Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore abahanzi 5 bigeze kujyanwa mu kigo cyo kwa Kabuga kigorora inzererezi abajura n’abanywa urumogi

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda,bakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge abandi ugasanga barangwaho ubujura bwabokamye ugasanga bajyanywe mu kigo kibafasha kureka ingeso mbi I Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga cyangwa bakajyanwa mu nkiko bagafungwa mu gihe icyaha kibahamye.

Ni muri urwo rwego imirasire yabakusanyirije amazina y’abahanzi 5 bajyanywe muri iki kigo ariko abiganjemo ni abaraperi.
1.P Fla

Umurerwa Hakizimana Aman uzwi nka P Fla,ari mu bahanzi bajyanywe muri icyo kigo cyo kwa Kabuga ngo afashwe kugirwa inama zimufasha kureka ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi nka mugo.

Nubwo uyu musore yajyanyweyo inshuro zirenze imwe,yanze kuva ku izima yongera gufatirwa mu cyuho arimo kunywa urumogi urukiko rumukatira gufungwa umwaka,mu minsi mike igihano cye akazaba akirangije.

2.Marshal Mampa

Uyu musore ni umwe mu baraperi batacyumvikana nkuko byari bimeze hambere.Mampa yagiye avugwaho ubujura bwo mu rwego rwo hejuru byatumye ajyanwa kwa Kabuga ngo agirwe inama ariko nawe ntiyacika ku ngeso bituma ajyanwa mu nkiko agakatirwa .

Yagiye akorana indirimbo na bagenzi be zirakundwa.Muri abo harimo na P Fl adore ko ari inshuti ye magara.Icyakora nyuma yo gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge yari izwi nka 1930 ikaza kwimurirwa i Mageragere ntarongera kuvugwaho ibi byaha.

3.Gisa Cyinganzo

Uyu ni umwe mu hahanzi bazwiho kugira ijwi ryiza ry’umwimerere,ariko kubera ibiyobyabwenge impano ye yaheze ku ishyiga.

Yagiye afatirwa mu cyuho kenshi yiyahuje ikiyobyabwenge kizwi nka mugo ndetse no kwiba telephone z’abandi bituma ajyanwa mu kigo ngororamuco cya i Wawa aza kuvayo ariko ntiyacika ku ngeso ze .

4.Fireman

Uyu ni umwe mu basore bagize itsinda rya Tuff Gangz,nawe aherutse kujyanwa muri iki kigo cyo kwa Kabuga ariko ntiyahatinze nkuko bagenzi be bagiye bamarayo iminsi.

5.Neg G the General

Ngenzi Serge,ni umwe mu baraperi bo mu Rwanda batajya baripfana aho azwiho kuvuga yahuranya.Uyu musore yagiye afatwa anywa urumogi agafungwa rimwe na rimwe akajyanwa no kwa kabuga.

Mu minsi ishize nibwo yarekuwe ahita yivugira ko atazangera kubikoresha ari nabwo yatangazaga ko agiye kugarura itsinda rya UTP soldiers yahozemo ikaza gusenyuka.

Aba basore bose uko bajyanywe muri iki kigo,usanga abiganjemo ari abakora injyana ya Hip hop,gusa sibo gusa kuko hari abandi tutatangaje bajyanyweyo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Vicky Horowitz - 20/10/2017 saa 15:02

