Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Basketball: Cliff Owuor watozaga wa APR yasezerewe

Nyuma y’uko ikipe ya APR BBC ya Basketball imaze igihe kinini itozwa n’umunyakenya,kuri ubu yamaze gutandukana nawe asimbuzwa uwari umutoza wungirije.

APR Basketball Club yatandukanye na Cliff Owuor wari uyimazemo imyaka 11 ari umutoza wayo.

JPEG - 128 kb
Cliff Owuor arimo gutanga amabwiriza ku bakinnyi

Cliff uturuka muri Kenya yatangiye gutoza APR BBC mu mwaka wa 2016.

Ishimwe Parfait, kapiteni wa APR Basketball yatangaje ko bamaze gutandukana n’uwari umutoza Cliff Owour wari umaze igihe kirekire atoza iyo kipe.

Ishimwe avuga ko bagize igihe cyo gusezera uwo mutoza wabo ati ” twagiye ahantu turasangira tumusezeraho n’abayobozi bari bahari”.

Muri icyo gihe cyo kumusezera, abayobozi ba APR BBC bahise bemeza ko Nkusi Kalim wari asanzwe ari umutoza wungirije ari we mutoza mukuru usimbuye Cliff.

Nkusi asimbuye Cliff amaze umwaka ari umutoza wungirije mu gihe mbere y’umwaka ushize yari umwungiriza mu ikipe ya APR BBC y’abagore.

Mu mwaka wa 2012 ikipe ya APR Basketball Club yatangiranye na gahunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, aribwo hahitaga hafatwa umwanzuro wo kwirukana abanyamahanga bose bayikiniraga.

Kuva APR BBC ifashe icyo cyemezo ntiratwara igikombe cya shampiyona ndetse n’ikindi gikinirwa mu Rwanda mu bagabo.

Cliff avuye muri APR BBC akivuga ko abana b’Abanyarwanda bashobora gutwara ibikombe ikipe ikamera nk’uko yahoze kera.

Impamvu nyamukuru yatumye uyu mutoza asezerwa ntiratangazwa neza, ikinyamakuru izubarirashe.rw kiracyakomeza kubikurikirana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X