Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuziki wa Sintex ufashe indi ntera nawe bimuteye kugira icyo abivugaho


Umuhanzi Sintex wamenyekanye cyane mu ndirimbo “WHY” ubu akaba yarashyize n’indi nshyashya hanze yitwa Super Star , kuri ubu yagize icyo avuga kukuba umuziki we umaze gufata indi ntera.

Sintex ukiri muto mu kigero k’imyaka 24-27 mbere yo kwishimira intera yahoo umuziki we umaze gufata yabanje atubwira uko yatangiye umuziki we munzira zigoranye cyane , ariko akaba avuga ko kuba hari intera amaze kugerao ari uko atigeze acika intege yakomeje akarwana n’ibyo bigeragezo gusa akanashimira abanyarwanda muri rusange ku ruahare rwabo babigizemo.

Ahanini yavuze ko imbaraga akomeje kugira cyane muri ino minsi ari uko yatangiye gukorana na Arthur Nation aha akaba ariho yatangiye akora indirimbo ze nka “WHY” arinayo yamuteye kumenyekana cyane nindi yitwa “SUPER STAR” .

Twababwira ko kandi muri izi ndirimbo nk’iyitwa “WHY” yo amashusho yamaze kugera hanze bityo ukaba wayareba nko kuri Youtube maze ukirebera uburyo ayamashusho ameze.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire yadutangarije ko we na Arthur nation bafite gahunda yo gukorana ku buryo umuziki we bawusangiza n’abanyamahanga, ndetse bikaba byatera n’u Rwanda kugera ku rwego rushimishije mu bijyanye n’umuziki .

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 23/10/2017 saa 09:38

j'aime ton style mon cher continues dans ce sens c'est du nouveau quoi!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X