Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umurokore Tonzi yiyemereye ko hari igihe ajya mu kabyiniro

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwitonze Clementine bakunze kwita Tonzi,yiyemereye ko ajya ajya mu kabyiniro hasanzwe hagibwa n’abakunda indirimbo zizwi nk’iz’isi.

JPEG - 145.6 kb
Tonzi ngo ajya mu kabyiniro ku mpamvu zitandukanye

Mu kiganiro na Magic Fm cyo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukwakira 2017,Tonzi yabajijwe niba yakwemera kujya muri Club,maze avuga ko ajya ajyayo ariko kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izo mpamvu zimujyana yo,yatanze ingero z’uko hari igihe abana bo mu muryango bashaka kujyayo akaba yabaherekeza mu buryo bwo kubarinda cyangwa se akaba yajyayo mu buryo bw’akazi gashingiye kuri kompanyi akoramo ikora ibyerekeye umuziki,ariko nanone ngo ashobora kujyanayo n’abashyitsi be baba babimusabye wenda baturutse mu bindi bihugu.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko uwamubona yagiyeyo kandi ari umukristo,ngo ntiyakamuciriye urubanza kuko nta kibi yaba yakoze yongeraho ko kami ka muntu ari umutima we bityo rero ngo kujyayo sibyo byasobanura ko adakijijwe.

Aha yatanze urundi rugero ko hari igihe abantu batari abarokore,bashobora gukorera ubukwe mu rusengere kandi ntibiba bisobanura ko bakijijwe.Ibi rero ngo ni kimwe mu bisobanura ko niyo yaba agiye muri ako kabyiniro aba afite umutimanama we kandi n’ubundi nta bibi aba agiye kuhakorera.

Yemeye ko ashobora no kubyina bitewe n’imimerere arimo icyo gihe(Mood).Aha niho yahereye avuga ko agize amahirwe n’indirimbo ze zajya zicurangwa muri utwo tubyiniro bityo zigatanga ubutumwa bwiza.

Tonzi asanzwi azwi mu ndirimbo za Gospel zitandukanye.Muri izo harimo iyakunzwe cyane yise humura,Witinya,ijambo ryawe n’izindi zitandukanye.Tubibutse ko asanzwe ari mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya PGGSS.

JPEG - 153.9 kb
Tonzi ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri Guma Guma

Ibyo byigeze guteza impaka muri rubanda aho bamwe bemezaga ko bidakwiye abandi bakavuga ko nta kibazo kirimo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mamy - 24/10/2017 saa 12:55

Nta murokore ujya mukabyiniro. Ahubwo mumwitege muminsi mike araje abereke uwariwe. Azaba nkaba Mani martin naba Nyamitari
Kanda hano umusubize

Uwase Cyntia - 27/10/2017 saa 05:15

ujye ubanza wirebe mbere yo gucira abandi urubanza kd kami kamntu ni umutima we
Kanda hano umusubize

joseph - 22/10/2017 saa 19:28

Hari ikintangaza kuki iyo bavuze ibyabarokore cg ibya ba pasteri babandi batemera kuvuka 2, batemera kubatizwa ngo babatijwe bakiri ba bebe ibyo birahagije, aribo bandika cyane? Reka mbibarize ku rokoka ni iki umurokore nuwutari umurokore batandukaniye he? Nshimye uwaduhaye 2Timothe 3:1, nahise ntekereza zaburi ya 1:1 ndibaza ko benshi bayibutse nkanjyengo"psaume1 :1 Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi." ntawe nciriye urubanza, murumva ko hahiriwe UWAVUYE MU KABARE NAKO KA KAMUVAMWO. HARI GOSPEL YATEYE YABO BADAMU(JYEWE NDIBAZA NIBA KOKO BAZIRIRIMBA NGO ZIFASHE ABANTU GUSENGA),ariko igisubizo niki abari mu kabare zishobora kuba nezereza nubundi nabonye basigaye babivanga vanga(ni studio,ni star,ni inyogosho cg look byose byarivanze. ....ubundi gukizwa ni ugukira ibwisi ni byaha none abo birirwa barwana no gusa nabisi, ngo bagiye mu mahanga basanga aba ririmba gospel ba bastars ngo kuki bo batababa, ahaa ibwa yiganye inka guta amase mu rugo irabizira, mu mahanga hari abakora gospel ari abatinganye kandi bari barigeze abagabo/abagore ariko ngo nta munyenga basanzeyo----ayiyitirira gospel ariko atari gushiramwo izina Imana ntaho wakoresha iyo ndirimbo uriho usenga(umva indirimbo za Aime U, wumve iza Simoni Kabera, Israel, cg Gaby nubwo afite nke ari mu bakobwa/damu bubaha indirimbo baririmbiye Imana, kiretse izo nabonye zo muri america bakora PUB zimodoka zihenze....hari izitwa rero yelelee....na shituka..zabo bagore...NAKO NGO NI MODERNE GOSPEL ariko intumwa Paul yavuze ngo"Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, rom12:2"(niko jye mbibona, nakwigisha nabanjye, kandi nta mushitsi wanjye najyana mu kabare kuko uwuje iwanjye mwifuriza ibyiza gusa, ko yakizwa nawe akava mu by´isi no kurwana n´ibigezweho.
Kanda hano umusubize

