Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rutahizamu Diarrah akomeje guteza rwaserera muri Rayon Sports

Umunyamali Smael Diarrah utarabona ibyangombwa bimwemerera gukina muri shampiyona mu ikipe ya Rayon Sports,bikomeje kotsa igitutu ubuyobozi bw’iyi kipe aho hibazwa impamvu adashakirwa ibyangombwa mu buryo bwihuse.


Olivier Karekezi, umutoza wa Rayon Sports yikomye ubuyobozi bw’ikipe ye kuba butarakemuye ikibazo cya rutahizamu wabo Ismael Diarra.

Ni mu gihe Rayon Sports itakurikiranye ibyangobwa by’uwo mukinnyi ngo abe yaratangiye imikino ya shampiyona uyu mwaka.

Karekezi yatangaje ko yababajwe no kuba yarabuze Umunyamali Diarra mu ikipe ye mu mikino ibanza ya shampiyona uyu mwaka, kuko yari amwizeyemo kuba yabafasha gutaha izamu bakitwara neza, ati “byaranambabaje kuba Diarra atarabonye ibyangombwa, kandi n’abayobozi narabibabwiye, ko nibatazajya bakurikirana ibyangombwa kugira ngo bize hakiri kare ari ikibazo”.

JPEG - 66 kb
Bamwe mu bagize ubuyobozi bwa Rayon Sports

Rayon Sports yamaze guha amasezerano uwo mukinnyi, ariko akaba yari atarahabwa ibyangombwa bimugira umukinnyi wayo burundu.

Karekezi avuga ko Diarra bari bamukeneye cyane kandi ari ikibazo, ariko nk’abatoza bagiye gukora imyitozo myinshi ishoboka kugira ngo abo bandi bafite bataha izamu mu mikino isigaye bazabe bashoboye.

Diarra wavuye muri Daring Club Motema Pembe yo muri Congo Kinshasa agaruka muri Rayon Sports yahozemo aho yaje mbere gato ngo shampiyona itangire.

Rutahizamu ukomoka muri Mali, Ismaila Diarra yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Diarra yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) itsinze APR FC ibitego 2-0 ndetse n’igikombe cy’Agaciro .

Ismaila Diarra atarajya muri Daring Club Motemapembe yo muri Congo Kinshasa yakiniraga Rayon Sports akaba yaranatsinze ibitego 13 muri shampiyona mu mikino yo kwishyura gusa yakinnye.

Rayon Sports yagaruye uwo rutahizamu mu kuyifasha muri shampiyona ndetse n’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika (CAF Orange Champions League) iyo kipe izitabira.

Rayon Sports izajya muri ayo marushanwa nyuma yo kuba yaregukanye shampiyona mu mwaka ushize.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bosco Nyamagabe - 22/10/2017 saa 08:16

Nagende gewe yanteye Umujinya Kubera Cyagitego yatsindiye irubavu mubakinnyi 2 b APR Siwe Wabonasha
Kanda hano umusubize

Bosco Nyamagabe - 22/10/2017 saa 08:16

Nagende gewe yanteye Umujinya Kubera Cyagitego yatsindiye irubavu mubakinnyi 2 b APR Siwe Wabonasha
Kanda hano umusubize

karisa emmanuel - 20/10/2017 saa 13:59

mwiriwe ubuse rwaserera jateje muriyi nkuru mutubwiye niyihe?ariko abantu nwatubonyemo ko dukunda byacitse koko????
Kanda hano umusubize

Ndayisenga - 18/10/2017 saa 16:26

Diara Arakenewe Nibagerageze Bakemure Icyokibazo Maze Bigango Wacu Agaruke Adushimishe Nkuko Ya Bitumenyereje Murakoze
Kanda hano umusubize

jean flix ruvugabigwi - 18/10/2017 saa 11:40

Nibamushacyire ibwangombwa vuba maze atuzamure kuko arashoboye kabs
Kanda hano umusubize

jean flix ruvugabigwi - 18/10/2017 saa 11:39

Nibamushacyire ibwangombwa vuba maze atuzamure kuko arashoboye kabs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X