Monaco cosmetics

Miss Iradukunda Elsa yageze mu Bushinwa ahigira kwegukana ikamba rya Miss world

Iradukunda Elsa,ni nyampinga w’u Rwanda 2017.Uyu mwari yerekaje mu gihugu cy’u Bushinwa aho agomba guhatana n’abandi bakobwa bagomba kuvamo umwe uzaba nyampinga w’isi.

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017, nibwo yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Guangzhou mu majyepfo y’u Bushinwa, aho agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2017 kandi ngo yiteguye neza cyane kuburyo azakora amateka akaba yanegukana ikamba.

Miss Iradukunda Elsa, akigera mu Bushinwa, we na bagenzi be bahise berekeza muri hoteli bateguriwe yitwa Oasis O.City Hotel (bakunda kwita Black Forest) aho mu bakobwa 130 bategerejwe bavuye mu bihugu bitandukanye abenshi muri bo bamaze kugera mu Bushinwa.

Miss Iradukunda Elsa avuga ko yiteguye bihagije kuburyo nta n’igitangaza yegukanye ikamba rya Miss World 2017, agahesha ishema igihugu cye cy’u Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ni ubwa kabiri u Rwanda ruhagarariwe mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ya Miss World, ubwa mbere uwaruhagarariye akaba ari Miss Mutesi Jolly wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bzak - 20/10/2017 saa 11:26

Nizereko agiye kwerekana ubwiza BWA banyarwandakazi numuco wabo atagiye kwerekana ubusa bwabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X