commando - 25/10/2017 saa 15:57

Ibyo byose muvuga nubusa. Igihe kirageze cyo kuva mumagambo mukajya mubikorwa kuko aribyo bizabajyana mwijuru. Tonzi ntakosa narimwe yakoze mubyo mumushinja kuberako atayindi Mana yiremeye munzira ze zose. Abonabo bihaye gucira imanza abandi nibabanze bakure I migogo iri mumaso yabo babone gutokora abandi.
Kanda hano umusubize

theos - 22/10/2017 saa 11:50

Ariko ndumva kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ntaho bihuriye no kuba umurokore! Ahubwo imirimo umuntu akora niyo igaragaza uwo ari we! Ariko twe guca imanza hari umucamanza mukuru uzaducira imanza kandi twese uwadusuzuma ntiyabura ibitagenda neza
Kanda hano umusubize

- 22/10/2017 saa 04:55

twirinde guciran'imanza ijambo ry'imana ritugir'inama yokutifatanya nabatizera mbesegukiranuka nogukiranirw byafatanya bite?cyangwa umucyo n'umwijima byabanabite 2 abakorinto6:14-16 ikatubwir'imicoyabo ubusambanyi ubujura irari ubusinzi ubuhehesi 2 abagaratiya 5:19-26
Kanda hano umusubize

Steaven - 22/10/2017 saa 01:40

Mfashe akanya ngo nandike kugira ngo mbamare impaka. si byiza gucira umuntu urubanza. Gucira Umuvandimwe urubanza ko adakijijwe uba ubaye UMUFARIZAYI. aba Ni bo bahoraga bacira Yesu urubanza ngo ASANGIRA NABANYABYAHA, NGO AVUGANA NABANYABYAHA, NGO ARYA ADAKARABYE, NGO AVUGANA N'ABAGORE, NGO AKIZA AMASHITANI AKORESHEJE AMASHITANI.... none Namwe Ndabona mufashe umwanya wanyu ngo murimo muratuka TONZI. TONZI mumuhe Amahoro, kuko ajya gukorera Yesu si mwe mwamujyanyeyo. Niba Yesu yarasangiye nabanyabyaha akabahindura abarokore [aho kugira ngo abe ari bo bamwigarurira] kuki TONZI We atajya mu rubyiniro Maze abamubona nubwitonzi bwe, abumva ijambo rye, bose bagahinduka? TONZI simuzi, Namwe abamuvuga nabi mwese simbazi ariko mumuhe Amahoro. CHRISTINE, JEANNE, ALBERT, AUSTIN, BUROKO, HAGUMA,... ntimukabone ibintu byose mu ruhande rubi gusa (negativists), Mujye mugerageza no kubona Icyiza mu muntu (POSITIVISTS).
Kanda hano umusubize

kaka - 21/10/2017 saa 16:55

Njye Tonzi ndumufanawe ibyo yavuze ndabyemera kami kumuntu numutima we hari abiuita ko arabarokore kandi barusha abisi nkuko babyita gukora ibyaha
Kanda hano umusubize

