muri icyo gihugu witwa Andi Automn.

Etta Ng ukundana n’umukobwa mugenzi we ufite imyaka 30 y’amavuko, yahishuye ko yakuze yangwa urunuka kubera imyitwarire y’ubutiganyi ariko ngo kuri ubu yariyakiriye ndetse abona abamushyigikira.

Yagize ati "Ndiyumvamo ibyishimo ku bwo kunshyigikira n’urukundo mu nzira zanjye. Byandenze uko abadukurikira njye na Andi Autumn badushyigikiye. Abantu hirya no hino ku Isi baradushyigikiye nubwo itangazamakuru hano muri Hong Kong rikomeje kudusiga icyasha."

Yongeyeho ati "Nakuriye mu Isi y’urwango ariko ubu ngeze aho menya ko nagendera ku byo nanyuzemo mu kuvuga ukuri kwanjye nkafasha abateye nkanjye. Ku bw’amahirwe nakuze mu gihe ntari mfite ubushobozi buhambaye ntazi n’icyo Isi integanyiriza. Murakoze ku bwo kumpundagazaho urukundo no kunyemera."

Etta Ng wemeje ko ari umutinganyi ni umwe mu bana ba Jackie Chan, yamubyaranye ku ruhande na Elaine Ng, wabaye Nyampinga w’Umugabane wa Aziya mu 1990. Uyu mugore yari asanzwe na we ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Hong Kong.

Jackie Chan ubwe ntaragira icyo atangaza kuri uyu mukobwa we wemeje ko aryamana n’abo bahuje igitsinda gusa Etta Ng yaherukaga gutangariza ikinyamakuru Express cyo mu Bwongereza ko atamubara nka se kuko ngo atigeze agira uruhare na ruto mu mibereho ye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bizimana Francois - 1/11/2017 saa 04:59

Nida Nje Uwo Mukobwa
Kanda hano umusubize

Jox reponse morgan - 23/10/2017 saa 09:29

E! Wallah jackie chan umusaza nkuriya kbx birababaje gusa leta ibafatire ingamba murakoze.
Kanda hano umusubize

Nkurunziza Ronald - 17/10/2017 saa 14:50

isi iragiritse kuburyo bugaragara
Kanda hano umusubize

ishimwe pisco - 22/10/2017 saa 07:24

serie kbs ibintu birakaze pee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X