Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Depite Bob Wine akomeje gukomanyirizwa n’igipolisi cya Uganda

ibya Politiki muri Uganda bikomeje kubera imbogamizi umuziki wa Bob Wine aho kuri ubu Polisi yatangiye guhagarika ibitaramo akora aho ngo abyuririraho akangisha rubanda ubutegetsi bwa Perezida Museveni.


Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yafatiwe ibihano bikomeye na Police ya Uganda byo kutazongera gukora ibitaramo muri iki gihugu, imushinja kuvuga amagambo yangisha ubutegetsi buriho abaturage mu bitaramo agenda akora.

Umudepite ndetse akaba n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine yahagaritswe na Police ya Uganda mu kongera gukora ibitaramo igihe cyose iperereza ku byo aregwa ritararangira.

Nk’uko Balunywa Promotion Ltd ishinzwe gutegurira uyu muhanzi ibitaramo yari afite ibitangaza, ngo yabwiwe na Police ko ibaye ihagaritse ibi bitaramo kubera ikibazo cy’umutekano muke gikururwa n’ibitaramo by’uyu muhanzi akaba n’Umudepite.

Ku busabe bwo Balunywa Promotion Ltd yari yatanze isaba uruhushya rwo gukomeza gukora ibitaramo, Police ya Uganda yasubije ko nta ruhushya bashobora gutanga nyuma yo kuba Bobi Wine yaragaragaye yangisha abaturage ubutegetsi buriho mu gitaramo yakoreye muri One Love Beach.

Kuva Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatorerwa kuba umudepite, yakunze kugaragara ahangana na Leta mu bikorwa byayo cyane muri gahunda yo guhindura itegeko nshinga mu ngingo y’102, ikumira Perezida Museveni kongera kwiyamamariza indi manda, dore ko Leta y’iki gihugu itemerera umuntu urengeje imyaka 75 kuba yaba Perezida.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mengitu - 20/10/2017 saa 08:21

Harigihe njyewe kumva abanyagitugu bingora.Uyu M7 imyaka afite arumva arinde uzitaba rurema mbere ye nuyu musore? Ese azasiga inkuruki i musozi? Ese ari gusingira imbere heza abana be cyangwa bazahinduka ruvumwa nyuma yingoma ye? Mujye mumenye kwitandukanya nikibi hakiri kare.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X