Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Safi na Judith batangiye gukomanyirizwa kugirango babure uko binjira muri Canada

Nkuko benshi bakunze kuvuga ko impamvu Safi yaba yaremeye gukora ubukwe na Niyonizera Judith ngo nta rukundo rurimo ahubwo byaba ari uburyo bwo kwishakira amafaranga no gushaka uko azajya kwiturira muri Canada.Uku kujya kuba i mahanga rero bisa n’ibyajemo kidobya kuko umuzungu wari ugiye gukora ubukwe na Judith yamaze kwegera ibiro by’abinjira n’abasohoka muri iki gihungo kugirango batazahabwa uruhushya rwo kuhakandagiza ibirenge.

Uyu muzungu witwa Rick Hilton yahishuye ko yatangiye inzira yo kwihimura kuri Safi ngo nawe azagerweho n’ingaruka z’ubuhemu yakorewe na Judith.

Mu butumwa burebure rero yandikiye bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda,yasobanuye akababaro ke, Rick Hilton yavuze ko mu myaka ibiri bamaranye, Judith hari ibintu byiza yamukoreye ariko nawe ngo yamukoreye ibirenze.

Yagize ati"uyu munsi natunguwe, yambwiye ngo ibyacu ntibyari urukundo, mumbabarire ubwo narabyitiranyije kuko hano muri Canada, iyo abantu babiri bakundana, babana, baryamana nk’umugabo n’umugore, basangira byose, twe tubyita ko bari mu rukundo. "

Yakomeje agira ati"Mana yanjye, nkeneye icyabinkuramo, nkava muri ibi byiyumviro byenda kunyica, birimo kunyica mpagaze. Nkeneye kuzanzamuka nkita ku muryango wanjye no ku buzima bwanjye. Amafaranga namugurije kugeza ubu ni umwenda utarishyurwa, ariko ndimo gukora ibishoboka byose ngo bazabyishyure, we na Safi nzakora ibishoboka byose ibi bankoreye bazabyishyura."

Rick Hilton kandi avuga ko yamaze gutanga raporo no kuburira inzego z’abinjira n’abasohoka muri Canada, kuburyo niba Safi yibeshya ko azabona VISA imwemerera kujya kuba muri Canada bizamugora cyane.

Yagize ati: "Mu myaka ibiri ishize, yaryamanaga nanjye hano muri Calgary, twapangaga gukomezanya tugakora ubukwe ariko we yikundaniraga na Safi nawe bamaranye imyaka ibiri. Yantwaye ibihumbi byinshi by’amadolari, yabashije no kubona uruhushya rwo gutura hano muri Canada ninarwo bashaka kwifashisha ngo bazazane gutura hano ariko amakuru mabi kuri bo ni uko namaze kuburira ibiro by’abinjira n’abasohoka n’abashinzwe ibyambu n’imipaka hano mbamenyesha uburiganya n’ubutekamutwe bya Judith, kuko navumbuye n’ubundi butekamutwe yakoze mu nzego z’ubuyobozi hano.

Yunzemo ati"Ubu amahirwe yo kuba babasha kwambuka bakinjira muri Canada ni macye cyane, mfite amafoto menshi, ubutumwa ndetse n’amajwi y’umunsi yavuye mu buriri bwanjye tariki 22 Kanama 2017, ibyumweru bicye mbere y’ubukwe bwabo, aho yavugaga ngo agiye gukemura ibibazo biri mu muryango we".

Rick Hilton akomeza avuga ko uretse na Safi, yavumbuye abandi bagabo muri Canada Judith yatekagaho imitwe mu gihe yakundanaga na Safi akundana n’abo bandi bose. Yagize ati: "Ndumva mbabajwe n’uburyo uyu Safi yiyongereye ku rutonde rw’abandi bagabo babiri ba hano muri Canada bari ku rutonde rwa benshi yatubangikanyaga. Uyu mugore agenda ashakisha abazungu bakuze mu myaka, akabashakamo umubano kugirango bazatandukane abatware utwabo, akoresha igitsina cye nk’igikoresho cyo kubashakamo amafaranga"

Rick Hilton avuga ko Safi warongoye Judith, nawe akwiye kwitega ko azabona ubuhemu bwa Judith bityo akazabasha kumenya ububabare afite nyuma yo kumenya amakuru y’uko uwari umukunzi we yamucitse agahita akora ubukwe n’undi. Avuga ko yamuriye imitungo myinshi cyane ibarirwa mu mamiliyoni, ngo n’iyo yazaga muri Afurika yamusabaga amafaranga menshi amubeshya ko agiye gusura umuryango nyamara ngo ashaka gupanga ubukwe na Safi.

