Monaco cosmetics

Imbuga nkoranyambaga zafashije umuhanzi Nelly kuva mu menyo ya rubamba

Umuraperi Nelly,kuri ubu yakabaye ari mukangaratete nyuma yo guhozwa ku nkeke n’umukobwa wamushinjaga kumufata kungufu.Uyu mukobwa rero yaje guhindura ibitekerezo aha agahenge uyu muhanzi ahagarika ikirego ahanini ngo bitewe n’abakunzi b’uyu mugabo bamuhozagaho igitutu bamutuka binyuze ku mbuga nkoranyambaga.


Nk’uko bikubiye mu ibaruwa yanditswe n’umuhagarariye mu mategeko(avocat), uyu mukobwa yahagaritse ibirego yaregagamo umuraperi Nelly nyuma y’uko abonye inkuru ye igenda isakara mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga aho benshi batatinye kuvuga ko iki kirego nta shingiro gifite ahubwo ko uyu mukobwa yishakira amafaranga no kwamamara.

Ibi byabaye ariko mu gihe ubwo yatangaga ikirego cye yari yasabye ko imyirondoro ye itatangazwa nyamara akabona bitarubahirijwe, dore ko yatangiye kugenda abona ubutumwa kuri telefoni ye bumutuka cyane cyane buturuka ku bakunzi b’umuziki wa Nelly.

Uyu mukobwa rero akavuga ko ibi birenze ubushobozi bw’ibyiyumviro bye ndetse agahamya ko yumva agiye guturika umutima, bityo ko icyamubera cyiza ari uguhagarika ikirego maze amahoro agahinda.

Nelly yahise afatwa arafungwa ariko aza gufungurwa nyuma y’igihe gito, hakomezwa ipererereza

Us Weekly ivuga ko uyu mukobwa yashinjaga Nelly kumufata ku ngufu mu gihe bari kumwe mu bitaramo yagendaga akora azenguruka mu modoka nini ya bisi (bus)’Nelly’s tour bus’.

Umuraperi Nelly, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Dilemma’ mu myaka yo hambere.Yaravuzwe cyane icyo gihe ariko nyuma aza gusa n’ucecetse aza gufata icyemezo cyo kuzenguruka akora ibitaramo ari naho uyu mukobwa yahereye avuga ko yafashwe ku ngufu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bizimanajakorode - 14/10/2017 saa 18:20

uwomurapesituramwemmerakbs!tumurinyumatu ahubwoaduhenambatu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X