MUGABO - 21/10/2017 saa 16:45

Mujye mwirinda gucira abantu imanza mugendeye ku marangamutima yanyu. Imana niyo mucamanza w'ukuri. Tonzi kuba ajya mu kabyiniro ni uburenganzira bwe kandi afite ubwenge Imana yamuhaye bwo guhitamo ikibi n'ikiza. Kuba umurokore si ukwirirwa ugendana bibiliya mu ntoki cyangwa kwirirwa mu nsengero. Kuba umurokore ni ugukora neza."Righteousness". Simbona ikibi kirimo gusohokana n'inshuti n'umuryango wawe mukajyana aho mushaka mugamije kwishima no gusabana, mutagamije ikindi kintu kibi.
Kanda hano umusubize

john - 22/10/2017 saa 18:53

Ntabwo gukora neza bikugira umurokore nshuti yanjye ,gusa icyo uvuze cyo nemera nuko abantu bakwiriye kwirinda guca imanza.
Kanda hano umusubize

jacky - 21/10/2017 saa 14:29

Ntabwo akijijwe
Kanda hano umusubize

jacky - 21/10/2017 saa 14:29

Ntabwo akijijwe
Kanda hano umusubize

jacky - 21/10/2017 saa 14:29

Ntabwo akijijwe
Kanda hano umusubize

Christian - 22/10/2017 saa 03:49

Gukizwa bisobanura iki ?
Kanda hano umusubize

emmy - 21/10/2017 saa 09:03

nta mbuto z'umwuka wera mbonye my kabyiniro ahubwo in imirimo ya kamere gusa gusa
Kanda hano umusubize

- 21/10/2017 saa 08:59

azajye yirinda(.......+akabyiniro) niba yumva ashaka kuba umurokore
Kanda hano umusubize

albert - 21/10/2017 saa 02:59

Nunva ntawaceza abami2nakoreritorerocg akabyiniro
Kanda hano umusubize

albert - 21/10/2017 saa 02:59

Nunva ntawaceza abami2nakoreritorerocg akabyiniro
Kanda hano umusubize

austin - 20/10/2017 saa 19:06

Uyu muntu uvangira abantu na verse biblique zidasobanuye neza yabuze aho avuga ubutuma.akwiriye kugabanya aravanga
Kanda hano umusubize

- 20/10/2017 saa 18:34

2 Timoteyo 3:1-
Kanda hano umusubize

Christine - 20/10/2017 saa 15:40

Sha urimo uragenda ugaragaza ko indirimbo zawe ari umuziki. Ngo tuzabamenyera k,umbuto bera. Ubwo se abana bawe nubarera mu nzira y,Imana ntubereke ibibi bikorerwa hariya n,imyuka irangwa hariya,wibwira ko bazinjirayo iyo myuka ikabatinya?Satani ntawe atinya
Kanda hano umusubize

Christine - 20/10/2017 saa 15:39

Sha urimo uragenda ugaragaza ko indirimbo zawe ari umuziki. Ngo tuzabamenyera k,umbuto bera. Ubwo se abana bawe nubarera mu nzira y,Imana ntubereke ibibi bikorerwa hariya n,imyuka irangwa hariya,wibwira ko bazinjirayo iyo myuka ikabatinya?Satani ntawe atinya
Kanda hano umusubize

