Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uwabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2015 yavuze ko Gisabo yagiye kwitemberera gusa

Miss Vanessa Uwase,ni we wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015.Uyu mukobwa yibasiye mugenzi we Miss Hirwa Honoline bakunze kwita Igisabo aho yavuze ko irushanwa yagiyemo mu gihugu cya Phillipine atazi icyo yagiye gukorayo ahubwo ngo yagiye mu butembere gusa.

JPEG - 39.4 kb
Uwase Vanessa wanenze Miss Gisabo

Aha akaba yashimangiye ko mu gihe uzi neza ko aho kwitabira amarushanwa uzi neza ko harimo ibyo bazagusaba utazakora icyaba cyiza ariko utakwirirwa ujyayo kuko bisa nko kuzuza umubare gusa.

Ibi yabitangaje mu gihe ubwo abandi bakobwa Honoline yahuriye nabo muri iri rushanwa bambaye umwambaro wo kumazi uzwi nka Bikini maze we akanga kuwambara ahubwo agahitamo kwiyambarira ikanzu.

Yagize ati " Uretse kuba wari wifitiye izindi mpamvu zawe (nko gutembera, gushaka kumenyana n’abantu bashya, no kureba imico y’ahandi…) gusa igihe uziko utazakurikiza amategeko kandi bizatuma utsindwa nahamya ntashidikanya ko uba utagiye guhatanira Ikamba"

Ibi byakuruye impaka zikomeye mu Rwanda aho bamwe bagiye ku ruhande rwe baramushyigikira abandi bavuga ko icyemezo yafashe kitari gikwiye mu gihe yari mu marushanwa mpuzamahanga ahuza imico inyuranye.

Bijya gutangira ni igihe Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 yitabiraga irushanwa rya Miss Supranational 2013, maze bigeze mu gice cyo kwiyerekana bambaye bikini.

JPEG - 73.5 kb
Vanessa kwambara Bikini abibona nk’ibisanzwe

Mu myaka yakurikiyeho hagiye hagaragara abandi banyampinga bakurikije uyu mukuru wabo nka Miss Umwali Neema mu gihe hari abandi bo bahisemo kwambara iyi bikini.

Uwaherukaga kuyambara ni Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe mu 2016 aho nawe yari yitabiriye irushanwa nk’irya Miss Mutesi Aurore rya Miss Supranational.

Kugeza ubu abakurikiranira hafi baribaza aho ibi bizaherera kuko uwambaye bikini haba hari uruhande rumunenga bikomeye n’urundi rumushimagiza, kimwe n’utayambaye nawe usanga ari uko, bamwe bamunenga abandi bamushima.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sano - 20/10/2017 saa 06:41

Muraho ntimumurenganye uwase vanessa uyusha kumenya umuntu ureba ano bagendana nibyo akora ubuse ko wambaye ubusa uyabe uwakangahe ,reba inshuti yawe burigihe muri gereza ubwo rero muricara mukabona arimwebwe musobanutse kandi ahubwo bwaratumutse
Kanda hano umusubize

intamati - 20/10/2017 saa 04:22

Uyu mwana wumukobwa ahubwo nimfura rwose, ninawe ubereye Urwanda ahubwo nawe ntiyabikoze ukobikwiye neza ntabwo ubwiza tububonera mukwambara ubusa , iyo nimico yabanyamahanga, ndetse nubupagani bwindengakamere byuzuyuye irari ryumubiri ndabizi nababa bashaka kobambara ubusa ntakindi niryo rari ryo kugaburira amaso.. Ahubwo banyampinga bacu nabo bagomba kwisobanukirwa bagashyiraho amahame agenga imyambarire yabo bigendanye naho bakomoka , atarukugendera kumico yibindi bihugu Abakobwa nabacu, ntampamvu yogukopera tukanakopera imico yabandi, tujye dukopera ubumenyi gusa..
Kanda hano umusubize

Ndayambaje isaac - 19/10/2017 saa 12:17

Igisabo azi ubwenge azi gusigasira umuco nyarwanda nakomerezaho uretseko batari kubona nibimukwiye
Kanda hano umusubize

intamati - 20/10/2017 saa 04:00

Miss Igisabo rwose yakoze neza ahubwo nabandi niba bajyaga bahamya icyo baricyo ntabwo kuba nyampinga/miss aruko wambara ubusa iyo nimyuka yabanyamahanga yikuzimu kwiyambura kumugaragaro kukarubanda Kandi ntabwo tugomba gutira imico yahandi murakoze
Kanda hano umusubize

Dove lee - 19/10/2017 saa 11:40

Ntabeshye, ntacyo nashakaga kuvuga.
Kanda hano umusubize

kzab - 19/10/2017 saa 06:53

Ariko kuba miss kurusha abandi ni ukwambara ubusa? Ari uko bimeze nabikini muzikuyemo mugasigara buriburi nibwo igikombe wakegukana jyewe Gisabo ndamushyigikiye uwo niwo Muco Nyarwanda
Kanda hano umusubize

Asiimwe Lukyamuzi Erick - 19/10/2017 saa 05:54

Ndabashaka Kyane
Kanda hano umusubize

Asiimwe Lukyamuzi Erick - 19/10/2017 saa 05:50

Bambe Praise God Bavandimwe Banje God Bless You All
Kanda hano umusubize

kayumba Isidore - 19/10/2017 saa 01:46

Ni ubuswa kuko iyo wagiye mu marushanwa ugomba kuzuza ibisabwa. Iyo utabyujuje ntaho wajya. Naho kuvuga ngo uteye nk'igisabo ibyo bisigara mu Rwagasabo ntibirenga Kanombe. Utambaye umwenda usabwa Ninko kujya kwiga Kaminuza utitwaje Diploma ya humanité.
Kanda hano umusubize

joecole - 18/10/2017 saa 15:11

niba nawe yarwanye kumuco naho wo wirirwa werekana ubwo busa bwawe nibwo bubuza imvura kugwa vuga uvuye aho puuu.
Kanda hano umusubize

Meral - 18/10/2017 saa 15:05

Nibakureke ibyo wigishijye birahagijye, wigishijye umucyo nyarwanda umuntu ntakagushukishe amaf ngo wambare ubusa kd uzayakorera ukayabona umfa kuba ufite mu mutwe hazima.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 18/10/2017 saa 11:37

Aramaze. Mumufashe hasi niba ayo mafaranga yari ayanyu muzamwishyuze. Icyo aterekanye niki? Yanaberetse ko umwari w'umunyarwanda atiyambura buri buri. Ubwose izo njiji zo ni Referees ki batazi ikiri imbere mu myambaro y'umukobwa? Gisabo iyizire bareke kugutesha umutwe ubime amatwi. Abafte ubusa abe aribo bajya babwanika nababwira iki....no mw'isoko.
Kanda hano umusubize

alexis - 23/10/2017 saa 05:26

arikose ntiyagiye azicyimujyanye kwanbara bikini yavuye murwanda azikobirinwo yase kwabara bikini ubwose iyari gusanbana ntazabura cank arafite ukundabigeza atagovye kwanbarubusa narek kutujijisha ubwumu chinois namuh d'or azarek kuyakir ngontiyanbarubusa kotuzaridaya ubwose yasiki
Kanda hano umusubize

- 24/10/2017 saa 08:55

ndemeranya nawe kbs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X