Niyonizera Judith, mu myaka ishize yakoraga muri hoteli Umubano (Novotel) ari naho yaje kumenyanira n’umuzungu wo muri Canada, aza kumurongora ndetse amujyana muri Canada babanayo igihe gito ariko baza kunaniranwa baratandukana, bikavugwa ko uwo muzungu yamufashe asambana bagahita bashwana kugeza batandukanye byemewe n’amategeko. Nyuma ariko ikinyamakuru Ukwezi.com cyamenye ko yahise akundana na Rick Hilton bamaze imyaka irenga ibiri babana mbere yo gushyingiranwa.

JPEG - 45.8 kb
Safi na Judith baherutse kurushinga


Judith yatangiye umubano we na Safi akiba muri Canada ndetse abana na Rick Hilton, bakajya babonana yaje mu Rwanda ndetse bakundaga kwibanira mu nzu nk’uko amakuru yemezwa n’inshuti zabo abihamya, ariko Safi akirinda ko byajya mu itangazamakuru kuko byari bizwi icyo gihe ko umukunzi we ari Parfine Umutesi baje kwemeza ko batandukanye mu minsi micye ishize hagahita hanatangazwa iby’ubukwe bwa Safi na Judith.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rick Hilton - 2/11/2017 saa 16:43

I dont know what your comments have said, thats ok, but you know now Judy is not a Canadian citizen right, you know she is currently under investigation here by Immigration Canada and that she no longer can sponsor anyone into Canada again. You know she cleaned houses briefly here for a few months , the only job she really had, then magically bought a mansion and gifts for him. That looks like money laundering to me. Look into her past, see how she 'worked' I am one of hundreds of men I am sure. There is a much bigger story here under you noses, money laundering, human trafficking , visa fraud and I wonder how far up the ladder this will go. Start with her past, find the group she "entertained Men" for, follow the money. Its not about my broken heart, its way bigger than that. Go ask question
Kanda hano umusubize

masena - 23/10/2017 saa 00:39

Ntimugakurure amatiku mureke abana barwubake
Kanda hano umusubize

Ndengeye - 19/10/2017 saa 10:52

Ariko ubundi umuntu yiyita MADIBA aho kwitwa Matiba! Safi rwose ni matiba kuko niryo rimukwiriye. Naho ubundi arimo kwangiza izina rya Mandela nta soni
Kanda hano umusubize

ana - 18/10/2017 saa 17:54

Nukuri ndabiginze aba bantu mubabarire baruhuke. Igihe mwabahereye!! Mbega mwebwe oya rwose mubahe pose mushake abandi mwandikaho. Huuuu...uh nukuri simbazi ariko mbasabiye imbabazi
Kanda hano umusubize

Teddy - 12/11/2017 saa 10:22

umva icyimbona nuko bigaragara ko Butera Knouless yari yararenganye Saffi ntamugabo umurimo pe
Kanda hano umusubize

Zuzu - 18/10/2017 saa 17:40

Pole Sana umusaza Imana iguhe kwiyakira, kdi safi usenge cyane ninshuti zigufashe utaba wikoreye umuzimu ngo ni umugore. Kdi Nubura ubwenge Imana nayo izakureka
Kanda hano umusubize

rubya - 18/10/2017 saa 15:20

Yemwe nimwiturize nahubundi Inyo ziraha hanze zirarikora urahura numwari urumusore watekereza kumubwirako umukunda akaguha karibu yambere akubwirako bishoboka karibu yakabiri nukugutera impuhwe akubwirako kuriyisi ariwe wenyine abandibose bashize nawe uti reka mumare agahinda nanjye mubere byose.naho ntumenye ko uhuye numuteka mutwe ukoresha naked wepon. Intwaro yambaye ubusa. Itegereje kukurasa urufaya udapfuye ukaba kajorite kudumu. Bagabo basore murihanze aha mwitonde urukundo rwarahindutse.
Kanda hano umusubize

