Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese Safi aramutse agiye gutura muri Canada Urban Boyz yasenyuka ?

Safi wafatwaga nk’ishyiga ry’inyuma mu itsinda rya Urban Boyz yatangaje ko agiye kwigira gutura muri Canada we n’umufasha we Niyonizera Judithe anakomoza ku isenyuka ry’aba basore bari bagize itsinda rya Urban Boyz.

Nyuma y’uko uyu musore ashinze urugo havuzwe byinshi birimo no kuba yaraguriwe inzu y’agatangaza kugirango arongore Judithe Niyonizera ; byanavuzwe ko yamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa Benz kugirango bakunde babane.

Ibi byakurikiwe no kuvuga ko ryaba ari iherezo rya Urban Boys dore ko buri wese yamaze kwemeza ko afite umukunzi we ndetse ko bashobora kujya gutuma mu mahanga, ibi byatumaga bamwe babihuza no kuba umwe agiye mu mahanga kongera gukora muzika bitabakundira bose.

Safi avuga ko adashobora kujya gutura muri Canada ngo ni uko yashatse umugore
Aganira na Radio Rwanda, Safi yahamije ko Urban Boys idashobora gutandukana ngo n’uko buri wese yashatse umugore, avuga ko yakunze muzika kuva agifite imyaka 8 y’amavuko ndetse ko urwo rukundo yarukuranye kuburyo adashobora guhirahira areka muzika yiyeguriye.

Yahamije ko atareka muzika uko byagenda kose, yagize ati “Ikintu gihari cya mbere njye ntabwo nahagarika umuziki no kugirango tuwuvemo akenshi nabwo byagiye bikurikirana kuko iyo urebye mu mateka usanga naragiye mu muziki nyiri umwana naririmbaga muri Korali mfite imyaka umunani.Ntabwo umuziki rero navuga ngo muvuyemo gutyo ngo ngiye kuwureka.”


Yakomeje avuga ko imishinga ya Urban Boys ikomeje ndetse ko indirimbo bakoranye na Kitoko Bibarwa bamaze kuyikora igisigaye ari uko yajya hanze.Ngo ntabwo irashyirwa ku mbuga nkoranyambaga ariko mu minsi ya vuba iraba yasohotse.
Kubijyanye n’uko ashobora kujya gutura muri Canada yavuze ko bishoboka ariko ko ataba agiye guturayo kuko atari umunya-Canada ahubwo ko ari Umunyarwanda wuzuye

Ati “ Ibyo kujya hanze rero, isi yabaye umudugudu abantu bagomba kubyumva si ngombwa ko umuntu areba ikintu agahita yiyumvisha ikindi, nta gishya ndetse nta n’impinduka ihari.”

Ibijyanye n’impinduka avuga ko ngo ni uko hari abakomeje kuvugako Urban Boys ishobora gusenyuka, ati ‘kuvuga ngo Urban Boys igiye gusenyuka,cyangwa ngo ngiye kuva mu muziki ntabwo aribyo kuko nta kintu cyabaye kidasanzwe,ubukwe ni ibintu bisanzwe.”

Yahamije ko kuba yajya kuba muri Canada bitasenya itsinda kuko atajyayo nk’umuturage w’icyo gihugu ahubwo ko byaba ari nko gutembera nyuma akagaruka agakomeza akazi ,aho yagize ati “Ntabwo ariko bimeze ntabwo nzajya kuba muri Canada kuko njyewe ndi umunyarwanda najyayo nk’uko njya mu bindi bihugu ariko ntabwo bivuze kujya kubayo burundu.”

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYOKWIZERWA prince - 18/10/2017 saa 13:14

Rwose ntimutandukane kuko iyo mufatanije SAFI,NIZO ndetse na HUMB mutuma turyoherwa kbs
Kanda hano umusubize

Niyibizi slyvain - 16/10/2017 saa 18:21

safi turacyamu cyeneye nabe aretse kugenda pe
Kanda hano umusubize

MUBERANZIZA - 19/10/2017 saa 08:19

TWEBWE NKABAFANA NIBIKABE YUKO ABANI BYOZ ISENYUKA
Kanda hano umusubize

twizeyimana’samwel - 16/10/2017 saa 12:24

daribibakuzeho'
Kanda hano umusubize

Niyindeba Celestin - 16/10/2017 saa 06:08

Nonese? Niba Safi Atazareka Music Azahita Aririmba Kugiticye? Cyangwa Azajya Asnga Ba Nizo Ahobari?
Kanda hano umusubize

Ernest - 16/10/2017 saa 03:55

Hoy antukareke umuziki madi waba ubaze nabi
Kanda hano umusubize

Dukundimana ferdinand - 15/10/2017 saa 15:05

Ariko ibyo mwize murabizi?reba nkiyo titre murebe nibyo mwanditse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X