Jeanne - 20/10/2017 saa 15:28

Mbega mbega we!!!!!!! Umva nkubwire, ibi ni ibihe byanyuma!!!!!! Ibihe byaricanze kweli!!!!!! Mesa kamwe sha!!! Emera ukorere Imana cga ukorere iy,isi. Konja cga ubire. Iyo satani yateye umuntu atangira gushyigikira amafuti arimo. ukagenda buhoro buhoro ukazashiduka byararangiye!!!! None wambwira ute ukuntu ujya mukabyiniro,huzuye akaborerwe,ubusambanyi,iwabo w,imyuka mibi yose!! Iyo ubyina,ubyina iyihe???? Aradusaba ngo// tuze mu maso ye tumushima, mwinjire mu marembo tushima no mu bikari bye tumwambaza//.Zaburi:100:4. Ntituri abu mwijima ahubwo turi ab,umucyo. Hariya se winjira mu marembo yande? Ese uba uri mu mucyo koko? Ngo twirinde,Ese iyo uriyo upfuka amaso n,amatwi? Yesu aje ubwo, wumva yakwinjira mu kabyiniro kugutwara.Nta muntu utunganye,ariko turabiharanira, mu ntege nke zacu niho atwiyerekera. Niba uhura nizo ntege nke reka kujya mu kinyamakuru kuzamamaza Yesu ngo yirirwaga abwiriza bwakwira akajya k,umusozi gusenga.Akabyiniro nugushimisha uyu mubili uzabora ariko ntacyo byungura ubugingo.
Kanda hano umusubize

buroko - 20/10/2017 saa 14:11

Umurokore se wahe?mwagiye mureka kwirirwa mwishyira imbere ko IMANA ariyo nyambere yonyine.
Kanda hano umusubize

HAGUMA Michel - 20/10/2017 saa 12:51

Abantu benshi biyita ko ari ABAROKORE.Bibwira ko kutanywa inzoga,kutajya mu kabyiniro,hanyuma ugafata Bible ukajya gusenga,ugaha Pastors icyacumi,ngo nibwo burokore.Ntabwo aribyo.Ibi byitwa "kugira ishusho yo kwera" (godly appearance).Muli Matayo 24:23,havuga ko ku Munsi w'imperuka,umuntu azamenya ko arokotse,igihe imana izica abantu batumvira imana wowe ukarokoka.Soma Yeremiya 25:33.Ikindi kandi,YESU yasomaga ku nzoga nkuko tubisoma muli Matayo 11:18,19.Mwibuke ko yatanze inzoga mu bukwe bw'i KANA,nubwo abiyita abarokore babeshya ngo ni Umutobe yatanze.UMUKRISTU nyakuri,ni umuntu wigana YESU,agakora ibyo yasize adusabye. Yasize adusabye kumwigana,tugakora umurimo nawe yakoraga wo KUBWIRIZA abantu (Yohana 14:12).Niyo mpamvu natwe tumwigana,tukajya mu mihanda no mu ngo z'abantu tukabwiriza.Ariko twabanje kwiga Bible,iraduhindura,tuba abantu beza.
Kanda hano umusubize

KIRENGA - 20/10/2017 saa 14:49

Urakoze Haguma.Kwiyita umurokore,ni ukwiyemera.Bible ivuga ko nta muntu numwe udakora ibyaha (Umubwiriza 7:20).Bible ivuga ko umuntu uzihangana akageza ku mperuka,niwe uzitwa UMUROKORE (Matayo 24:23).Nta muntu numwe uzi ko azarokoka ku Munsi w'imperuka,ubwo imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza.Bisome muli Yeremiya 25:33.Amadini yose ariyemera,akavuga ko imana iyemera.Nyamara Bible yigisha ko amadini hafi ya yose ajyana abantu mu kurimbuka kuko akora ibyo imana itubuza kandi akigisha ibinyoma (Matayo 7:13,14).
Kanda hano umusubize

jean - 20/10/2017 saa 11:24

tonzi se ni umukizwa?
Kanda hano umusubize

kaberuka - 21/10/2017 saa 19:19

Ngaho mu kwamamaza primus, ngaho mu tubyiniro, hanyuma ngo umuntu ni umurokore. Namese kamwe yerure ntakikingirize idini ngo abeshye abantu. Mu tubyiniro ni mu ndiri ya satani nta kiza kibayo. Uhararikiye wese satani iba yamushoboye.
Kanda hano umusubize

Elia - 22/10/2017 saa 07:24

Nashaka ajye ajya mukimasusuro ni byashara ni ni Diro bibereyemo ntawarushaga Lusiferi kuririmira Imana ubu arikwihanga murabo bayita ngo nabakozi b'Imana bakomeze barindagize abantu ubundi Yezu asange twibereye mururwo rurindagiro?? araje ahembe mwenabo.
Kanda hano umusubize

jean - 20/10/2017 saa 11:21

Tonzi si umurokore
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X