Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Uwagaba Caleb wahoze ari manager wa Papa Emile yashinze ivi asaba umukunzi we kuzabana akaramata-AMAFOTO

Uwagaba Joseph Caleb,ni umusore wigeze kuba umujyanama w’umuhanzi Papa Emile mu by’umuziki wa Gospel ariko nyuma baza gutandukana ku bw’impamvu zabo bwite .Uyu musore usanzwe ari n’umuvugabutumwa bwiza akanategura ibitaramo bitandukanye anafasha abahanzi amaze igihe ari mu rukundo n’umukunzi we Mucyo Sabine ariko bitarajya ku mugaragaro,kugeza ubwo bombi bemeje iby’uru rukundo nyuma y’uko Caleb ashinze ivi akabimusaba kuzamubera umugore maze nawe akabimwemerera.

JPEG - 97.7 kb
Caleb asaba Sabine niba yazamubera umufasha

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukwakira 2017,ku Kimihurura ahazwi nka Kings Hospitality Center, imbere y’imbaga y’inshuti n’abavandimwe, Caleb yeruye asaba Sabine kuzamubera umugore maze mu marangamutima menshi uyu mwari aramwemerera niko guhita amwambika impeta ibanziriza iy’ubukwe.

Uyu munsi wo gutungura Sabine,wari amaze igihe utegurwa mu ibanga na Caleb abifashijwemo n’inshuti z’inkoramutima ndetse n’urungano rw’umukunzi we biganye, abo babanye bakiri bato n’abandi b’ingeri zose.Hari higanjemo n’ibyamamare bitandukanye byibumbiye mu matsinda atandukanye.

JPEG - 90.1 kb
Bamwe mu nshuti za Caleb zamufashije gutungura Sabine

Sabine yaje aziko agiye mu isabukuru y’umwe mu nshuti za Caleb maze ahageze ahabwa ibyicaro hashize umwanya muto uwari uyoboye ibirori ariwe Becky yabwiye abari aho ko hari agakino kagiye gukinwa maze hakagaragara ufite ibyiyumviro bikora cyane kurusha iby’abandi.

Becky yagize ati"Tugiye guhamagara abasore n’inkumi baze imbere maze dukine agakino ari nako uwagize isabukuru ari bube yigira hino ibirori bikomeze.Hano tugiye kureba ufite ibyiyumviro (Senses)bikora cyane kurusha iby’abandi."

JPEG - 69.2 kb
Mc Becky

Mc Becky yatumijeho abakobwa bari bafite impapuro buri Kimwe cyanditseho inyuguti wazihuriza hamwe zikaba zigira ziti"WILL YOU MARRY ME?

Nyuma y’uko aba bakobwa bahageze,Mc yagiye anyura mu bari bitabiriye ibi birori ahamagara abasore n’abakobwa barimo na Sabine bahageze abasaba gufunga amaso, maze buri umwe akaza gufora ikiribwa gishushanyije ku rupapuro ruri imbere ye(MC yari yababwiye ko kuri izo mpapuro hashushanyijeho ibiribwa bitandukanye)

JPEG - 80.9 kb
Sabine yari yabwiwe ko ari ibishushanyo by’ibiribwa biri ku mpapuro

Bagifunze amaso,mc Becky yagiye arya akara abari bazanye na Sabine imbere basubira inyuma maze asigara ahagaze wenyine ariko agihumirije atazi ibijyambere.Caleb yaje imbere ye maze babakobwa bahishura za Nyuguti bari bahishe maze apfukama imbere ye afite impeta.

Sabine yahawe amahirwe yo gufora ikiribwa ashaka kurupapuro ariko adahumirije,maze agihumura yisanga abona Caleb yashinze ivi na zanyuguti ziri imbere ye maze amarangamutima aramurenga apfukama hasi maze abari baraho bamubaza niba yavuga yego niko guhita abishimangira azana urutoki agira ati"Yes"Caleb nawe ntiyazuyaza amwambika impeta.

