Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ese ADEPR irava ku izima isubize Tom Rwagasana inshingano za gipasitoro iherutse kumwambura?

Tom Twagasana wahoze ari umushumba w’ungirije mu itorerorya ADEPR ariko nyuma akaza kwamburwa inshingano nyuma y’uko afunzwe acyekwaho gucunga nabi umutungo wiri torero afatanyije na bamwe mu bari bagize komite y’iri torero,kuri ubu igikomeje kwibazwa n’uko uyu mukozi w’Imana azasubizwa izo nshingano nyuma yo kwandika ibaruwa ibisaba.


Ibyo Bishop Tom Rwagasana yashingiyeho yandika iyo baruwa, byari ugusubiza iyo yandikiwe n’ubuyobozi buyoboye ADEPR muri iki gihe , ababwira ko ibyo bashingiyeho bamuhagarika we atabyemera.

Muri iyi baruwa , Bishop Tom Rwagasana yagarutse ku ngingo eshatu we avuga ko zerekana ko ibyamukorewe byari bigamije kumutesha agaciro no kumwandagaza mu ruhame , asaba ubuyobozi bwafashe icyo cyemezo ko bwakongera bukicara bukakiga ho neza.

Bishop Tom Rwagasana yagaragaje mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephraim ko raporo bashingiyeho bamuhagarika we atayizi , kandi atazi ibiyikubiyemo , bitewe nuko ibiyirimo bihabanye n’izindi raporo zakozwe ndetse zikanemezwa n’inzego za ADEPR zibifite mu nshingano.

Yibukije umuyobozi wa ADEPR Rev. Karuranga ko izo raporo ari mubazisuzumye ndetse bakanazemeza , ngo akaba anazifite mu biro bye .

Ati :” izo raporo mukaba muzifite cyane cyane namwe muri mubazisuzumye mukanazemeza ndetse by’umwihariko mukaba muzifite mu biro byanyu.”

Itangazo ryambura inshingano za Gipasiteri Bishop Tom Rwagasana n’abandi bayobozi bakuru bayoboranaga ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR Rev. Karuranga Ephraim. Rivuga ko aba bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bambuwe inshingano za gishumba hashingiwe ku mwanzuro w’Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 5 Ukwakira 2017.

JPEG - 23.7 kb
Iyi ni ibaruwa yandikiwe Tom Rwagasana imuvana ku nshingano

Iri tangazo ryavugaga kandi ko abahagaritswe bose bagaragaweho n’ imyitwarire mibi n’ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo , no kutaba inyangamugayo.

JPEG - 112.6 kb
Tom nawe yahise yandika indi asubiza iyo yandikiwe

Tom Rwagasana na bagenzi be bakurikiranyweho n’ubutabera kunyereza miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 2015 na 2016 ubwo bayoboraga iri torero, yafunguwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.

Abahoze muri Biro Nyobozi ya ADEPR batangiye gutabwa muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka ndetse nyuma yo kugera muri gereza bahise basimburwa n’indi komite.

Mu kiganiro n’umunyamakuru giherutse kugaragara ku rubuga rwa youtube,umuyobozi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephraim yavuze ko gusubiza mu nshingano za gipasiteri aba bagabo bisaba ko babanza kubiganiraho bakumva ko mu gihe bashimwa n’Imana n’abantu bose nta cyababuza kuzihabwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

docter - 30/10/2017 saa 07:05

gusa musenge cyane kuko birakomeye pe
Kanda hano umusubize

chant - 20/10/2017 saa 18:41

yariye abakene ntibyamu gwa amah oro
Kanda hano umusubize

sibonicolas - 19/10/2017 saa 04:10

igihecyose uzajya muri domaine itariyawe.uzakora.amabi nonesekomubeshyango,muyoborwanumwuka wera,w, imana mwabashamute gukoramakosayokuyoborwa numunyamubiri total itarimo,umwuka wimana.ahubwomuramubeshyera,namwe ibyomukora,ntimubizi,muzasabe,nyiribihebyose,abigishe,kubyibihe,niminsi then,musobanukirwe ibyomukora
Kanda hano umusubize

