Monaco cosmetics

Bite bya Zari na Diamond nyuma y’ubusambanyi bwari bugiye gushyira urugo rwabo mu manga?

Mu minsi ishize mu rugo rwa Diamond na Zari rwavugwagamo ko umuriro wari watse ahanini bitewe n’ubusambanyi bw’uyu muhanzi nyuma yo kugarara ko yabyaranye n’umunyamideli wamubyiniye mu mashusho y’indirimbo Salome.

PNG - 577.9 kb
Hamisa Mobetto umunyamidelikazi wabyaranye na Diamond

Amakuru menshi ku bijyanye n’uko urukundo rw’umuhanzi Diamond n’umugandekazi Zari Hassan rwaba rutameze neza ahanini yashingiraga ku kuba buri wese muri bo yarahanaguye amafoto y’undi ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse Zari we agahitamo no guhita ahagarika kumukurikira(unfollow) bityo benshi bakemeza ko urukundo rwabo rwamaze gushyirwaho akadomo.

Nyamara Zari agenda anyomoza aya makuru, dore ko mu minsi yashize ubwo yari yatumiwe kuri imwe mu maradiyo akunzwe muri Tanzaniya yatangaje ko bameze neza gusa ko barimo kwirinda gukomeza gushyira ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe impamvu atifurije Diamond isabukuru nziza y’amavuko maze asubiza agira ati “Narabikoze… nuko gusa ntabikoze mu ruhame ariko nabimubwiriye kuri WhatsApp. Turimo kugerageza gukura ubuzima bwacu bwite ku mbuga nkoranyambaga.”

Hamisa Mobetto umunyamidelikazi wabyaranye na Diamond ubwo yaganiraga n’u munyamakuru wo mu gihugu cya Tanzania akamubaza uko afata Zari,nawe ntakuzuyaza yahise avuga ko adashobora kwanga Zari nkuko abenshi babitekereza kuko abana babo bombi ari abavandimwe

Ibi Zari yabishimangiye abicishije kuri Instagram ye aho yongeye gushyiraho amashusho ari kumwe na Diamond i Zanzibar ndetse nubwo bitagaragaraga cyane ku maso, wabonaga basa n’abanezerewe.

Gusa ku rundi ruhande haravugwa ko byaba ari urwiyererutso kugirango abafana base n’abibagirwa ubundi Zari amusige ariko abandi bakavuga ko ntaho yajya kuko nawe afite abandi bana yabyaranye n’undi muganbo utari Diamond.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tobias - 8/11/2017 saa 17:30

I know this if οff topic but I'm loоking іnto starting mʏ own blog аnd was curious wһat all iѕ required to get setup? І'm assuming һaving a blog lіke yoսrs would cost a pretty penny? Ι'm not very web savvy so I'm not 100% positive. Any suggestions ⲟr advice ᴡould be greatly appreciated. Many tһanks Visit my blog [https://soicauz.net/category/soi-cau-du-doan-3-mien->https://soicauz.net/category/soi-cau-du-doan-3-mien]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X