NIYOKWIZERWA prince - 18/10/2017 saa 13:45

Uwo muzungu,ishyari ryamurenze!Nagende arongor'abazungu benewabo,es'ubundi abazungu batwifuriz'ibyiza?Judith yarebye kure.Safi we ntiyite kumabwire ahubwo n'ahang'indirimbo ayite NAHISEMO
Kanda hano umusubize

- 18/10/2017 saa 05:52

Nn se Uwomuzungukobaryaman We Yamuhamahera Kuko Naw Yamuhay Igitsina Yegoko Bajyebashaka Abobangan Ndabuga Abakecurunkuko Nabo Arabatama Hahh Hhh
Kanda hano umusubize

mukasa - 18/10/2017 saa 04:53

Ariko njyewe mfite ikibazo, wa munyamakuru we ibibazo bizaba kuri safi na Judith ntibikureba bo ubwabo nibo bazamenya uburyo babikemura ntibazaguhamagara?waretse Ababa bakibanira urabashyushya umutwe ugamije iki !ESE wowe uzi ibigutegeje !ESE wowe uri miseke igoroye Uzi barakuvuze iki,bakuvuga iki,bazakuvuga iki? witonde kuko iminsi ni imitindi.
Kanda hano umusubize

franciose - 19/10/2017 saa 05:22

ese kambabaze mwirengagije ko urukundo arimumyi mureka abakundana wikundanire
Kanda hano umusubize

franciose - 19/10/2017 saa 05:24

ese kambabaze mwirengagije ko urukundo arimumyi mureka abakundana wikundanire
Kanda hano umusubize

- 19/10/2017 saa 17:20

Unv Man Wow Urikuvug Uk Jy Umenyak Arih Bakur Amafarang Kand Ninangomw Ng Tubimeny Rer Ndakek Ntanumw Yavuz Uk Bitar Kuk Siw Ur Kubikor Rer Tuz Cyangw Urek Kubisom
Kanda hano umusubize

sehene Mark - 17/10/2017 saa 18:48

Rero bene wacu ntikavuge ibyo mutazi..niba hari abantu babi ni abazungu..Uriya mukobwa areba kure Abazungu bishakira igitsina nta rukundo.. Turabana turirirwana alors mutuze.
Kanda hano umusubize

- 17/10/2017 saa 18:45

Sha sukubeshya jyewe ndi SaFi naguma mu rwanda noneho nkakora Fashion ya Danger doreko agafite!
Kanda hano umusubize

mbega umuhemu weeeeee nzaba ndeba iyi season ya safi na Judith kuko ndumva bikaze
Kanda hano umusubize

Kandamazi - 17/10/2017 saa 17:18

Guhemuka nibyo, ariko uriya muzungu ntabeshye ntabwo ashobora kubuza Judith gukandagiza ikirenge cye muri Canada. Judith numunya Canada, niba hari icyaha yakibazwa ari mugihugu cye, kandi ntacyaha mbona mo nkeretse haribindi rutuku atatubwiye. Naho biriya byokuvuga ngo yaramubeshye, ngo yandiye amafaranga, ngo yarambabaje blaablaaa nta crime irimo yatuma Judith atinjira mugihugu cye. Nkeretse azamurege ubu escrot bwa ama Frw yamuriye nabwo icyo sicyo cyatuma atinjira mugihugu, Judith azayemera kandi ayishyure ubundi film yizinge. Mwabazungu mwe, muzirinde umukobwa wakunnye, akumara roho nubwenge ugasigara uri iki welewele.
Kanda hano umusubize

Shirimpumu Deborah - 17/10/2017 saa 17:17

Yewe mbega umusaza umbabaje yewe azabona go safi azi ibyo yirukiye akunze amafaranga araje abone 2
Kanda hano umusubize

Ituze Arthur - 17/10/2017 saa 13:32

Mu Rwanda ntimukate abonjour gusa;huZayed aba Jura bateye ubwoba: Akarere rouge genda kuri facebook murabe umukobwa afise izi pages zitatu: KEZA Diane,NIYONIZEYE Mimy Diane, Gisabo Diane yo here za ubu but umwana kuri facebook. Umusubije arakwambura ukiheba. Amakuru ncuti? nyihanganira nubwo tutaramenyana neza, umpe 2000frw cg 1000frw, gusa ntubyakire nabi sibyo? Wayanyoherereza bukeye kuriyi mobilemoney 0786425895 cg 0726019796 niba bishoboka' urakoze ukubyakiriye, ibindi wakwifuza kumbaza wampamagara bukeye, So, iyo mtn niyonkoresha kuri whatsapp, sawa igihe cyose urabinkorera ndabyakira.
Kanda hano umusubize