FABIANUS - 17/10/2017 saa 09:46

AZAGARUKA ABAMUSHYIZEHO BARACYAHARI UBUNDI SE MWABAKIRISITU MWE NIMWE MWAMUSHYIZEHO ABARI BAMUSHYIZEHO BAKAMUFASHA KWANDAGAZA ABAKOZI B'IMANA BAYOBOWE NA SAMWELI BAZONGERA NUBUNDI BAMUSHYIREHO UKEKA KO ARIYA MAFARANGA BAYARIYE BONYINE HARI ICYO TWITA MAIS CACHEE SHA MUVE AHO NTIMUZI IBYO MUVUGA
Kanda hano umusubize

pastoro - 16/10/2017 saa 17:51

Tom nigisambo yaratubabaje ! cyane ikindi ubupasiteri yabuhawe nande? ubundi se arashaka kugaruka ngo ayoborende? ahubwo dusabe leta imukurikirane agarure ibyarubanda
Kanda hano umusubize

- 17/10/2017 saa 11:59

Mwitonte ntimucimanza kuko imana niyimuzi. Muri.mwese utakoze icaha namuteribuye.na yesu ntibamwemeye,none niwe yokwemerwa.
Kanda hano umusubize

Toto - 16/10/2017 saa 16:59

Maze kikarya abandi bajya kukirya na cyo kikishaririza
Kanda hano umusubize

emma - 15/10/2017 saa 17:09

natuze ibyimana nizera ko yabonye isomo byonyine izina bishop yarihawe nande ko mumahame ya adepeer bitabaho harya NGO washakaga gutoranya miss coir nabirita wazanye mwitorero byo gutoranya coirar ziririmba neza buriya nukuvuyanga itorero ntabwo abakristo babihaye agaciro amakorari hose aririmba kugirango batange ubutumwa mundirimbo none buriya mwuka washatse guteza wabambere nabanyuma Mandi Bose bakorera IMANA wabonaga utarengera uzaze upfukame bagusengere usable imbabazi kuko tuzakubabarira ariko uzatubwira mubyo bagushinja ibyo wemera Niko kwihana naho itorero ntabwo ari chatien
Kanda hano umusubize

- 15/10/2017 saa 15:21

uyu mugabo arigiza nkana we ko atababariye abandi
Kanda hano umusubize

nzabandora - 15/10/2017 saa 15:17

nawe arigiza nkana
Kanda hano umusubize

- 15/10/2017 saa 15:00

Ariko abantu bagiye bareka kwigizankana Abobose Nide wambuwe inshingano baba bifuza kuba mumyanya yohejuru gusa ibibazo by a ADEPR harimo ubugome nubugambanyi ndengakamere gusa dukomeje gutabaza ubuyobazi bwigihugu cyacu
Kanda hano umusubize

- 15/10/2017 saa 15:00

Ariko abantu bagiye bareka kwigizankana Abobose Nide wambuwe inshingano baba bifuza kuba mumyanya yohejuru gusa ibibazo by a ADEPR harimo ubugome nubugambanyi ndengakamere gusa dukomeje gutabaza ubuyobazi bwigihugu cyacu
Kanda hano umusubize

- 15/10/2017 saa 14:59

Ariko abantu bagiye bareka kwigizankana Abobose Nide wambuwe inshingano baba bifuza kuba mumyanya yohejuru gusa ibibazo by a ADEPR harimo ubugome nubugambanyi ndengakamere gusa dukomeje gutabaza ubuyobazi bwigihugu cyacu
Kanda hano umusubize

- 15/10/2017 saa 14:59

Ariko abantu bagiye bareka kwigizankana Abobose Nide wambuwe inshingano baba bifuza kuba mumyanya yohejuru gusa ibibazo by a ADEPR harimo ubugome nubugambanyi ndengakamere gusa dukomeje gutabaza ubuyobazi bwigihugu cyacu
Kanda hano umusubize

hagenimana Albert - 15/10/2017 saa 06:24

ayacumwarayamaze mubeshyerimana babakanire urubakwiye
Kanda hano umusubize

- 15/10/2017 saa 06:21

ayacumwarayamaze mubeshyera imana babakanire urubakwiye
Kanda hano umusubize

Ineza - 15/10/2017 saa 05:27

Tom nagaruka kubuyobozi bwa ADEPR rwose ndahita nyivamo kandi ndajyana nabandi benshi. babivuze ukuri koko NGO umwana uri iwabo avuna umuheha akongeza undi. ayo wariye arahagije kabisa
Kanda hano umusubize