I as wеll think thuѕ, perfectly writtеn post!
Kanda hano umusubize

- 20/10/2017 saa 06:20

aha ntibyoroshye
Kanda hano umusubize

Dove lee - 19/10/2017 saa 11:44

Hanyuma se kuki muvuze ko hari abo mutavuze, mwabatinye?
Kanda hano umusubize

NIYOKWIZERWA prince - 18/10/2017 saa 14:02

Na GISA koko?burya ubwiza bw'imbwa mtibuyibuza kury'amabyi.
Kanda hano umusubize

- 17/10/2017 saa 20:49

ushoye aho urunguka
Kanda hano umusubize

- 17/10/2017 saa 09:34

bapfanye impano
Kanda hano umusubize

- 16/10/2017 saa 19:13

Nzanywa 5 ntahe amahoro! Iremewe nta kibazo.
Kanda hano umusubize

DJ PACCY - 16/10/2017 saa 05:58

mubyukuri ntabwo abantu turamenye ukuri kubantu banjyanwa igikondo harya hgantu ntabwo mpumva neza kuko hariho abahishimira kujyanayo abantu hari ababara kubantu7 babo batwarwayo ariko jyewe nkumuntu umuvga ukuri akazasazana nukuri nkukmuntu utwara umuntu muri kiriya kigo mubihe bizaza azabona icyo yakoze hariya umuntu murangana akakubwirango ndakujyana gikondo ese koko kubantu bavuyeyo kimwe UWAVUYEYOYO AMASOYE ABONYE IKINTU KIMWE CYIZA AZAMBWIRE ABABSORE NIBAGENZI BAJYE NDABASHIMIRA UBURYO BITWAYE UBWO BARI MURIKIRIYA KIGO HARAMASOMO BAHASIZE KANDI AKOMEYE AKWIRIYE KWANDIKWA MUMATEKA
Kanda hano umusubize

tity - 15/10/2017 saa 23:17

nkawe uradefanda izonkozi zibibi kubera iki nonese abo bavuze Bose wumvise Atari abaraperi nibareke ubukozi bwibibi
Kanda hano umusubize

- 15/10/2017 saa 20:33

Babareke ko mutavuga abanyamukur c
Kanda hano umusubize

- 15/10/2017 saa 20:33

Babareke ko mutavuga abanyamukur c
Kanda hano umusubize

pazo - 15/10/2017 saa 03:47

P FLA we ni indiscipline nibashake bazamurekere mabuso nkimyaƙa 5!aba abatype bose ni abarara,haraburamo jay poly!bose ni za mayibobo
Kanda hano umusubize

- 14/10/2017 saa 18:36

Nina aribyo nyin e nibasabimpabazi babarekure
Kanda hano umusubize

Mukeshimana Liliane - 14/10/2017 saa 18:08

Kucyi baririmba ijyana Yumujinya gusa
Kanda hano umusubize

- 14/10/2017 saa 06:00

ese mn nukwambika isurambi hip hop cg nukubura ibyuvuga wakoze ubushakashatsi ubona aribo banywa mugo gusasee wasanga nawee uvuye kwakabuga
Kanda hano umusubize

nsenga boss - 14/10/2017 saa 05:50

gisa kinganzo ara mbabaza kweri
Kanda hano umusubize

erc - 15/10/2017 saa 15:02

ntaririrwa
Kanda hano umusubize

David - 14/10/2017 saa 03:46

Ni uko ari ijyana y'umujinya
Kanda hano umusubize

David - 14/10/2017 saa 03:46

Ni uko ari ijyana y'umujinya
Kanda hano umusubize

- 14/10/2017 saa 02:47

Nibareke ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge kuko birabicira ubwonko .
Kanda hano umusubize

THOMAS - 13/10/2017 saa 16:57

MANA TABARA?
Kanda hano umusubize

ndayishimiye diocles - 13/10/2017 saa 15:16

NIBIHAGANE BAZAGARUKA BAZI IBIBI BYABO
Kanda hano umusubize

Haridi - 13/10/2017 saa 15:06

Bamaze itiku gusa
Kanda hano umusubize

- 13/10/2017 saa 13:52

Kuki ari abaririmba hip hop gusa. Hhhhhhh?
Kanda hano umusubize

- 13/10/2017 saa 13:52

Kuki ari abaririmba hip hop gusa. Hhhhhhh?
Kanda hano umusubize

gfd - 14/10/2017 saa 16:45

nibo bakosa gusa
Kanda hano umusubize

- 13/10/2017 saa 13:52

Kuki ari abaririmba hip hop gusa. Hhhhhhh?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X