Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Masudi Djuma watoje Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya Simba SC mu biganiro

Umutoza Masudi Djuma ukomoka mu Burundi akaba yaranatojeho ikipe ya Rayon Sports,yerekeje mu gihugu cya Tanzania mu biganiro byerekeye ku kuba yaba umutoza wungirije wa Simba isanzwe ikinamo umunyarwanda Haluna Niyonzima.

Nyuma y’amezi atatu asezeye muri Rayon Sports amaze gutwara igikombe cya shampiyona, Masudi Djuma ashobora kwemezwa kuri uyu wa Kane nk’umutoza wungirije wa Simba SC yo muri Tanzania asimbuye Umugande Jackson Mayanja.

Nk’uko bigaragara kuri Instagram ya Simba SC, Mayanja wari umutoza wungirije yasheshe amasezerano ku ubwumvikane n’iyi kipe kuko hari ibibazo byo mu muryango agomba kubanza gukemura.

Bagize bati “Nyuma y’ibibazo byo mu muryango bituma atabona umwanya uhagije w’akazi, uyu munsi umutoza wungirije Jackson Mayanja yasezeye ku mirimo ye.”

Amakuru akomeje gutangazwa, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ari bwo Masudi Djuma yafashe RwandAir ijya Dar Es Salaam kurangiza ibiganiro na Simba SC akungiriza Umunya Cameroun Joseph Omog.

Ikinyamakuru Binzubeiry.co.tz cyaganiriye na Hajji Sunday Manara ushinzwe itumanaho muri Simba SC yemeza ko kuri uyu wa Kane batangaza umutoza mushya wungirije agahita atangira akazi.

Ni nkuru isa n’iyatunguranye kuko Masudi yavuzwe mu makipe yo mu Rwanda gusa nka Mukura VS na Police FC ubwo yari amaze gusezera muri Rayon Sports.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, Masoudi yemeje aya makuru ko agiye muri Tanzania kurangiza ibijyanye n’amasezerano ariko ibiyakubiyemo azabitangaza amaze gusinya.

Yagize ati “Nibyo ngiye kuvugana nabo [abayobzi ba Simba SC] gusa amahirwe menshi ndaza gusinya kuko twaraganiriye bihagije. Ubwo ibijyanye n’imyaka nasinya n’ibindi muzabimenya nyuma.”

Mu myaka ibiri yamaze muri Rayon Sports, Masudi Djuma yatwaye igikombe cy’amahoro mu 2016 na shampiyona ya 2017, atorwa nk’umutoza mwiza w’umwaka wa 2016-2017.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ahmed Djuma - 19/10/2017 saa 08:21

Mwifurije Amahirwe Masa Mu Kipe Ya Simba Imana Izamufashe Imugeze Ku Rwego Rwiza Imurinde Imuhe Ibyiza Gusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X