Pascal - 14/10/2017 saa 20:16

ngyewe mbona ikosa rikomeye abarokore bakoze ni ukuba batarabatenze ahubwo bakaba birirwa babivugira mu matamatama. kuki uwibye atengwa, uwasambanye nawe bikaba uko tudasize n'uwasomye ku nyanga ni gute bareka abantu nka bariya batari inyangamugayo bagakomeza kwidegembya mu itorero ngo murindiriye imyanzuro y'inkiko???? ese inkiko zikorera itorero cg itorero rigira amahame yaryo??? kuba Tom na bagenzi be bigira biriya ni uko bakibabonamo ubwoba mukibafitiye.
Kanda hano umusubize

TEW - 14/10/2017 saa 18:38

TWARAGUKIZE
Kanda hano umusubize

TEW - 14/10/2017 saa 18:36

TWABONYE.TUGUKIRA.IMANA,IKUDUTSINDIRE
Kanda hano umusubize

kopa - 14/10/2017 saa 15:31

Sasa uyu mutechnicien arashaka ko twibagirwa ko yibye itorero,ari kuyobya uburari NGO atishyura, mu minsi mike urumva bagaruyemo ibibazo by amoko ikibazo gihindure isura,yabanje akivuza ko aricyo bamurekuriye? Ko inshingano azayisubizwa bamaze kureba niba yitwara neza cg akajya gushinga irye torero?
Kanda hano umusubize

kopa - 14/10/2017 saa 15:31

Sasa uyu mutechnicien arashaka ko twibagirwa ko yibye itorero,ari kuyobya uburari NGO atishyura, mu minsi mike urumva bagaruyemo ibibazo by amoko ikibazo gihindure isura,yabanje akivuza ko aricyo bamurekuriye? Ko inshingano azayisubizwa bamaze kureba niba yitwara neza cg akajya gushinga irye torero?
Kanda hano umusubize

TUYISHIME BOSCO - 14/10/2017 saa 15:09

KOYAYOBOYE IGIHEKIREKIRE ABOYACE INSHINGANI YARAZIBASHUBIJE NTIKWIYEKUBA NUMUKIRST WADEPR
Kanda hano umusubize

TUYISHIME BOSCO - 14/10/2017 saa 15:08

KOYAYOBOYE IGIHEKIREKIRE ABOYACE INSHINGANI YARAZIBASHUBIJE NTIKWIYEKUBA NUMUKIRST WADEPR
Kanda hano umusubize

samuel - 14/10/2017 saa 10:00

Ariko uyu Mugabo yigiza nkana pe, Samuel nabo Bari bafatanije abandagaza yigeze yisubiraho, SG Viateur Mutaganzwa, Birahwagwa Jenvier, Kayijamahe ,Kalisa, Karuranga abandagaza yigeze yisibiraho Ngamije wahoze ayobora Karongi, Vincent wayoboraga Rusizi niba yibuka yaba yaragize impuhwe akisubiraho akabagarura. Gasirimu Theogene wayoboraga Rurindo yaramugaruye nibwo we yari afite umushinja. None wowe ufashinzwa ninzego zikigigihugu nitorero wahemukiye ngo nibakureke ugaruke kubuyozi ukomeze uhemukire miliyoni zirenze 2 zabachristo ba Adepr nigihugu muri rusange.
Kanda hano umusubize

jack - 14/10/2017 saa 13:10

Abirabura n ubuyobozi!
Kanda hano umusubize

- 14/10/2017 saa 19:25

uwicishije inkota azicishwa indi
Kanda hano umusubize

- 16/10/2017 saa 03:53

uri umuntu wumugabo uvugisha ukuri
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 5/11/2017 saa 06:16

ntamurimo numwe wakoze utazabazwa yukora neza uzahembwa nukora nabi nabwo uzahembwa ibikwiranye nibyo wakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X