Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi w’umuherwe P Didy yiyemeje kurwanya irondaruhu binyuze muri ruhago

P Diddy usanzwe ari umuhanzi ukomeye ku isi by’umwihariko muri Amerika asanga aramutse aguze irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Amerika byatuma akarengane k’irondaruhu gacika burundu.


Umuraperi Sean Combs wamenyekanye nka P Diddy anamenyekana mu ndirimbo nyinshi nka ‘I’m coming home’ yatangaje mu ruhame ko yifuza kugura irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Amerika (NFL) akajya aritera inkunga mu rwego rwo kurizamura no guhangana n’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu rigaragara muri iryo rushanwa.

Ibi P Diddy yabyanditse nyuma y’impaka ndende zimaze igihe kuri Twiiter zivuga ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri Amerika n’ivangura riri muri uwo mukino

P Diddy nawe akoresheje urubuga rwa Twitter yagize uruhare muri ibyo biganiro avuga ko yifuza kugura irushanwa ry’umupira w’amaguru w’Amerika akariteza imbere bitewe n’uko abakina uwo mukino abenshi ari abirabura.

Yagize ati “70% by’abakina NFL ni abirabura. Dufite imbaraga zo gushyigikira Colin Kaepernick na Jamelle Hill tukabarinda imbaraga zishaka kubacecekesha.

P Diddy yagize ati “Dushaka umupira aho umuntu aba uwo ari we, afite ubwigenge no guhakana ko ikiremwa muntu giteshwa agaciro.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika (NFG), Joe Lockhart aganira n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, yavuze ko ibibera mu mupira w’amaguru muri Amerika biteye umujinya n’agahinda anasaba abakinnyi kwirinda ibikorwa by’ivangura bakora bakajya baririmba indirimbo yubahiriza igihugu bahagaze nkuko byateganyijwe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kay - 20/10/2017 saa 18:45

uragakoze NFL ntabwo ari umupira w'amaguru ni footbol amarcain yenda kumera ruggby naho umupira w;amaguru ishyirahamwe ryayo ryitwa MLS mujye mubanza musome ibyo mwanditse mbere yo kubisohora nkwibutse ko north amerca soccer niwo mupira wa maguru football niyo nyine navuze hhejuru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X