Ituze Arthur - 17/10/2017 saa 13:32

Mu Rwanda ntimukate abonjour gusa;huZayed aba Jura bateye ubwoba: Akarere rouge genda kuri facebook murabe umukobwa afise izi pages zitatu: KEZA Diane,NIYONIZEYE Mimy Diane, Gisabo Diane yo here za ubu but umwana kuri facebook. Umusubije arakwambura ukiheba. Amakuru ncuti? nyihanganira nubwo tutaramenyana neza, umpe 2000frw cg 1000frw, gusa ntubyakire nabi sibyo? Wayanyoherereza bukeye kuriyi mobilemoney 0786425895 cg 0726019796 niba bishoboka' urakoze ukubyakiriye, ibindi wakwifuza kumbaza wampamagara bukeye, So, iyo mtn niyonkoresha kuri whatsapp, sawa igihe cyose urabinkorera ndabyakira.
Kanda hano umusubize

georgette - 17/10/2017 saa 13:16

yooooo masikini safi yihangane arayoye pe gusa Imana imworohereze judith Abe yarahindutse abe yarafashe unwanzuro noneho ashaka kubaka nah, ubundi ndumva abadiasporakazi wagirango gusambana niko kazi kabajyanye mu mahanga
Kanda hano umusubize

mahorl - 17/10/2017 saa 12:57

Mbega umugore ,mbega afuti wee!ibye byose numwinima gusa gusa.niyo abeshya abasore ntajye guhuhura umusaza wabandi amutera kurondogora ashaje.Pole Mzee
Kanda hano umusubize

ROSE - 17/10/2017 saa 10:54

URAMUSAZA YARAHEMUKIWE PE !URIYAMUGORE NTAMAHORO AZAGIRA . BIRABABAJE
Kanda hano umusubize

tyga p - 20/10/2017 saa 18:25

ark safi ajyize amahirwe abonye umugore ko c yari yarashwanye na parfine bapfuye kumuca inyuma kwa safi
Kanda hano umusubize

Billy - 17/10/2017 saa 08:29

Yoooooooo!!!!! Sorry Kafi, ibigore byiza warabirongoye ubyivurugutamo ubushwambagara bajya guhembura ngo ni za mutima z'urugo, kubera ko ibyo umuntu akora muri iyi minsi yanyuma iyo adapfuye byanze bikunze bimugaruka, ubu nawe ugiye kubona ingororano yabyo, Nature ifite mystic idasanwe yo kuvunjira umuntu ikamuha ibijyanye n'ibyo yahanze we ubwe muri iyi minsi ya none: Wifashishije ubu bon gars n'ubushukanyi-hanzi bwawe si uguswera urasizora urandarika none aka wa mugani ngo uhinze munnyo asarura inzonnyo na ziriya boro z'amazu n'imitungo hari ubwo utabigumana cg ugasanga waranduye ntubone inda yo kubirya. Ihangane si wowe wenyine ni benshi bamaze kumera nkawe na nyuma yawe hazaza abandi ariko bamenye ko ruriye abandi rutabibagiwe. Naho Budiste we azashira igurugunzu akiri i Ngaryi, abasaza bati shahu ntamukobwa wo muri hotel n'urunywero wigize umunyakirori n'umu star, muti ni ubuturage n'ubujiji bwo muri analog system, undi nawe ati uwakirigiswe na benshi ntamenya uwamusekeje kuriwe bose ni mahwi, muti abaturage bari hano, nyamara imisaruro ngiyoooooooo!!!!!!!
Kanda hano umusubize

ROSE - 17/10/2017 saa 10:55

URIYA MUGORE YARAHEMUTSE NJYE YAMBABAJE. AHUBWO NI UMUKINNYI KABUHARIWE
Kanda hano umusubize

2pac - 18/10/2017 saa 05:17

sha ubyuriya mubwa ndabona aribyo byeze gusa ndibaza umugabowe safi icyo abitecyerezaho?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X