Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Itorero rya Apôtre Gitwaza ryateye utwatsi ibikubiye mu ibaruwa ya balinga imusebya

Zion Temple iherutse guhindura izina ikitwa Zion Temple Celebration Center,ni itorero ry’Intumwa Paul Gitwaza.Mu minsi mike ishije hakwirakwiye ibaruwa ku mbuga nkoranyambaga imusebya,bikaba byatumye iri torero rihaguruka rikamagana ibyo bihuha.


Iyo baruwa iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, ivugwamo ko Intumwa y’Imana Gitwaza yandikiye FPR –Inkotanyi avuga ko atagishaka gukorana na bamwe mu bapasiteri bahoze bakorera muri Zion Temple bakaza kuyivamo ariko hakavugwamo n’abakiyirimo.

Umuvugizi wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, Pasiteri Nzabakira Florbert, yatangaje ko iyi baruwa yabitiriwe.

Yagize ati “Kashi yashyizwe kuri uru rwandiko ni mpimbano, higanwe iya Zion Temple Celebration Center ‘AWM/ZTCC’ nyamara siyo neza iyo ubyitegereje.”

Yakomeje asobanura ko uretse kashi, iyo baruwa nta na nimero ifite nk’uko andi mabaruwa asohoka mu muryango wa AWM/ZTCC asanzwe ayigira.

Byongeye, Nzabakira avuga ko n’umutwe w’urupapuro rwanditsweho iyo baruwa wahinduwe mu mwaka w’i 2015, no hasi ahagaragara nimero y’Iteka rya Minisitiri umwaka wa 2002 mu gihe iyakoreshwaga muri icyo gihe yari yanditseho 2014.

Akomeza agira ati “Ugereranije n’amatariki uru rwandiko rwandikiweho, Apôtre Dr. Paul Gitwaza yari ari mu Rwanda aho yari ayoboye igiterane cyiswe ‘Igitondo cy’umuzuko kuva kuwa 24 kugeza kuwa 29/04/2016. Ikigaragara ni uko hakoreshejwe ‘electronic signature’ ya Apôtre Dr. Paul Gitwaza (ishobora gufotorwa aho ariho hose ku nzandiko yasinye) mu gihe muri ayo ma tariki yari ari mu Rwanda aho yagombaga kurushyiraho umukono.”

JPEG - 59.2 kb
Dr.Apostal Paul Gitwaza

Pasiteri Nzabakira avuga ko ku bamenyereye amabaruwa ashyirwaho umukono na Gitwaza bazi uburyo atinda ku myandikire.

Avuga yatangaje ko umwanditsi warwo yanditse avuga ko Apôtre Gitwaza yasabaga ko bamwirukanira abo yise “abakongomani” nyamara kuri lisiti yagaragaje babiri n’abanyarwanda batatu.

Mu bashyizwe ku rutonde haragaragaraho Bishop Safari Théodore nyamara aracyari muri Zion Temple Celebration Center.

Akomeza agira ati “Authentic Word Ministries /Zion Temple Celebration Center ntiragaragara na rimwe mu irondabwoko nk’uko hagaragazwa ko ikibazo ari abakomongomani. AWM/ZTCC ni umuryango mpuzamahanga mu buryo ubarizwamo amoko n’abenegihugu b’ibihugu bitandukanye. Uru rwandiko rwandikwa nta makimbirane yari bwagaragare muri AWM/ZTCC mu buryo hari bwandikwe ibaruwa yo kwikiza aba Bishops bagaragara ku ibaruwa. Ahubwo ni mu gihe aribo bari abayobozi bungirije ba Apôtre Dr. Paul Gitwaza.”

Umuryango AWM/ZTCC ni umuryango ushingiye ku idini ukorera ku butaka bw’u Rwanda kubw’uburenganzira Leta y’u Rwanda yabahaye binyuze mu Kigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB).

Pasiteri Nzabakira yongeyeho ko AWM/ZTCC ari n’umuryango utemerewe no gukorana n’amashyaka cyangwa imitwe ya politike ku buryo bakwandikirana.

Mu ntangiriro za 2017 humvikanye inkuru ivuga ko hari abashumba bo muri Zion Temple bashaka gukura ku buyobozi Apotre Paul Gitwaza uyobora iri torero ku Isi. Ibi byaje gukurikirwa n’amakuru yavugaga ko abapasiteri bacyekwagaho uyu mugambi birukanwe mu itorero ariko ubuyobozi bubihakana bwivuye inyuma.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HAGUMA Michel - 20/10/2017 saa 13:14

Muli iyi minsi,abantu biyita INTUMWA z'imana mu Rwanda,bamaze kuba benshi cyane.Ndetse harimo n'abagore.Urugero ni Apotre (intumwa) MIGNONNE. Tugomba kwibaza tuti:Ese koko aba biyita Intumwa,nizo koko? Dukurikije Bible,ntabwo ari Intumwa.Kubera ko INTUMWA nyakuri za YESU,zarangwaga no kugenda zizura abantu (to resurrect).Zigakiza abantu bahumye hamwe n'abantu baremaye.Ikindi kandi,ntabwo zaryaga amafaranga y'abantu.Iyo wazihaga amafaranga,Intumwa za Yesu zarakubwiraga ngo "Uragapfana n'ayo mafaranga yawe" .Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20. Ikindi cya 3,zicishaga bugufi.Zari abakene ku bushake kuko zitasabaga icyacumi.Ahubwo zarakoraga zikitunga.Soma urugero rwazo muli Ibyakozwe 20:33. Icya 4,zose zajyaga mu nzira zikabwiriza abantu kandi ku buntu.Ibi byose mvuze uko ari 4,nta na kimwe abiyita INTUMWA bakora.Ahubwo barangwa no kwigwizaho ubukire n'ibyubahiro.Nubwo biyita abakozi b'imana,Bible ibita "abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18).
Kanda hano umusubize

nsy - 23/10/2017 saa 05:56

uvuze ukuri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X