Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bite bya Danny Nanone umaze iminsi yararuciye akarumira?

Umuraperi Danny Nanone,ni umwe mu bagize uruhare rwo kuzamura hip hop nyarwanda by’umwihariko we akaba afite akarusho kuri bagenzi be kuko ajya anatumirwa akarapa mu makwe atandukanye.


Uyu musore rero,nyuma yo kuva mu irushanwa rya PGGSS7,yaje gusa n’ucecetse maze abantu baramubura bibaza ibyo akomeje guhugiramo.

Dany nanone abamukurikira cyane nko kuri Instagram babonaho post yo muri Mutarama uyu mwaka, bivuze ko agiye kumara hafi amezi 10 nta kintu gishya ashyiraho, yewe aba followers(abamukurikira) be bari hasi ugereranije n’izina uyu muhanzi afite.

Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yabajijwe impamvu adakunze gukoresha Instagram cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga maze avuga ko adakunda imbuga nkoranyambaga.

Yagize at “Sha sinzi ,sinkunda social network rwose kuko uretse na Instagram abantu wenda babona, n’abafite numero yanjye cyangwa abantu banjye ba hafi barabizi ko na WhatsApp ntayikunda ni ukuvuga ngo ubundi sinzi icyo mpfa na social networks.”

Dany Nanone yakomeje agira ati “ Ndabizi ko social networks ari nziza ku bahanzi kuko bibafasha kumenyekanisha imishinga yabo ariko sinzi impamvu ntabikunda kandi atari uko mbuze telefone nziza gusa njye sinjya numva nshidukiye imbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo bariya ba followers mfite kuri instagram yanjye barankunda kuko ntakunze kuyikoresha numvaga nzasigara nta n’umwe icyakora bariya ni bo banjye”

Danny Nanone yaje ku mwanya wa 9 muri Guma Guma,uyu mwanya ntiwamushimishije kuko ngo atari awukwiye,nyamara ashimangira ko nubwo atakiboneka ahugiye mu mishinga y’umuziki abakunzi be akaba azabapfundurira agaseke mu minsi iri imbere.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Viva - 22/10/2017 saa 07:54

Byose turabizi nukajyeho ngo ubeshye abantu hunga utaribagirana wariribye apafaranga arik wayashats muburyo butaribwo
Kanda hano umusubize

NIYOKWIZERWA prince - 18/10/2017 saa 13:25

Danny turamutegereje.
Kanda hano umusubize

Shella - 17/10/2017 saa 18:45

Nibyo kabisa Boreen buriya amaze kumutesha umutwe kuko utazize inarabyaye azira inarashatse
Kanda hano umusubize

NIYOKWIZERWA prince - 18/10/2017 saa 13:22

Afit'umudamu?
Kanda hano umusubize

Dudu - 17/10/2017 saa 16:04

Hahhhhhhhhh, nuko ye!!! injiji ukaba uraturagiye rero reka sinakubwira? Yewega Dummy!!! Cyangwa bakubeshyeko urushako ari ikintu, burya naho washaka umunyangeso kabuhariwe hari ubwo wanamwitaza ukamuhunga kumpamvu igaragarira n'amategeko ariko iyo ari uwo ibigeso byarenze bigafata no mumutwe agahinduka umurwayi wabyo, wapi n'indera barakwihakana bati jyana umuzigo. Kubona urw'abagabo byahozeho ntaho bitaba Boreen we si icyorezo ni igitangaza. Pole kuko hari iyakurikiye akaryoshye munsi y'ibuye ihasiga inda y'akabati
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X