JPEG - 94.3 kb
Sabine yafunguye amaso asanga Caleb yashinze ivi maze amarangamutima amubana menshi

Nyuma y’ibyo aba bombi bafashe umwanya bashimira buri wese wagize uruhare muri ibyo birori dore ko biba bitoroshye.

Caleb yabwiye itangazamakuru ko yari afite ubwoba ko hari igihe umukobwa yavuga oya,ariko bitewe n’urukundo akundana na Sabine akumva atabivuga bityo akishyiramo akanyabugabo.

Yagize ati"Ewana ntababeshye mwa bagabo mwe nari mfite ubwoba kuko naraye ndikubitekerezaho.Natekerezaga one in milion (avuga Sabine)aramutse avuze oya uko nabigenza,gusa bitewe n’ukuntu dukundana n’umvaga atabikora nkishyiramo akanyabugabo.Gusa ntababeshye uyu munsi wanshimishije.

Ku ruhande rwa Sabine,yabwiye abari baraho ko yatunguwe bikomeye kuburyo yabanje kugira ubwoba.

Caleb na Sabine basanzwe ari abakristo ku itorero rya Bethsida Holy Church. Urugendo rw’urukundo rwabo rukaba rukomeje aho mu minsi iri imbere bateganya kurushinga bakambikana impeta y’urudashira imbere y’inshuti n’imiryango.

JPEG - 113.8 kb
Benshi batunguwe babonye Sabine aririmba anicurangira dore ko Caleb we yahagaritse kuririmba


JPEG - 78.8 kb
Ibyishimo byari byose nyuma yo kwemererwa ko Sabine yiteguye kumubera umufasha

JPEG - 64.4 kb
Umuhanzikazi Tonzi ari mu byamamare byari byitabiriye ibi birori
JPEG - 77.5 kb
Dj Spin usanzwe umenyerewe mu kuvanga imiziki ya gospel nawe yari ahari
JPEG - 74.8 kb
Umunyamakuru Rene Hubert ari mu bakunze kuba hafi Caleb
JPEG - 75.4 kb
Arsene Tuyi uzwi mu ndirimbo umujyi w’amashimwe ari mu basusurukije abitabiriye ibirori
JPEG - 92.9 kb
umuhanzikazi Stella Manishimwe ukunze kwitirirwa indirimbo ye yise wa mugore yari kumwe n’umugabo we

JPEG - 65.5 kb
Maneri ukunze kuba hafi abahanzi ba gospl nawe yaje gushyikira Caleb
JPEG - 103.1 kb
Inshuti za Sabine zishimiye intambwe yateye



JPEG - 59.2 kb
Umulisa Diane uzwi nka Billy yatunguye Caleb na Sabine abaririmbira indirimbo y’urukundo mu ijwi ryiza ryavugishije benshi bamwe bamusaba ko yazabaririmbira mu birori byabo
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntibaziyaremye - 30/10/2017 saa 15:33

abavuga nimwivugire doreko mugiye kubatekerereza no kubahimbira ibyo batabatumye gusa uwanze kuvugwa yanze kuvuka
Kanda hano umusubize

Justine Keza - 22/10/2017 saa 18:49

Felicitation ma meilleur amie ! Caleb wakunze umukobwa mwiza kdi imbere n' inyuma kdi ufite Imana my mutima we ! Imana ikomeze kubashyigikira muri byose .
Kanda hano umusubize

Baby - 21/10/2017 saa 09:31

Ibi nukujijisha inteko ngo kanaka arapfukama agasaba, ko ntarumva uwabikoze ngo undi amubwire ngo buretse igihe ntikiragera se? Nukuryoshya bya ntakigenda abantu baba barabirangije kera ari gore gabo
Kanda hano umusubize

- 22/10/2017 saa 06:49

Ntimukajye mwinjira mubuzima bwumuntu nimba. Nimba mwarataye umuco siko abantubose bawutaye mureke abana bibanire
Kanda hano umusubize

Dieudonné - 21/10/2017 saa 07:11

wow, so romantic. congratulations kuri event manager na sabine
Kanda hano umusubize

- 21/10/2017 saa 07:09

wow, so amazing ! event manager arabikoze kabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X